Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Umwuka wera ni imbaraga ukeneye mu mibereho yawe

Umwuka wera ni imbaraga ukeneye mu mibereho yawe

Umwuka wera ni imbaraga ukeneye mu mibereho yawe

‘NTUNTE kure yo mu maso yawe, ntunkureho umwuka wawe wera’ (Zaburi 51:13). Iryo sengesho rivuye ku mutima, ryavuzwe n’Umwami Dawidi igihe yari amaze gukora icyaha gikomeye.

Dawidi yari amaze igihe kinini yibonera ukuntu umwuka wera ufite imbaraga. Akiri muto, wamufashije gutsinda umusirikare wari uteye ubwoba witwaga Goliyati (1 Samweli 17:45-50). Nanone wamufashije kwandika zimwe muri za zaburi nziza cyane kurusha izindi zose zahimbwe. Dawidi yaravuze ati “umwuka w’Uwiteka [w]avugiye muri jye, Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.”​—2 Samweli 23:2.

Yesu Kristo ubwe yahamije ko umwuka wera wagiraga uruhare mu mibereho ya Dawidi. Hari igihe Yesu yabwiye abari bamuteze amatwi ati “Dawidi ubwe abwirijwe n’umwuka wera yaravuze ati ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati “icara iburyo bwanjye ugeze ubwo nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe”’” (Mariko 12:36; Zaburi 110:1). Yesu yari asobanukiwe ko Dawidi yanditse za zaburi ayobowe n’umwuka wera. Ese natwe uwo mwuka wera ushobora kudufasha?

“Mukomeze gusaba muzahabwa”

Ushobora kutazigera na rimwe uhimba zaburi. Icyakora ushobora guhangana n’ibigeragezo biteye ubwoba nka cya gihangange Goliyati. Reka turebe ibyabaye kuri Isabel. * Umugabo we yaramutaye yishakira undi mugore ukiri muto. Yamutaye arimo imyenda myinshi, amutana abana babiri b’abakobwa atamusigiye n’icyo kubatunga. Yaravuze ati “numvise ampemukiye bitavugwa kandi numva ntaye agaciro. Nyamara kuva yanta, numva umwuka wera w’Imana waragiye umpa imbaraga.”

Ese Isabel yari yiteze ko azajya abona umwuka wera nta cyo akoze? Si ko bimeze, kuko yingingaga Imana buri munsi kugira ngo imuhe umwuka wayo. Yari azi ko akeneye imbaraga z’Imana, kugira ngo agire ubutwari bwo guhangana n’ibibazo yari guhura na byo. Nanone, yari akeneye izo mbaraga kugira ngo yite ku bana be mu buryo bukwiriye, kandi ashobore kongera kwigirira icyizere, bityo yumve ko afite agaciro. Yashyize mu bikorwa amagambo ya Yesu agira ati “mukomeze gusaba muzahabwa; mukomeze gushaka muzabona; mukomeze gukomanga muzakingurirwa.”​—Matayo 7:7.

Roberto na we yumvaga akeneye umwuka w’Imana, ariko we yabiterwaga n’izindi mpamvu. Yakundaga itabi n’urumogi ku buryo byari byaramusabitse. Yamaze imyaka ibiri yose arwana no kubireka, ariko akenshi bikamunanira. Roberto yaravuze ati “iyo uretse kunywa ibiyobyabwenge urahangayika. Buri munsi, agatima kaba karehareha wumva ushaka kongera kubinywa.”

Roberto yakomeje agira ati “icyakora nari nariyemeje guhindura imibereho yanjye, kugira ngo nshobore gukorera Imana mu buryo yemera. Nagerageje kuzuza mu bwenge bwanjye ibitekerezo byiza biboneka muri Bibiliya. Nasengaga Imana buri munsi nyititiriza, nyisaba kumpa imbaraga zo guhindura imibereho yanjye. Nari nzi ko ntacyo nashoboraga kwigezaho, kandi niboneye ukuntu Yehova yasubizaga amasengesho yanjye, cyane cyane iyo nabaga nongeye kugwa mu mutego wo kunywa ibiyobyabwenge bigatuma numva ncitse intege. Nizera ko umwuka wera Imana itanga wampaye imbaraga. Iyo ntawugira, simba narashoboye kureka ibiyobyabwenge.”​—Abafilipi 4:6-8.

Bazatumbagira bagurukishe “amababa nk’ibisiga”

Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni, babonye imbaraga z’umwuka wera mu mibereho yabo nk’uko byagenze kuri Isabel na Roberto. Nawe ubishatse wahabwa imbaraga Yehova akoresha, ari na zo yakoresheje arema isanzure ry’ikirere. Imana yifuza cyane kuguha umwuka wayo niba koko uwusabana umwete. Icyakora kugira ngo ubone uwo mwuka, ugomba kuyimenya by’ukuri, kandi ukihatira gukora ibyo ishaka ubikuye ku mutima.​—Yesaya 55:6; Abaheburayo 11:6.

Nawe ubifashijwemo n’imbaraga z’umwuka wera, ushobora kubona imbaraga zo gukorera Imana uko bikwiriye, kandi ugahangana n’ibigeragezo byose ushobora guhura na byo. Ibyo Bibiliya ibitwizeza igira iti “[Yehova] aha intege abarambiwe, kandi utibashije amwongeramo imbaraga.  . . . Abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe amababa nk’ibisiga, baziruka be kunanirwa, bazagenda be gucogora.”​—Yesaya 40:28-31.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 6 Amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 8]

‘Nasengaga Imana buri munsi nyititiriza, nyisaba kumpa imbaraga zo guhindura imibereho yanjye. Nari nzi ko nta cyo nashoboraga kwigezaho, kandi niboneye ukuntu yashubije amasengesho yanjye’

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 7]

IBYO UMWUKA WERA WAKOZE

Imana yakoresheje umwuka wera kugira ngo ireme isi ndetse n’ikindi gice cy’isanzure ry’ikirere. Umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge, isi yuzuye ubutunzi bwawe.  . . . Wohereza umwuka wawe bikaremwa.”​—Zaburi 104:24, 30; Itangiriro 1:2; Yobu 33:4.

Umwuka wera wafashije abantu bubaha Imana kwandika Bibiliya. Intumwa Pawulo yaranditse iti “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro” (2 Timoteyo 3:16). Umwuka wa Yehova wayoboye abanditsi ba Bibiliya kugira ngo bandike “ijambo ry’Imana.”​—1 Abatesalonike 2:13.

Umwuka wera wafashije abagaragu b’Imana guhanura iby’igihe kizaza nta kwibeshya. Intumwa Petero yabisobanuye agira ati “nta buhanuzi bwo mu Byanditswe buturuka ku bisobanuro by’umuntu ku giti cye. Kuko nta na rimwe ubuhanuzi bwigeze buzanwa n’ubushake bw’umuntu, ahubwo abantu bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera.”​—2 Petero 1:20, 21; Yoweli 2:28.

Umwuka wera wafashije Yesu ndetse n’abandi bagabo bizerwa kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami no gukora ibitangaza. Yesu yaravuze ati “umwuka wa Yehova uri kuri jye, kuko yantoranyirije gutangariza abakene ubutumwa bwiza, yantumye gutangariza imbohe ko zibohowe, n’impumyi ko zihumuwe.”​—Luka 4:18; Matayo 12:28.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 9]

UKO UMWUKA WERA USHOBORA KUGUFASHA

Umwuka wera ushobora kuguha imbaraga zo kurwanya ibishuko no kureka ingeso mbi. Intumwa Pawulo yaravuze ati “Imana ni iyo kwizerwa, kandi ntizabareka ngo mugeragezwe ibirenze ibyo mushobora kwihanganira, ahubwo nanone izajya ibacira akanzu muri icyo kigeragezo, kugira ngo mushobore kucyihanganira.”​—1 Abakorinto 10:13.

Umwuka wera ushobora kugufasha kwitoza kugira imico ishimisha Imana. Bibiliya igira iti “imbuto z’umwuka ni urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugwa neza, kugira neza, kwizera, kwitonda no kumenya kwifata.”​—Abagalatiya 5:22, 23.

Umwuka wera ushobora kuguha imbaraga zo kwihanganira ibigeragezo. Bibiliya igira iti “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku Mana, yo impa imbaraga.”​—Abafilipi 4:13.