Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kuki ruswa idacika?

Kuki ruswa idacika?

“Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”​—UMUBWIRIZA 8:9.

AYO magambo agaragaza neza ibyagiye bikorwa n’ubutegetsi bw’abantu. Ubwo butegetsi ni bwo nyirabayazana w’imibabaro n’ingorane abantu bahura na byo. Kuva kera, abantu b’inyangamugayo bagerageje kwimakaza ubutabera, ariko buri gihe imihati yabo yaburizwagamo n’umururumba na ruswa. Kubera iki? Kuki ruswa idacika? Ahanini biterwa n’ibintu bitatu bikurikira:

1. Icyaha.

Bibiliya igaragaza neza ko ‘twese dutwarwa n’icyaha’ (Abaroma 3:9). Ariko kimwe n’indwara idakira umuntu akomora ku babyeyi, icyaha na cyo ‘kitubamo.’ Kimaze imyaka ibarirwa mu bihumbi ‘gitegeka’ abantu nk’umwami. “Itegeko” ryacyo rikomeza kudukoreramo. Kamere yacu ibogamira ku cyaha, ituma abantu benshi bashyira imbere inyungu zabo, bagahatanira ubutunzi cyangwa bakagira inyota y’ubutegetsi, batitaye ku ngaruka bigira ku bandi.—Abaroma 5:21; 7:17, 20, 23, 25.

2. Isi mbi.

Abantu bo muri iyi si barangwa n’umururumba n’ubwikunde, ku buryo kwirinda izo ngeso ubana n’abantu nk’abo bitoroshye. Gushaka kuba ibirangirire, bituma bagira inyota y’ubutegetsi. Nanone bararikira ifaranga n’ubutunzi birenze ibyo mu by’ukuri bakeneye. Ikibabaje ni uko baba biteguye no guhemuka kugira ngo babigereho. Aho kugira ngo abantu barwanye ibyo bikorwa bibi, ‘bakurikira benshi bagamije gukora nabi.’—Kuva 23:2.

3. Satani Umwanzi.

Ikiremwa cy’umwuka cyigometse cyitwa Satani, “kiyobya isi yose ituwe” (Ibyahishuwe 12:9). Satani yishimira kugirira abantu nabi. Ashobora gukoresha amayeri akuririra ku cyifuzo kiba mu bantu cyo gushakisha imibereho myiza n’amafaranga, agatuma bariganya.

Ese ibyo bishatse kuvuga ko turi ibikinisho bya Satani, ku buryo yadukoresha ibyo ashaka byose? Ingingo ikurikira iri busubize icyo kibazo.