Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibiganiro bagirana na bagenzi babo

Ese Imana ibabariza abantu mu muriro w’iteka?

Ese Imana ibabariza abantu mu muriro w’iteka?

ABAHAMYA BA YEHOVA bishimira kuganira na bagenzi babo kuri Bibiliya. Ese hari ikibazo cyihariye gishingiye kuri Bibiliya wigeze wibaza? Ese waba ufite amatsiko yo gusobanukirwa imyizerere y’Abahamya ba Yehova, cyangwa bimwe mu bikorwa bakora byo mu rwego rw’idini? Niba ari uko bimeze, ntuzatindiganye kubibaza Umuhamya uzongera guhura na we. Azishimira kuganira nawe kuri ibyo bibazo.

Nimucyo dusuzume uko ikiganiro Abahamya ba Yehova bagirana na bagenzi babo gishobora kuba giteye. Reka tuvuge ko Umuhamya witwa Aluberi yasuye umugabo witwa Andereya.

Ese Imana izahana ababi?

Aluberi: Andere, nishimiye kongera kukubona.

Andereya: Nanjye biranshimishije.

Aluberi: Maze iminsi ntekereza ku kintu wavuze ubwo duherukana.

Andereya: Harya ni ikihe?

Aluberi: Wavuze ko watangajwe n’uko Abahamya ba Yehova batemera umuriro w’iteka.

Andereya: Ibyo koko byarantangaje. Kandi nkubwije ukuri, na n’ubu sindumva ukuntu mutemera umuriro w’iteka.

Aluberi: Urakoze. Nishimira kungurana n’abandi ibitekerezo. None se ko inyigisho y’umuriro w’iteka abantu batayivugaho rumwe, wowe uyumva ute?

Andereya: Jye kuva kera numva ko iyo abantu babi bapfuye, bajya mu muriro bakahababarizwa iteka.

Aluberi: Abantu benshi ni uko babyumva. Ariko Andere, reka nkubaze. Hari ibintu bibi byigeze bikubaho?

Andereya: Yego. Hashize imyaka itanu mushiki wanjye yishwe.

Aluberi: Ihangane. Ugomba kuba uhora umutekereza!

Andereya: Byihorere ni jye ubizi. Mutekereza buri munsi.

Aluberi: Nabonye ko igituma abantu benshi bumva ko umuriro w’iteka ugomba kubaho, ari uko abantu babi baba barabagiriye nabi. N’ubundi kandi, abantu b’inzirakarengane bifuza cyane kubona ababi baryozwa ibyo bakoze.

Andereya: Umvugiye ibintu. Si jye uzarota umuntu wishe mushiki wanjye akanirwa urumukwiye.

Aluberi: Ibyo birumvikana rwose! Bibiliya ivuga ko Imana igira agahinda kenshi iyo abantu b’inzirakarengane bagiriwe nabi, kandi idusezeranya ko izahana ababi. Zirikana amagambo ari muri Yesaya 3:11, hagira hati “umuntu mubi agushije ishyano! Amakuba aramubonye, kuko aziturwa imirimo y’amaboko ye.” Ayo magambo agaragaza ko dushobora kwiringira ko Imana izahana ababi.

Andereya: None se ibyo byashoboka bite, niba umuriro w’iteka utabaho nk’uko ubivuga?

Aluberi: Umbajije ikibazo cyiza. Muri make, bizashoboka ari uko Imana irimbuye ababi. Reka turebe icyo Bibiliya ibivugaho mu 2 Abatesalonike 1:9. Wahasoma se?

Andereya: Nta kibazo. Haragira hati ‘abo bazahabwa igihano gihuje n’urubanza baciriwe rwo kurimbuka iteka ryose bave imbere y’Umwami.’

Aluberi: Andere, nk’uko ubibonye abantu babi nibapfa bizaba birangiye, kuko Imana izabarimbura iteka ryose. Nta byiringiro by’igihe kizaza bafite.

Andereya: Uwo murongo ndawumvise, ariko ndumva ibivugwamo byaba ari akarengane. None se ko nta wutazapfa, ubwo ababi ntibakwiriye igihano kirenze icyo?

Kugira ngo habeho ubutabera bisaba iki?

Aluberi: Ndumva wanga akarengane.

Andereya: Ndakanga cyane.

Aluberi: Uri uwo gushimirwa rwose. Kandi koko, abantu bafite ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi kuko Imana yabubaremanye. Kandi na yo ntirenganya. Ariko iyo abayobozi b’amadini bigisha ko Imana izahanisha abantu umuriro w’iteka, baba bagaragaje ko Imana irenganya bikabije.

Andereya: Ubwo ushatse kuvuga iki?

Aluberi: Reka nguhe urugero. Ese uzi ibivugwa mu nkuru yo muri Bibiliya ya Adamu na Eva?

Andereya: Ndabizi. Hari urubuto Imana yababujije kurya, ariko baranga bararurya.

Aluberi: Ni byo. Reka turebere hamwe iyo nkuru iboneka mu Ntangiriro 2:16, 17. Aho hagira hati “Yehova Imana aha uwo muntu iri tegeko rigira riti ‘igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa.’” None se Imana yari yaravuze ko iyo Adamu arya urwo rubuto, byari kuzamugendekera bite?

Andereya: Yavuze ko yari kuzapfa.

Aluberi: Ibyo ni ukuri. Ngaho noneho tekereza. Icyaha cya Adamu cyatumye abantu bose baba abanyabyaha. * Ariko se hari ubwo Imana yamubwiye ko yari kuzamuhanisha umuriro w’iteka?

Andereya: Oya.

Aluberi: Ariko se iyaba Adamu na Eva bari kuzababazwa iteka ryose, Imana ntiyari kubibabwira? Ubwo se si bwo yari kuba ikoze ikintu cyiza kandi kirangwa n’urukundo?

Andereya: Ndumva ari byo.

Aluberi: Reka dusuzume icyo Imana yabwiye Adamu na Eva bamaze gukora icyaha. Ese wasoma mu Ntangiriro 3:19?

Andereya: Reka mpasome. Haravuga ngo “uzajya ubona ibyokurya ubanje kwiyuha akuya kugeza aho uzasubirira mu butaka, kuko ari mo wakuwe. Uri umukungugu kandi mu mukungugu ni mo uzasubira.”

Aluberi: Urakoze. Imana yavuze ko Adamu yari kuzajya he nyuma yo gupfa?

Andereya: Yavuze ko yari kuzasubira mu mukungugu.

Aluberi: Ibyo ni ukuri. Ese ntiwemera ko iyo umuntu asubiye ahantu, aba yarigeze kuhaba?

Andereya: Birumvikana.

Aluberi: None se Adamu yabaga he Imana itaramurema?

Andereya: Ntiyabagaho.

Aluberi: Ibyo ni ukuri. Kandi ubonye ko mu bihano Imana yamuhaye, hatarimo umuriro w’iteka. Ubwo se koko byari kuba bikwiriye ko Imana ibwira Adamu ko yari kuzasubira mu butaka yavanywemo, kandi mu by’ukuri yari kuzajya mu muriro w’iteka?

Andereya: Ibyo ntibyari kuba bikwiriye rwose.

Ese Satani asohoza ibyo Imana ishaka?

Aluberi: Hari ikindi kintu dukwiriye gusuzuma ku birebana n’umuriro w’iteka.

Andereya: Ikihe?

Aluberi: Harya ubundi abantu bavuga ko ari nde “ushinzwe” kubabariza abantu mu muriro w’iteka?

Andereya: Ni Satani.

Aluberi: Ariko wibuke ko Satani ari umwanzi ukomeye w’Imana! Ese niba Imana ari yo ijyana abantu mu muriro w’iteka kugira ngo Satani abababarizeyo, ntibyaba byumvikanisha ko Imana ikorana na Satani?

Andereya: Hmm! Uzi ko ibyo ntari narigeze mbitekerezaho!

Aluberi: Reka dufate urugero. Niba ntibeshye, ndabona uri umubyeyi.

Andereya: Ni byo rwose. Ndetse mfite umwana w’umuhungu w’imyaka 15.

Aluberi: None se uwo muhungu wawe aramutse yigometse, maze agakora ibibi byinshi bikakubabaza, wakora iki?

Andereya: Nagerageza kumukosora.

Aluberi: Nzi neza ko wagerageza kumufasha incuro nyinshi, kugira ngo agaruke mu nzira nziza.

Andereya: Ibyo ni ukuri.

Aluberi: Reka noneho tuvuge ko nubwo wakoze uko ushoboye kose, uwo mwana yanze kumva ibyo umubwira. Amaherezo ushobora kumva ko nta kindi wakora uretse kumuhana.

Andereya: Yego.

Aluberi: Ariko se byagenda bite, uramutse usanze hari umuntu washutse umwana wawe, akaba ari we umwigisha ibyo bintu bibi byose?

Andereya: Ntiyankira.

Aluberi: Ntiwumva! None se umaze kumenya ko uwo muntu mubi kandi w’umugome yaguteranyije n’umwana wawe, wasaba uwo muntu ko amuguhanira?

Andereya: Ubwo se urumva ibyo nabikora?

Aluberi: None se ubwo byaba bikwiriye ko Imana isaba Satani guhana abantu, kandi ari we ubashuka agatuma baba babi?

Andereya: Ndumva bitaba bikwiriye.

Aluberi: Ubundi se Imana iramutse ishaka guhana ababi, Satani we yakwemera gukoreshwa n’Imana ababaza abantu, kandi ari umwanzi wayo ukomeye?

Andereya: Ibyo sinari narigeze mbitekerezaho.

Yehova azakuraho ibibi byose

Aluberi: Icyakora izere ko Imana izahana abanyabyaha batihana. Reka noneho nkwereke umurongo umwe wa nyuma, usobanura neza iyo ngingo. Uwo murongo uri muri Zaburi 37:9. Ese wawusoma?

Andereya: Reka nywusome. Ugira uti “abakora ibibi bazakurwaho, ariko abiringira Yehova bo bazaragwa isi.”

Aluberi: Urakoze. Ese wabonye icyo Yehova Imana azakorera ababi?

Andereya: Uwo murongo uvuga ko Imana izabakuraho.

Aluberi: Ibyo ni ukuri. Mu yandi magambo, izabarimbura burundu. Ariko abantu beza, ni ukuvuga “abiringira Yehova,” bazaba ku isi iteka ryose kandi bishimye. Birumvikana ko bitumye wibaza ibindi bibazo. Urugero, kuki Imana idahita ibuza abantu gukora ibibi mu gihe batangiye gutandukira? Niba se ifite intego yo guhana ababi, kuki yatinze?

Andereya: Ibyo bibazo birashishikaje.

Aluberi: Reka ubutaha nzakwereke ibisubizo Bibiliya itanga kuri ibyo bibazo. *

Andereya: Uzaba ugize neza.

^ par. 79 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.