Egera Imana
“Umukuru Nyir’ibihe byose aricara”
BIBILIYA ivuga ko “nta muntu wigeze abona Imana” (Yohana 1:18). Abantu buntu ntibashobora kubona Imana ngo babeho, kuko ikuzo ryayo rirabagirana cyane (Kuva 33:20). Icyakora Bibiliya ivuga ko hari abantu Yehova yatoranyije akabereka ibibera mu ijuru. Umwe muri bo ni Daniyeli. Nta gushidikanya ko ibyo yabonye byatumye arushaho gutinya Imana no kuyubaha, kandi natwe byagombye gutuma tuyubaha. Zirikana uko Daniyeli asobanura ibyo yabonye mu iyerekwa. *—Soma muri Daniyeli 7:9, 10.
“Umukuru Nyir’ibihe byose.” Iryo zina ryakoreshejwe na Daniyeli wenyine, risobanura “umuntu umaze imyaka myinshi” (Daniyeli 7:9, 13, 22). Yehova amaze imyaka ingahe? Kubera ko ari “Umwami w’iteka,” yahozeho, kandi azahoraho iteka ryose (1 Timoteyo 1:17; Yuda 25). Kuba Imana ihoraho iteka, bitwizeza ko ifite ubwenge butagira akagero, kuko Bibiliya ivuga ko abaramye imyaka myinshi baba bafite ubwenge (Yobu 12:12). Ni iby’ukuri ko tudashobora kwiyumvisha igitekerezo cyo kubaho iteka kuko ubwenge bwacu bugira aho bugarukira. Ariko se ubundi twagombye kwitega ko twasobanukirwa neza iby’iyo Mana ifite ubwenge butarondoreka?—Abaroma 11:33, 34.
Zirikana ko Umukuru Nyir’ibihe byose ‘yicaye.’ Kuki yicaye? Imirongo ikikije uwo idufasha gusobanukirwa neza impamvu, ikoresha amagambo nk’aya ngo “urukiko” n’“urubanza” (Daniyeli 7:10, 22, 26). Ku bw’ibyo, muri iryo yerekwa Yehova yari yicaye kugira ngo ace urubanza. Ni nde yaciraga urubanza? Yaruciraga amahanga, yari yagereranyijwe n’inyamaswa mu iyerekwa Daniyeli yari yabonye mbere yaho (Daniyeli 7:1-8). * Yehova ni umucamanza uteye ate?
“Imyenda ye yeraga nk’urubura kandi umusatsi wo ku mutwe we wasaga n’ubwoya bw’intama bwererana.” Ibara ry’umweru ni ikimenyetso cyo gukiranuka no kwera. Ubusanzwe ubwoya bw’intama bushobora kuba umweru. Ubwo rero, umusatsi usa n’ubwoya bw’intama uba wererana. Ese ubwo uriyumvisha ibyo Daniyeli yabonye? Sa n’ureba umucamanza ufite imvi zererana, wenda yambaye ikanzu yera nk’urubura. Izo mvugo z’ikigereranyo, zitwizeza ko imanza za Yehova zikiranuka kandi ko zirangwa n’ubwenge. Ni we mucamanza dukwiriye kwiringira no kubaha cyane.
Ni we Mucamanza dukwiriye kwiringira no kubaha cyane
“Ibihumbi incuro ibihumbi baramukoreraga kandi ibihumbi icumi incuro ibihumbi icumi bari bahagaze imbere ye.” Abo bakorera mu ijuru ni ba nde? Bibiliya ivuga ko abamarayika ari “abakozi” b’Imana (Zaburi 104:4). Abo bamarayika b’Imana bashobora kuba babarirwa muri za miriyoni amagana, baba ‘basohoza ijambo ryayo’ kandi ‘bagakora ibyo ishaka’ (Zaburi 103:20, 21). Ese icyo si ikindi kimenyetso kigaragaza ko Imana ifite ubwenge butagira akagero? Ese uretse Yehova, hari undi washobora kumara imyaka ibihumbi n’ibihumbi ayoboye izo ngabo zo mu ijuru zitagira ingano, kandi zikorera kuri gahunda?
Ibyo Daniyeli yeretswe bituma twiringira Yehova, we Mukuru Nyir’ibihe byose. Aca imanza zikiranuka, kandi ubwenge bwe ni ubwo kwiringirwa. Turagutera inkunga yo kwiga byinshi kurushaho, ukamenya uko wakwegera iyo Mana ifite ubwenge butagira akagero.
Ibice byo muri Bibiliya wasoma mu Kwakira:
^ par. 1 Mu by’ukuri, Daniyeli ntiyabonye Imana nk’uko iri koko. Ahubwo, Imana yamweretse ibintu bishishikaje. Daniyeli na we yavuze ibyo yabonye akoresheje imvugo y’ikigereranyo, aho yagaragaje Imana nk’aho ari umuntu. Nubwo izo mvugo z’ikigereranyo zidufasha gusobanukirwa Imana, ntizagombye gufatwa uko zakabaye.
^ par. 3 Niba wifuza gusobanukirwa inyamaswa zivugwa mu iyerekwa rya Daniyeli, reba igice cya 9 mu gitabo Itondere Ubuhanuzi bwa Daniyeli!, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.