Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Yehova yaduhaye uburenganzira bwo guhitamo

Yehova yaduhaye uburenganzira bwo guhitamo

Egera Imana

Yehova yaduhaye uburenganzira bwo guhitamo

Gutegeka kwa Kabiri 30:11-20

HARI Umukristokazi wumvaga ko ibintu bibi byamubayeho akiri umwana byamugizeho ingaruka, ku buryo nta cyiza yashoboraga gukora. Yaravuze ati “akenshi nabaga mfite impungenge zidafite ishingiro z’uko nashoboraga guhemukira Yehova.” Ese ibyo ni byo koko? Ese koko ibitubaho bitugiraho ingaruka ku buryo nta cyo twahindura ku buzima bwacu? Oya rwose. Yehova Imana yaduhaye umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye. Ku bw’ibyo, dushobora kwihitiramo uko tuzabaho. Yehova yifuza ko duhitamo neza, kandi Ijambo rye Bibiliya ritubwira uko twabigeraho. Reka dusuzume amagambo yavuzwe na Mose dusanga mu Gutegeka kwa Kabiri igice cya 30.

Ese kumenya ibyo Imana idusaba no kubishyira mu bikorwa, biragoye? * Mose yaravuze ati “kuko ayo mategeko ngutegetse uyu munsi atari ayo kukunanira, kandi atari aya kure ngo utayageraho” (umurongo wa 11). Yehova ntadusaba gukora ibyo tudashoboye. Ibyo adusaba bishyize mu gaciro, dushobora kubikora, kandi kubimenya ntibigoye. Si ngombwa ko tuzamuka “mu ijuru,” cyangwa ngo ‘twambuke inyanja’ kugira ngo tumenye ibyo Imana idusaba (umurongo wa 12 n’uwa 13). Bibiliya itwereka uko twagombye kubaho.—Mika 6:8.

Icyakora, Yehova ntaduhatira kumwumvira. Mose yaravuze ati “dore uyu munsi ngushyize imbere ubugingo n’ibyiza, n’urupfu n’ibibi” (umurongo wa 15). Dufite uburenganzira bwo guhitamo hagati y’ubuzima cyangwa urupfu, cyangwa tugahitamo ibyiza cyangwa ibibi. Dushobora guhitamo gusenga Imana no kuyumvira maze bigatuma tubona imigisha, cyangwa se tugahitamo kutayumvira, ariko tukirengera ingaruka zabyo. Uko byagenda kose, ni twe tugomba kwihitiramo.—Umurongo wa 16 n’uwa 18; Abagalatiya 6:7, 8.

Ese Yehova ashishikazwa n’amahitamo tugira? Yego rwose! Mose ahumekewe n’Imana, yaravuze ati “uhitemo ubugingo” (umurongo wa 19). Ariko se, ni gute dushobora guhitamo ubugingo? Mose yabisobanuye agira ati “ukunde Uwiteka Imana yawe uyumvire, uyifatanyeho akaramata” (Umurongo wa 20). Nidukunda Yehova, tuzamwumvira kandi dukomeze kumubera indahemuka uko byagenda kose. Nitubigenza dutyo tuzaba duhisemo ubuzima. Ibyo bisobanura ko tuzagira imibereho myiza iruta iyindi muri iki gihe, kandi tugire ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu isi nshya y’Imana dutegereje.—2 Petero 3:11-13; 1 Yohana 5:3.

Ayo magambo ya Mose atwigisha ukuri kuduhumuriza. Uko ibyaba byarakubayeho muri iyi si mbi byaba bimeze kose, ntibisobanura ko nta cyiza ushobora gukora, cyangwa se ko icyo uzakora cyose kizakunanira. Yehova yaguhaye impano yo kwihitiramo gukora ibikunogeye. Koko rero, ushobora guhitamo gukunda Yehova, ukamwumvira kandi ugakomeza kumubera indahemuka. Nuhitamo kubigenza utyo, Yehova azabigufashamo.

Wa mugore wavuzwe mu ntangiriro y’iyi nkuru, yahumurijwe no kumenya ko dufite uburenganzira bwo guhitamo gukunda Yehova no kumukorera. Yaravuze ati “nkunda Yehova cyane. Hari igihe nibagirwaga ko kuba nkunda Yehova ari byo by’ingenzi cyane. Ku bw’ibyo, nshobora kuba indahemuka.” Nawe wabishobora, ubifashijwemo na Yehova.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 2 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Egera Imana—Ni iki Yehova adusaba?” iri mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ukwakira 2009.