Urukiko rw’u Burayi rwemeje ko umuntu ashobora kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we
KU ISI hose, Abahamya ba Yehova bazwiho kuba bativanga muri politiki no mu ntambara. Bemera rwose ko bagomba ‘gucura inkota zabo mo amasuka’ kandi ko batagomba ‘kongera kwiga kurwana’ (Yesaya 2:4). Ntibarwanya abahitamo kujya mu gisirikare. Ariko se, byagenda bite Umuhamya yanze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we, kandi ari itegeko mu gihugu cye? Icyo ni cyo kibazo umusore witwa Vahan Bayatyan yahanganye na cyo.
Impamvu ikirego cyagejejwe mu Rukiko rw’u Burayi
Vahan yavukiye muri Arumeniya muri Mata 1983. Mu mwaka wa 1996, we n’abandi bagize umuryango we batangiye kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, kandi igihe yari afite imyaka 16 yarabatijwe. Ibyo Vahan yigaga muri Bibiliya byatumye aha agaciro kenshi inyigisho za Yesu Kristo, hakubiyemo n’amabwiriza yahaye abigishwa be yo kudafata intwaro ngo bajye kurwana (Matayo 26:52). Kubera iyo mpamvu, amaze igihe gito gusa abatijwe yahanganye n’ikibazo gikomeye.
Muri Arumeniya hari itegeko ry’uko umusore wese ugejeje ku myaka 18 agomba kujya mu gisirikare. Iyo yanze ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri itatu. Vahan yifuzaga gukorera abaturage bo mu gihugu cye. Ariko nanone, yifuzaga kumvira umutimanama we watojwe na Bibiliya. Yabigenje ate?
Mu mwaka wa 2001, ubwo Vahan yari yujuje imyaka yo kujya mu gisirikare, yatangiye kwandikira abayobozi bo muri Arumeniya. Mu mabaruwa ye, yavugaga ko kujya mu gisirikare byari kubangamira umutimanama we kandi ko bitari bihuje n’imyizerere ye. Ariko nanone, yavugaga ko yari yiteguye gukora undi murimo wa gisivili usimbura uwa gisirikare.
Vahan yamaze igihe gisaga umwaka asaba abayobozi kumva icyifuzo cye cyo kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we. Ariko kandi, muri Nzeri 2002, yafashwe ashinjwa ko yanze kujya mu gisirikare. Yakatiwe igifungo cy’amezi 18. Icyakora, umushinjacyaha
ntiyanyuzwe n’icyo gihano Vahan yari ahawe. Amaze ukwezi akatiwe, uwo mushinjacyaha yatanze ikirego mu rukiko rw’ubujurire, asaba ko yahabwa igihano gikomeye kurushaho. Yavuze ko kuba Vahan yaranze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we watojwe n’idini “nta shingiro byari bifite kandi ko byari biteje akaga.” Urukiko rw’ubujurire rwemeye ikirego cy’uwo mushinjacyaha, rwongera igihano cya Vahan, kigera ku mezi 30 y’igifungo.Vahan yajuririye urukiko rusumba izindi zose muri Arumeniya. Muri Mutarama 2003, urwo Rukiko rw’Ikirenga rwashyigikiye umwanzuro w’urukiko rw’ubujurire. Vahan yahise ajyanwa muri gereza, ajya gufungirwa hamwe n’abicanyi, abacuruzaga ibiyobyabwenge n’abafashe abantu ku ngufu.
Mu Rukiko rw’u Burayi
Kuva mu mwaka wa 2001, Arumeniya yabaye kimwe mu bihugu bigize Inama Nkuru y’Ibihugu by’i Burayi. Ku bw’ibyo, abaturage b’icyo gihugu bafite uburenganzira bwo kujuririra Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, mu gihe baba bahetuye inkiko zose z’iwabo. Ibyo ni byo Vahan yahisemo gukora. Mu kirego cye, yavugaga ko kuba yarafunzwe azira ko yanze kujya mu gisirikare byari binyuranyije n’Ingingo ya 9 y’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Yasabye ko uburenganzira bwe bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we bwakubahirizwa hakurikijwe iyo ngingo, nubwo mbere yaho nta muntu wari warigeze aburana ashingiye kuri iyo ngingo ngo atsinde.
Ku itariki ya 27 Ukwakira 2009, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwashyize ahagaragara umwanzuro w’urwo rubanza. Urwo Rukiko rwemeje ko hakurikijwe izindi manza zaciwe, Ingingo ya 9 y’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi yemerera abantu gukoresha umutimanama wabo, itabaha uburenganzira bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.
Icyo gihe, Vahan yari amaze igihe kirekire yararekuwe, yarashatse, kandi afite akana gato k’agahungu. Yababajwe n’uwo mwanzuro. Ku bw’ibyo, yagombaga guhitamo kureka urwo rubanza cyangwa akajuririra Urugereko Rukuru rw’urwo rukiko. Yahisemo kujurira. Kubera ko urwo Rugereko Rukuru rwakira ibirego bike cyane, Vahan yishimiye ko rwemeye gusuzuma ikirego cye.
Amaherezo, ku itariki ya 7 Nyakanga 2011, Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ruri i Strasbourg mu Bufaransa, rwagaragaje umwanzuro w’urwo rubanza. Mu bacamanza 17 bagize urwo Rugereko, 16 bose uretse 1, bemeje ko igihugu cya Arumeniya cyarengereye uburenganzira bwa Vahan Bayatyan bwo gukoresha umutimanama we, igihe cyamuciraga urubanza kandi kikamufunga kimuziza ko yanze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama
we. Umucamanza wo muri Arumeniya ni we wenyine utarashyigikiye uwo mwanzuro.Kuki uwo mwanzuro ari ingenzi cyane? Ni ukubera ko bwari bubaye ubwa mbere mu mateka Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemera ko Ingingo ya 9 y’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi, irengera mu buryo bwimazeyo abantu banga gukora imirimo ya gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Ibyo byatumye urwo rukiko rubona ko gufunga umuntu wanze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we, ari ukurengera uburenganzira bwe mu gihugu kigendera kuri demokarasi.
Ku birebana no kuba Abahamya ba Yehova banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, urwo Rukiko rwavuze ko “rutari rufite impamvu n’imwe yo gushidikanya ko umuburanyi yanze gukora umurimo wa gisirikare bitewe n’imyizerere y’idini rye yari akomeyeho, kandi ikaba yari ihabanye rwose n’inshingano yasabwaga gusohoza mu murimo wa gisirikare.”
Uko uwo mwanzuro wakiriwe
Mu myaka isaga makumyabiri ishize, Abahamya ba Yehova basaga 450 baciriwe imanza muri Arumeniya, bazira ko banze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Igihe iyi ngingo yarimo itegurwa, hari abasore 58 bo muri icyo gihugu bari bafunzwe bazira ko banze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo watojwe n’idini. Batanu muri bo bafunzwe nyuma y’uwo mwanzuro ukomeye w’urubanza Bayatyan yaburanaga na Arumeniya. * Muri rumwe muri izo manza, umwe muri abo basore banze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo, yasabye umushinjacyaha w’iwabo ko yamuhanaguraho ibirego bamuregaga bamuziza ko yanze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we, ariko uwo mushinjacyaha arabyanga. Mu nyandiko yo kumusubiza, uwo mushinjacyaha yavuze ko “Umwanzuro Urukiko rw’u Burayi rwafashe mu rubanza Bayatyan yaburanaga na Arumeniya rwo ku itariki ya 7 Nyakanga 2011 utareba urubanza rwe, kuko bigaragara ko izo manza zombi nta ho zihuriye.”
Kuki uwo mushinjacyaha yabonaga ibintu atyo? Igihe Vahan Bayatyan yacirwaga urubanza, nta mirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare yari yarateganyijwe. Leta ya Arumeniya ivuga ko kuva itegeko rigena iyo mirimo ryaramaze gushyirwaho, abanga kujya mu gisirikare ubu noneho baba bashobora gukora imirimo ya gisivili. Icyakora, kubera ko iyo mirimo isimbura iya gisirikare n’ubundi igenzurwa n’abasirikare, usanga iryo tegeko nta cyo rimariye abenshi mu banga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.
Vahan Bayatyan yishimira uwo mwanzuro ukomeye w’urukiko wamurenganuye. Kubera uwo mwanzuro, Arumeniya isabwa kureka gucira imanza no gufunga abantu banga kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere yabo bakomeyeho.
Abahamya ba Yehova ntibagamije kugira ibyo bahindura ku mategeko y’igihugu icyo ari cyo cyose. Icyakora, nk’uko uwo musore witwa Vahan Bayatyan yabigenje, baharanira uburenganzira bwabo bashingiye kuri amwe mu mategeko akurikizwa mu bihugu byabo. Kubera iki? Kugira ngo bakomeze kubana n’abandi amahoro no kumvira ibyo Umuyobozi wabo Yesu Kristo yabategetse byose.
^ par. 17 Babiri muri bo bakatiwe ku itariki ya 7 Nyakanga 2011, ari na wo munsi Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwagaragazaga umwanzuro warwo.