Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko Paradizo yazimiye

Uko Paradizo yazimiye

Urubuga rw’abakiri bato

Uko Paradizo yazimiye

Amabwiriza: Korera uyu mwitozo ahantu hatuje. Mu gihe usoma imirongo ya Bibiliya, ujye umera nk’aho urimo ureba ibyabaye. Sa n’ureba uko ibintu byari byifashe. Gerageza kumva amajwi ajyaniranye n’ibyo bintu. Gerageza kwiyumva nk’uko abantu b’ingenzi bavugwa muri iyo nkuru biyumvaga.

SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MU ITANGIRIRO 3:1-24.

Utekereza ko Eva yabyifashemo ate igihe inzoka yatangiraga kumuvugisha?

․․․․․

Mu gihe uzirikana ko Adamu na Eva bakoze icyaha babigambiriye, utekereza ko bumvaga bameze bate, nk’uko bivugwa ku murongo wa 7-10?

․․․․․

Gerageza gusa n’ureba Adamu na Eva birukanwa mu busitani bwa Edeni nk’uko bivugwa ku murongo wa 22-24. Utekereza ko bari bameze bate?

․․․․․

KORA UBUSHAKASHATSI.

Ni uruhe ruhare amaso ya Eva yagize mu gutuma akora icyaha? (Ongera usome umurongo wa 6.)

․․․․․

Ni iki cyatumye Eva abona ko urwo rubuto ari urw’“igikundiro”? (Ongera usome umurongo wa 4 n’uwa 5.)

․․․․․

Ni iki gishobora kuba cyaratumye Adamu yifatanya na Eva mu gukora icyaha? (Ongera usome umurongo wa 6.)

․․․․․

Ni gute icyaha cyari kugira ingaruka ku bagabo n’abagore bari kuzabaho nyuma yaho? (Ongera usome umurongo wa 16.)

․․․․․

Ni iki kigaragaza ko imibanire ya Adamu na Eva yajemo agatotsi bamaze gukora icyaha? (Ongera usome umurongo wa 12)

․․․․․

Ni gute Yehova yahise agaragaza uko icyo kibazo cyari gukemuka kugira ngo umugambi we usohozwe?

․․․․․

SHYIRA MU BIKORWA IBYO WIZE. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .

N’akaga gaterwa no gushaka kwigenga.

․․․․․

N’ukuntu amaso yacu ashobora kudutera kwifuza ibintu bibi.

․․․․․

N’ukuntu kugereka amakosa yacu ku bandi nta cyo bimaze.

․․․․․

NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?

․․․․․