Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bananiwe kugera ku ntego ya Noheli

Bananiwe kugera ku ntego ya Noheli

“Mu gihe cya Noheli abantu baba bahihibikana kugira ngo bayizihize neza. Kwizihiza uwo munsi biba byabaye nk’itegeko, ku buryo igihe umuntu yari kumarana n’umuryango n’incuti kigabanuka bitewe n’iyo mihihibikano. Ibyishimo twagombye kugira biburizwamo n’imihihibikano tuba turimo.”​—BYAVUZWE NA BRAD HENRY, WAHOZE ARI GUVERINERI WA LETA YA OKLAHOMA [AMERIKA], KU YA 23 UKUBOZA 2008.

IYO Noheli yegereje, usanga indirimbo, za filimi na porogaramu za televiziyo bishishikariza abantu kuyizihiza, mbese ugasanga ibintu byashyushye. Ariko se utekereza ko ari ikihe kintu cy’ingenzi cyagombye gushishikaza abantu kuri Noheli?

  • Kwibuka Yesu Kristo?

  • Kwishimira gutanga impano?

  • Gufasha abakene?

  • Gusabana n’umuryango?

  • Kwimakaza amahoro?

Nk’uko Guverineri Henry yabigaragaje, abenshi mu bantu bizihiza Noheli bananirwa kugera ku ntego n’imwe mu zo twavuze. Usanga igihe cya Noheli kiba ari igihe cy’imihihibikano, kinaniza kandi akenshi abacuruzi akaba ari bo babyungukiramo. Ese abantu bizihiza Noheli ntibashobora kugira ibyishimo no kugaragarizanya urukundo, nk’uko biba byitezwe kuri uwo munsi?

Bibiliya itera buri wese muri twe inkunga yo kwibuka Yesu Kristo, gutanga tutitangiriye itama, gufasha abakene no gusabana n’imiryango yacu. Nanone idusaba kuba abanyamahoro. Ku bw’ibyo, aho kugira ngo izi ngingo z’uruhererekane zibande ku mpamvu zituma bamwe batizihiza Noheli, * ziri busubize ibibazo bikurikira:

  • Abantu bamwe na bamwe bavuga ko ari iyihe mpamvu yagombye gutuma bizihiza Noheli?

  • Ni iki gituma abantu batabona ibyishimo n’urukundo bari biteze kuri uwo munsi?

  • Ni ayahe mahame yo muri Bibiliya yafashije abantu babarirwa muri za miriyoni kubona ikintu cyiza kuruta Noheli?

^ par. 10 Niba wifuza kumenya impamvu zishingiye ku byanditswe zituma abantu bamwe na bamwe batizihiza Noheli, reba ingingo igira iti “Ibibazo by’abasomyi—Kuki hari abantu batizihiza Noheli?,”