Egera Imana
“Amahanga azamenya ko ndi Yehova”
WAKUMVA umeze ute uramutse ushinjwe icyaha utigeze ukora? Byagenda bite se mu gihe icyo cyaha kigize ingaruka ku bandi, harimo benshi b’inzirakarengane? Nta gushidikanya ko wakora uko ushoboye kugira ngo ugaragaze ko uri umwere. Ese waba uzi ko Yehova ahanganye n’icyo kibazo? Muri iki gihe, abantu benshi bashinja Imana ibinyoma, bavuga ko ari yo iteza imibabaro n’akarengane ku isi. Ese Yehova yaba ahangayikishijwe no kuvana umugayo ku izina rye? Yego rwose. Reka dusuzume icyo igitabo cya Ezekiyeli kibivugaho.—Soma muri Ezekiyeli 39:7.
Yehova yaravuze ati “sinzongera kwemera ko izina ryanjye ryera ryandavuzwa.” Iyo abantu bavuga ko ari we uteza akarengane, baba bandavuza izina rye. Mu buhe buryo? Muri Bibiliya, akenshi “izina” ryerekeza ku kuntu umuntu azwi. Hari igitabo cyavuze ko izina ry’Imana ryerekeza ku “cyo izwiho, ni ukuvuga uko yimenyekanishije. Nanone ryerekeza ku kwamamara kwayo no ku cyubahiro cyayo.” Izina rya Yehova rikubiyemo uko azwi. None se ku birebana n’akarengane, ni iki tuzi kuri Yehova? Tuzi ko yanga akarengane, kandi ko agirira impuhwe abarenganywa (Kuva 22:22-24). * Iyo abantu bavuga ko Imana ari yo nyirabayazana w’ibibi kandi ahubwo yanga ibibi, mu by’ukuri baba bandavuza izina ryayo. Mu yandi magambo, baba ‘basuzugura izina ryayo.’—Zaburi 74:10.
Zirikana ko muri uwo murongo Yehova yakoresheje imvugo ngo “izina ryanjye ryera” incuro ebyiri zose (umurongo wa 7). Muri Bibiliya, incuro nyinshi izina rya Yehova rikoreshwa riri kumwe n’amagambo ngo “uwera” cyangwa “kwera.” Ijambo “kwera” ryumvikanisha igitekerezo cyo gutandukanya no kutandura. Izina rya Yehova rirera bitewe n’uko nyiraryo ari uwera, akaba atandukanye n’icyaha icyo ari cyose cyangwa ikintu cyanduye. Ibyo bigaragaza ko iyo abantu bashinja Yehova ko ari we nyirabayazana w’ibibi, baba banduza ‘izina rye ryera’ mu buryo bukabije.
Umutwe rusange wa Bibiliya, uvuga ko Yehova afite umugambi wo kuvana umugayo ku izina rye akoresheje Ubwami bwe. Uwo mutwe ushimangirwa mu gitabo cya Ezekiyeli, aho kivuga incuro nyinshi kiti “amahanga azamenya ko ndi Yehova” (Ezekiyeli 36:23; 37:28; 38:23; 39:7). Zirikana ko amahanga atari yo azihitiramo kumenya niba ari Yehova cyangwa niba atari we. Ahubwo ayo mahanga “azamenya.” Mu yandi magambo, Yehova afite umugambi wo gukora ikintu kizatuma amahanga yo muri iyi si ahatirwa kumenya uwo ari we, ni ukuvuga Umutegetsi w’Ikirenga Yehova. Izina rye ryumvikanisha ikintu cyose cyera, kitanduye kandi kitagira umwanda.
Isezerano rivugwa muri Bibiliya kenshi ry’uko ‘amahanga azamenya Yehova,’ ni inkuru nziza ku bantu bose bifuza ko akarengane n’imibabaro bivaho. Vuba aha Yehova azasohoza iryo sezerano kandi avane umugayo ku izina rye. Azavanaho ibibi n’ababiteza, ariko azarokora abemera izina rye kandi bakaryubaha, ndetse bakaba bazi na nyiraryo (Imigani 18:10). Nta gushidikanya ko ibyo byagombye gutuma wiga ibyerekeye Yehova, Imana yera kandi ‘ikunda ubutabera,’ kugira ngo urusheho kumwegera.—Zaburi 37:9-11, 28.
Ibice byo muri Bibiliya wasoma muri Nzeri:
^ par. 2 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Egera Imana—Ikunda ubutabera,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2008.