Inyigisho imwe y’ikinyoma yatumaga havuka indi
INTUMWA Pawulo yandikiye Abakristo babayeho mu mpera z’ikinyejana cya mbere ati “mwirinde.” Ni iki bagombaga kwirinda? Yarababwiye ati “kugira ngo hatagira umuntu ubagusha mu mutego yifashishije filozofiya n’ibitekerezo by’ubushukanyi bidafite ishingiro, bishingiye ku migenzo y’abantu.”—Abakolosayi 2:8.
Ariko nubwo Pawulo yatanze uwo muburo, Abakristo bamwe na bamwe batangiye gusobanura imyizerere yabo, bifashishije ibitekerezo by’abahanga mu bya filozofiya ba kera. Ibyo byatangiye mu kinyejana cya kabiri rwagati. Babiterwaga n’iki? Bashakaga kwemerwa n’abantu bize bo mu Bwami bw’Abaroma, kuko byari gutuma abantu benshi baba Abakristo.
Umwe muri abo Bakristo uzwi cyane ni Justin Martyr, wizeraga ko Yesu Umuvugizi w’Imana yari yarabonekeye abahanga mu bya filozofiya b’Abagiriki, kera cyane mbere y’uko aza ku isi. Dukurikije uko Justin n’abandi bigisha batekerezaga nka we babibonaga, kuba filozofiya n’inkuru z’impimbano byarivanze n’Ubukristo, byatumye Ubukristo bukwira ku isi yose.
Uko kuntu Justin Martyr yasobanuraga Ubukristo, byatumye abantu benshi babuyoboka. Icyakora, inyigisho imwe y’ikinyoma yatumaga havuka izindi, kandi izo nyigisho ni zo zaje guteranyirizwa hamwe zivamo icyo bita inyigisho z’ukwemera kwa gikristo. Kugira ngo nawe utahure izo nyigisho z’ibinyoma, gereranya icyo ibitabo bimwe na bimwe byavuze, n’icyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha.