Soma ibirimo

Jya wigisha abana bawe

“Yomatanye na Yehova”

“Yomatanye na Yehova”

ESE hari umuntu wigeze akubwira ati “ibi ubizirikane”?​—⁠ * Ababyeyi n’abarimu bashobora kugira abana inama yo kwizirika ku masomo yabo. Ibyo bisobanura ko bagomba kubona ko abafitiye akamaro. Turashaka kugira icyo tuvuga ku muntu Bibiliya yavuzeho ko “yomatanye na Yehova” Imana y’ukuri. Uwo muntu ni Hezekiya. Reka dusuzume isomo twakura ku rugero yadusigiye.

Hezekiya yabayeho nabi akiri muto. Se Ahazi, wari umwami w’u Buyuda, yaretse gusenga Yehova. Ahazi yari yaratangiye gusenga ibigirwamana kuva Hezekiya akiri muto. Ndetse Ahazi yafashe nibura umwe mu bahungu be, wavaga inda imwe na Hezekiya, aramwica amutambira ikigirwamana yasengaga.

Nubwo Ahazi yakomeje gukora ibintu bibi, Hezekiya we yakomeje kumvira Yehova. Ese ubwo ntibyamugoraga?​— Bigomba kuba bitaramworoheye na gato. Ariko Hezekiya ntiyacitse intege. Reka dusuzume uburyo yomatanye na Yehova kandi turebe uko nawe wamwigana.

Hezekiya yamenye ko hari abandi bantu babereye Yehova indahemuka. Umwe muri abo ni Dawidi. Nubwo Dawidi yabayeho imyaka amagana mbere ya Hezekiya, Hezekiya yamenye ibyabaye kuri Dawidi binyuze mu Byanditswe. Dawidi yaranditse ati “nubwo data na mama banta, Yehova we yanyakira.”

Ese wabonye ikintu cyafashije Dawidi kumvira Yehova?​— Ni ukwizera. Dawidi yari yizeye neza ko niyumvira Yehova na we azamufasha. Ibyo ntiyabishidikanyagaho! Kuba Hezekiya yaratekerezaga ku rugero rwa Dawidi, byamufashije komatana na Yehova no kumwumvira. Nawe wizere ko Yehova azagufasha nukomeza komatana na we kandi ukamwumvira.

Wakora iki se niba papa wawe cyangwa mama wawe adasenga Yehova?​— Imana ivuga ko abana bagomba kumvira ababyeyi babo. Nawe ukwiriye kumvira ababyeyi bawe. Icyakora ababyeyi bawe nibagusaba gukora ikintu Imana yanga, uzabasobanurire impamvu udashobora kugikora. Ntugomba kubeshya, kwiba cyangwa gukora ikintu kibi cyose Imana yanga, uwaba abikubwiye uwo ari we wese. Ugomba kumvira Imana.

Hari ingero nziza dushobora kwigana. Hezekiya ntiyiganye urugero rwa Dawidi gusa, ahubwo yiganye n’urwa sekuru Yotamu. Nubwo Yotamu yapfuye Hezekiya ataravuka, Hezekiya yamenye ibyo Yotamu yakoze nk’uko natwe muri iki gihe dushobora kubimenya dusomye Bibiliya. Ese hari izindi ngero waba uzi dushobora kwigana?

Usomye Bibiliya ushobora kumenya amakosa Hezekiya, Dawidi, Yotamu n’abandi bantu badatunganye bakoze. Ariko abo bantu bakundaga Yehova, bakemera amakosa yabo kandi bakagerageza kuyakosora. Wibuke ko Yesu Umwana w’Imana ari we wenyine wari utunganye. Tujye twihatira kwiga imico ye kandi tumwigane.

Soma iyi mirongo muri Bibiliya yawe

^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba gutegereza, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.