Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese ni ngombwa gushaka kugira ngo ugire ibyishimo?
Ese Bibiliya yigisha ko gushaka ari ngombwa kugira ngo ugire ibyishimo kandi unyurwe? Utarebye kure, wakumva ko Ijambo ry’Imana rishyigikira icyo gitekerezo. Mu buhe buryo?
Inkuru ivugwa mu Ntangiriro igaragaza ko Imana yabonye ko ‘atari byiza’ ko umugabo wa mbere ari we Adamu akomeza kuba wenyine. Ni yo mpamvu yamuhaye Eva ngo amubere “icyuzuzo” (Intangiriro 2:18). Ijambo “icyuzuzo” risobanura ikintu cyuzuza ikindi. Uwo murongo ushobora kumvikanisha ko iyo umuntu amaze gushaka ari bwo aba yuzuye. Nanone kandi, hari inkuru zo muri Bibiliya zivuga ukuntu gushaka bihesha imigisha n’ibyishimo. Imwe muri zo ni iya Rusi.
Ariko se koko, izo nkuru zigamije kutwigisha ko Abakristo bo muri iki gihe badashobora kwishima, kunyurwa cyangwa kuba abantu buzuye, uretse gusa igihe bashatse kandi bakabyara? Ibyo si ko bimeze. Nta muntu wari wuzuye kandi wari unyuzwe kurusha Yesu Kristo. Nyamara yabaye umuseribateri kugeza apfuye. Yesu wari umunyabwenge kuruta abandi bose, yagaragaje imico ya Yehova “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11; Yohana 14:9). Yavuze ibintu bisabwa kugira ngo umuntu agire ibyishimo muri iyi si (Matayo 5:1-12). Ku rutonde rw’ibyo bintu, gushaka nta birimo.
None se ubwo Bibiliya irivuguruza ku birebana n’iyo ngingo? Oya. Tugomba kubona ibyo gushaka mu buryo buhuje n’umugambi wa Yehova. Nubwo yatangije ishyingiranwa kugira ngo abashakanye bagire ibyishimo, babwirane ibibari ku mutima kandi bahumurizanye, umuryango wagiye ugira uruhare mu gusohoza bimwe mu byo ashaka. Urugero, Imana irema Adamu na Eva, yari ifite umugambi w’uko ‘bororoka bakagwira bakuzura isi’ (Intangiriro 1:28). Yaba Adamu cyangwa Eva, nta n’umwe muri bo wari gusohoza uwo mugambi ari wenyine. Buri wese yari akeneye undi kandi yabereye mugenzi we icyuzuzo mu buryo bwihariye.
Mu buryo nk’ubwo, hari imigambi yihariye Yehova yari afitiye abashakanye n’abagize imiryango, igihe yasohozaga umugambi we urebana n’ishyanga rya Isirayeli ryo ku isi. Yifuzaga ko iryo shyanga rye rigwira kugira ngo ritazigarurirwa n’abanzi baryo. Nanone yari yaragambiriye ko mu muryango wa Yuda hari kuzakomoka Mesiya, wari kuzakiza abantu b’indahemuka ingaruka z’icyaha n’urupfu (Intangiriro 49:10). Ku bw’ibyo, abagore bizerwa bo muri Isirayeli bumvaga ko iyo umuntu ashatse akabyara abana aba abonye imigisha, yaba atabigezeho bakumva ko ari igisebo kandi ko biteye agahinda.
None se byifashe bite muri iki gihe? Ese itegeko Imana yatanze kera ry’uko abantu bagomba kororoka ‘bakuzura isi,’ rihatira Abakristo bari muri iyi si yuzuye abantu gushaka no kubyara? Oya rwose (Matayo 19:10-12). Uretse n’ibyo, Imana ntigikeneye kugaragaza Mesiya Umukiza no kurinda igisekuru n’ishyanga yari kuzakomokamo. None se Abakristo bagombye kubona bate ibyo gushaka no kuba umuseribateri?
Mu by’ukuri, ibyo byombi bishobora kubonwa nk’impano zituruka ku Mana. Nk’uko tubizi, impano ishobora gushimisha umuntu umwe undi ntimushimishe. Gushaka ni gahunda yera ituma umuntu abona urukundo, incuti kandi akagira umuryango. Ariko nanone, Bibiliya igaragaza neza ko abashakira muri iyi si mbi, bazahura n’ibibazo cyangwa “imibabaro mu mubiri.” Naho iby’ubuseribateri, Yehova ntabibona nk’igisebo cyangwa impamvu yo kwicwa n’agahinda. Ahubwo Ijambo rye rigaragaza ko hari ibyiza abaseribateri barusha abashatse.—1 Abakorinto 7:28, 32-35.
Ku bw’ibyo, ibitekerezo bitangwa na Bibiliya ku birebana no gushaka cyangwa kudashaka, bishyize mu gaciro. Kubera ko Yehova ari we watangije ishyingiranwa n’umuryango, yifuza ko abagaragu be bose bagira ibyishimo kandi bakanyurwa, baba barashatse cyangwa batarashatse.