Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inyigisho y’ikinyoma ya 4: Imana ni Ubutatu

Inyigisho y’ikinyoma ya 4: Imana ni Ubutatu

Aho yakomotse:

hari igitabo cyagize kiti “umuntu yavuga ko inyigisho y’Ubutatu yadutse mu mpera z’ikinyejana cya 4. Kandi koko, ibyo ni ukuri mu rugero runaka . . . Mu mpera z’ikinyejana cya 4, igitekerezo cy’uko hariho ‘Imana imwe mu Baperisona batatu’ cyari kitarashinga imizi mu buryo buhamye, kandi rwose cyari kitaracengera mu buryo bwuzuye mu Bakristo no mu kwemera kwabo.”—New Catholic Encyclopedia (1967), Umubumbe wa 14, ku ipaji ya 299.

Nanone hari igitabo cyavuze kiti “mu Konsili y’i Nicée yateranye ku itariki ya 20 Gicurasi mu mwaka wa 325, Konsitantino ni we ubwe wahagarariye iyo nama, anayobora ibiganiro. Nanone kandi, we ubwe yabasabye kwemera . . . ihame ry’ingenzi ryemerejwe muri iyo nama, ryagaragazaga isano iri hagati ya Kristo n’Imana. Iryo hame ryavugaga ko Kristo ‘ari umwe na Se..’ . . Kubera ko abepisikopi batinye umwami w’abami, bose bashyize umukono ku nyandiko yemeza iryo hame, nubwo abenshi muri bo bataryemeraga. Babiri gusa ni bo batashyize umukono kuri iyo nyandiko.”—Encyclopædia Britannica (1970), Umubumbe wa 6, ku ipaji ya 386.

Icyo Bibiliya ibivugaho:

“naho we [Sitefano] yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana. Nuko aravuga ati ‘dore ndabona ijuru rikinguye, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.’”—Ibyakozwe 7:55, 56, Bibiliya Ntagatifu.

Ni iki iryo yerekwa rigaragaza? Sitefano yuzuye imbaraga z’Imana, maze abona Yesu “ahagaze iburyo bw’Imana.” Ibyo biragaragaza ko Yesu amaze kuzuka atigeze aba Imana, ahubwo yabaye ikiremwa cy’umwuka cyihariye. Iyo nkuru ivuga iby’iryo yerekwa, ntigaragaza ko hari umuperisona wa gatatu wari iruhande rw’Imana. Nubwo umupadiri w’Umudominikani witwa Marie-Émile Boismard yagerageje gushaka imirongo y’Ibyanditswe ishyigikira Ubutatu, yaranditse ati “amagambo avuga ko hari abaperisona batatu mu Mana imwe. . . nta ho ushobora kuyasanga mu Isezerano Rishya.”—À l’aube du christianisme—La naissance des dogmes.

Iyo nyigisho yari ishyigikiwe na Konsitantino, yari igamije guhagarika amacakubiri yari muri Kiliziya yo mu kinyejana cya kane. Icyakora, yatumye havuka ikindi kibazo: ese Mariya nyina wa Yesu yari “Nyina w’Imana?”

Gereranya iyi mirongo ya Bibiliya: Matayo 26:39; Yohana 14:28; 1 Abakorinto 15:27, 28; Abakolosayi 1:15, 16

UKURI:

Inyigisho y’Ubutatu yadutse mu mpera z’ikinyejana cya kane