Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hakenewe umuti wakuraho imibabaro ku isi hose

Hakenewe umuti wakuraho imibabaro ku isi hose

Hakenewe umuti wakuraho imibabaro ku isi hose

IMIBABARO iri hose, kandi hari abantu benshi bafasha abababara babigiranye impuhwe. Urugero, abaganga bakora basimburana ubutaruhuka, kugira ngo bite ku barwayi n’inkomere. Abantu bashinzwe kuzimya umuriro, abapolisi, abashyiraho amategeko n’abatabazi bakora uko bashoboye kugira ngo bagabanye imibabaro abantu bahura na yo cyangwa bayibarinde. Imihati myinshi bashyiraho igira icyo imarira abantu, ariko nta muntu n’umwe cyangwa umuryango washyizweho n’abantu ushobora gukuraho imibabaro ku isi hose. Icyakora, Imana ifite ubushobozi bwo gukuraho imibabaro ku isi hose, kandi izabikora.

Ibyo tubyemezwa n’amagambo aboneka mu gitabo cya nyuma cya Bibiliya agira ati “[Imana] izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya mbere byavuyeho” (Ibyahishuwe 21:4). Tekereza ukuntu iryo sezerano rizagirira akamaro abantu benshi. Rigaragaza muri make umugambi Imana ifite wo gukuraho imibabaro yose. Imana izabikora ivana ku isi intambara, inzara, indwara n’akarengane kandi irimbure ababi. Ibyo nta muntu n’umwe wabishobora.

Ibyo Ubwami bw’Imana buzakora

Imana izasohoza amasezerano yayo binyuriye ku muntu wa kabiri ukomeye cyane kurusha abandi mu ijuru no ku isi, ari we Yesu Kristo wazutse. Vuba aha, Yesu azategeka isi yose ari Umwami, nta wumukoma mu nkokora. Abantu ntibazongera gutegekwa n’abami b’abantu, abaperezida cyangwa abanyapolitiki, ahubwo bazayoborwa n’Umwami umwe n’ubutegetsi bumwe, ari bwo Bwami bw’Imana.

Ubwo Bwami buzakuraho ubutegetsi bwose bw’abantu. Hashize igihe Bibiliya ivuze iti “Imana yo mu ijuru izimika ubundi bwami butazarimbuka iteka ryose, kandi ubutware bwabwo ntibuzazungurwa n’irindi shyanga, ahubwo buzamenagura ubwo bwami bwose bukabutsembaho kandi buzahoraho iteka ryose” (Daniyeli 2:44). Abatuye isi bose bazaba bunze ubumwe bategekwa n’ubutegetsi bumwe bukiranuka, ari bwo Bwami bw’Imana.

Igihe Yesu yari ku isi, yakundaga kuvuga ibirebana n’ubwo Bwami. Yabwerekejeho muri rya sengesho ntangarugero igihe yigishaga abigishwa be gusenga. Yaravuze ati “ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu ijuru no ku isi” (Matayo 6:10). Zirikana ko Yesu yagaragaje ko ubwo Bwami buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa hano ku isi, kandi ko Imana ishaka kuvanaho imibabaro ku isi hose.

Ubutegetsi bw’Imana buzatugezaho imigisha ubutegetsi bw’abantu butari kuzigera butuzanira. Wibuke ko Yehova yatanze Umwana we ho incungu, kugira ngo abantu bazabone ubuzima bw’iteka. Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, abantu bazaba intungane. Ibyo bizagira izihe ngaruka? Yehova ‘azamira [urupfu] bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose.’—Yesaya 25:8.

Hari abashobora kwibaza bati “ubundi se kuki Imana itagize icyo ikora mbere hose? Ubu se itegereje iki?” Yehova aba yarakuyeho imibabaro abantu bahura na yo kera cyane cyangwa akayibarinda. Aho kubigenza atyo, yararetse ikomeza kubaho atabitewe n’uko atita ku bana be bo ku isi, ahubwo ashaka ko bibazanira imigisha y’iteka. Ababyeyi barangwa n’urukundo, bemera ko abana babo bagerwaho n’imibabaro mu gihe bazi ko ibyo bizabagirira akamaro mu gihe kirekire. Ubwo rero, hari impamvu zumvikana zatumye Yehova areka abantu bakamara igihe runaka bababara, kandi izo mpamvu Bibiliya irazisobanura. Zimwe muri izo mpamvu zifitanye isano n’uburenganzira dufite bwo gukora ibitunogeye, icyaha hamwe n’ikibazo cyo kumenya niba ubutegetsi bwa Yehova bukiranuka. Nanone Bibiliya ivuga ko ikiremwa cy’umwuka cyemerewe gutegeka isi mu gihe runaka. *

Nubwo muri izi ngingo tutari buvuge impamvu zose zatumye Imana idahita ikuraho imibabaro, hari ibintu bibiri bishobora gutuma tugira ibyiringiro, kandi bikadutera inkunga. Icya mbere, ni uko Yehova azaduha imigisha myinshi ku buryo tuzibagirwa imibabaro yose twahuye na yo. Imana yaduhaye isezerano rigira riti “ibya kera ntibizibukwa kandi ntibizatekerezwa” (Yesaya 65:17). Imana izakuraho burundu ingorane zose n’imibabaro yose yatewe no kuba yararetse ububi bugakomeza kubaho mu gihe runaka.

Icya kabiri, ni uko Imana yashyizeho igihe ntarengwa cyo kuvanaho ububi. Wibuke ko umuhanuzi Habakuki yabajije Yehova igihe yari gukuriraho urugomo n’ingorane. Yehova yaramushubije ati “ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, . . . ntibizahera” (Habakuki 2:3). Nk’uko turi bubibone mu ngingo ikurikira, icyo ‘gihe’ kiri bugufi.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 9 Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’impamvu zatumye Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho, reba igice cya 11 cy’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]

Imirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko dutegereje igihe gishimishije

NTA NTAMBARA ZIZONGERA KUBAHO:

“Nimuze murebe imirimo y’Uwiteka, kurimbura yazanye mu isi. Akuraho intambara kugeza ku mpera y’isi.”—Zaburi 46:9, 10.

ABAPFUYE BAZAZUKA:

“Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.

BURI WESE AZABONA IBYOKURYA:

“Hazabaho amasaka menshi mu gihugu no mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.

INDWARA ZIZAKURWAHO:

“Nta muturage waho uzataka indwara.”—Yesaya 33:24.

INKOZI Z’IBIBI ZIZARIMBURWA:

“Inkozi z’ibibi zizacibwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.”—Imigani 2:22.

HAZABAHO UBUTABERA:

“Dore hazima umwami [Kristo Yesu] utegekesha gukiranuka, kandi abatware be bazatwaza imanza zitabera.”—Yesaya 32:1.

[Amafoto yo ku ipaji ya 7]

Ubwami bw’Imana buzavanaho imibabaro iyo ari yose dushobora kuba twarahuye na yo