Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese mu Bahamya ba Yehova, abagore barigisha?
Yego; abagore b’Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni hirya no hino ku isi barigisha. Bagize imbaga y’ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Ubuhanuzi bwo muri Zaburi 68:11, buberekezaho bugira buti “Yehova ubwe yaravuze, abagore bamamaza ubutumwa bwiza baba umutwe munini w’ingabo.”
Icyakora, umurimo wo kwigisha ukorwa n’Abahamya ba Yehova b’abagore, utandukanye cyane n’ukorwa n’abagore bafite imyanya y’ubuyobozi mu yandi madini. Bitandukaniye he?
Abantu bigishwa n’abo bagore baratandukanye. Abagore bafite imyanya y’ubuyobozi mu madini, cyane cyane abo mu madini yiyita aya gikristo, baba ari abayobozi mu matorero yabo, kandi baba bayobora abagize umukumbi. Icyakora Abahamya ba Yehova b’abagore bo, bigisha mbere na mbere abo hanze y’itorero, ni ukuvuga abantu bose bahura na bo iyo babwiriza ku nzu n’inzu n’ahandi.
Ikindi gitandukanya Abahamya ba Yehova b’abagore n’abo mu yandi madini, ni inshingano bafite mu itorero. Abayobozi b’abagore bo mu madini yiyita aya gikristo n’ayandi, bahagararira amateraniro y’itorero, maze bakigisha abagize itorero inyigisho z’idini ryabo. Icyakora, abagore b’Abahamya ba Yehova bo ntibigishiriza mu itorero, mu gihe hari abagabo babatijwe. Inshingano yo kwigisha mu itorero ni iy’abagabo gusa.—1 Timoteyo 3:2; Yakobo 3:1.
Bibiliya igaragaza ko abagabo ari bo bonyine bahabwa inshingano z’ubugenzuzi mu itorero. Zirikana urugero rwatanzwe na Pawulo mu rwandiko yandikiye mugenzi we Tito wari umugenzuzi. Yaravuze ati “icyatumye ngusiga i Kirete, ni ukugira ngo . . . ushyireho abasaza mu migi yose.” Pawulo yongeyeho ko umugabo wese ushyizweho, yagombaga kuba ‘atariho umugayo, [kandi] ari umugabo w’umugore umwe’ (Tito 1:5, 6). Pawulo yahaye na Timoteyo amabwiriza nk’ayo, mu rwandiko yamwandikiye agira ati “iri jambo ni iryo kwizerwa. Umuntu niyifuza inshingano yo kuba umugenzuzi, aba yifuje umurimo mwiza. Ku bw’ibyo rero, umugenzuzi agomba kuba inyangamugayo, akaba umugabo w’umugore umwe, . . . ushoboye kwigisha.”—1 Timoteyo 3:1, 2.
None se kuki inshingano z’ubugenzuzi mu itorero zihabwa abagabo gusa? Pawulo yaravuze ati “sinemerera umugore kwigisha cyangwa gutegeka umugabo, ahubwo aceceke, kuko Adamu ari we waremwe mbere, Eva akaremwa nyuma” (1 Timoteyo 2:12, 13). Ku bw’ibyo, kuba Imana yararemye umugabo bwa mbere, bigaragaza ko yari ifite intego yo kumuha inshingano yo kwigisha n’iy’ubugenzuzi.
Abigisha b’Abahamya ba Yehova, bakurikiza urugero rw’Umuyobozi wabo Yesu Kristo. Umwigishwa Luka yavuze ibirebana n’umurimo wa Yesu, agira ati “ajya mu migi n’imidugudu, abwiriza kandi atangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana.” Nyuma yaho, Yesu yohereje abigishwa be kugira ngo na bo bakore uwo murimo. Bibiliya igira iti “bajya muri ako karere kose, bava mu mudugudu umwe bajya mu wundi batangaza ubutumwa bwiza.”—Luka 8:1; 9:2-6.
Abakozi ba Yehova bo muri iki gihe, baba abagabo cyangwa abagore, bagira uruhare rufatika mu gusohoza ibyo Yesu yahanuye. Yaravuze ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”—Matayo 24:14.