Nabonye umudendezo nyakuri
Umukuru w’abacungagereza yarasetse, maze arambwira ati “mwigumire hano kuko mwe nta wubaza ibyanyu.” None se byaje kugenda bite ngo umuryango w’Abarusiya b’abanyamahoro ufungirwe muri Koreya ya Ruguru mu wa 1950, nyuma y’imyaka igera kuri itanu Intambara ya Kabiri y’Isi yose irangiye?
IBYANGOMBWA byanjye bigaragaza ko navutse mu mwaka wa 1924. Navukiye mu mudugudu wa Shmakovka, uri mu burasirazuba bw’u Burusiya, hafi y’umupaka w’u Bushinwa.
Umunsi umwe haje amabandi ashimuta data na musaza wanjye mukuru, nuko mama ntiyongera kubaca iryera. Yasigaye arera abana benshi wenyine, kandi kubatunga ntibyari byoroshye. Hari umuturanyi wamusabye kutujyana mu kigo cy’imfubyi cy’Abarusiya b’Aborutodogisi, akabeshya ko mama yadutaye.
Mama yarabyemeye kuko yabonaga ko twari kwicwa n’inzara. Ubu mfite imyaka irenga 85, kandi rwose nshimira mama kuba yaratujyanye muri icyo kigo cy’imfubyi. Birashoboka ko iyo tutajyayo tuba tutakiriho. Ariko nanone, uwo mwanzuro yafashe na n’ubu uracyambabaza.
Mu mwaka wa 1941, nimukiye muri Koreya maze nshakana n’umugabo w’Umurusiya w’imico myiza witwa Ivan. Mu wa 1942, ubwo twari dutuye mu mugi wa Seoul, twabyaye umukobwa tumwita Olya. Mu wa 1945, twabyaye umuhungu tumwita Kolya, hanyuma murumuna we Zhora avuka mu mwaka wa 1948. Umugabo wanjye yaracuruzaga naho jye nkadoda. Kubera ko umugi wa Seoul wari utuwe n’Abayapani benshi, abana bacu bakuze bavuga ikiyapani nubwo mu rugo twavugaga ikirusiya. Kugeza mu mwaka wa 1950, wabonaga Abasoviyeti, Abanyamerika n’Abanyakoreya b’i Seoul babanye neza. Bose bari abakiriya bacu.
Dufatwa n’Abanyakoreya bo mu majyaruguru
Mu mwaka wa 1950, ibintu byahise bihinduka mu kanya nk’ako guhumbya. Ingabo za Koreya ya Ruguru zahise zifata umugi wa Seoul. Kubera ko tutari dushoboye guhunga, twe n’abandi basivili b’abanyamahanga twarafashwe turafungwa. Twamaze imyaka itatu n’igice twimurirwa mu turere dutandukanye two muri Koreya ya Ruguru hamwe n’izindi mfungwa z’intambara z’Abongereza, Abarusiya, Abanyamerika n’Abafaransa. Twafungirwaga ahabonetse hose, tukagenda twihisha za bombe.
Umunsi umwe, twageze mu nzu yari ifite iziko rituma mu nzu hashyuha, nuko baratugaburira turarya turahaga. Ubusanzwe twari tumenyereye kurya uburo gusa kandi tukaryama mu mazu atabamo abantu, twicwa n’imbeho. Abenshi mu bo twari kumwe bagiye bapfa bazira kurya nabi no kutitabwaho. Iyo nabonaga ukuntu abana banjye bababaye, nashengurwaga n’agahinda. Muri Koreya ya Ruguru, itumba riza kare. Na n’ubu ndacyibuka ukuntu naraye ijoro ryose ku muriro ntwika amabuye nza gushyira munsi y’uburiri bw’abana ngo imbeho itabica.
Iyo itumba ryabaga rirangiye, Abanyakoreya bo muri ako gace batwerekaga ibimera byo ku gasozi biribwa, nuko tukajya gushakisha bimwe muri byo, urugero nk’imboga, inkeri, inzabibu n’ibihumyo. Rwose abaturage baho baradukundaga kandi bakatugirira impuhwe. Nize gufata ibikeri kugira ngo mbyongere ku byokurya by’intica ntikize twabonaga. Nababazwaga no
kubona abana banjye barira basaba ibikeri!Mu Kwakira twategetswe kwimukira mu mugi wa Manp’o. Batubwiye ko abana bato n’abarwayi ari bo bagomba kugenda mu magare akururwa n’ibimasa. Olya na se bajyanye n’itsinda ry’abagiye n’amaguru. Jye n’abahungu banjye twamaze iminsi dutegereje ko ayo magare agaruka. Amaherezo ya magare yaragarutse.
Imfungwa zabaga zirwaye bazipakiraga muri ayo magare nk’abapakira imiba y’ingano. Warabirebaga ukabona biteye agahinda! Nahetse Zhora, maze ngerageza gushyira Kolya muri iryo gare, ariko ahita aturika ararira, maze arambwira ati “mama, nanjye ndashaka ko tugenda n’amaguru. Sinshaka kugenda jyenyine!”
Kolya yaraje turajyana, agenda afashe ijipo yanjye agerageza gutaguza kugira ngo tutamusiga. Muri urwo rugendo rubi ruzwi cyane rwamaze igihe, imfungwa nyinshi zararashwe. Ibikona byagendaga bidukurikiye birya intumbi twabaga twasize inyuma. Kera kabaye, twaje kubonana n’umugabo wanjye hamwe na Olya. Twarahoberanye maze turaturika turarira. Iryo joro naraye nota ntwika amabuye. Noneho numvaga ntuje, kuko nibura ayo mabuye yari gutuma abana banjye bose baticwa n’imbeho.
Mu wa 1953, igihe twari hafi y’umupaka wa Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo, twagize ubuzima bwiza mu rugero runaka. Twahawe imyenda myiza, inkweto, imigati n’ibisuguti. Bidatinze, imfungwa z’Abongereza zarafunguwe, hakurikiraho iz’Abafaransa. Ariko twe nta gihugu twari dufite tubarizwamo. Igihe imfungwa za nyuma zagendaga twasigaye twenyine. Twararize turahogora, ku buryo tutashoboraga no kurya. Icyo gihe ni bwo umusirikare w’Umunyakoreya yambwiye ya magambo ababaje navuze ngitangira iyi nkuru.
Dutangira ubuzima bushya muri Amerika
Igitangaje ni uko hashize igihe gito twambukijwe akarere kataberamo imirwano maze tukajyanwa muri Koreya y’Epfo. Abasirikare b’Abanyamerika bamaze kuduhata ibibazo, twemerewe kujya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Twafashe ubwato butugeza mu mugi wa San Francisco muri leta ya Kaliforuniya, nuko tuhasanga imiryango y’abagiraneza iradufasha. Nyuma yaho twimukiye muri leta ya Virginie, dusangayo abantu twari tuziranye badufasha gutangira ubuzima. Amaherezo twaje kwimukira muri leta ya Maryland, aho twatangiye ubuzima bushya.Twabonaga ibintu byose ari bishya, yewe n’ibintu byoroheje urugero nk’imashini ikoreshwa mu isuku. Kubera ko twari abimukira kandi turi mu gihugu tutamenyereye, twamaraga amasaha menshi mu kazi. Ariko nababazwaga no kubona ukuntu abantu bari baradutanze kugerayo kandi bamaze kuhamenyera, ari bo banyunyuzaga imitsi y’abantu bahageze vuba. Hashize igihe gito tuhageze, hari umupadiri wo mu idini ry’Aborutodogisi ryo mu Burusiya, watubwiye ati “ubu noneho muri mu gihugu cyahawe umugisha. Niba mushaka gutera imbere, mwirinde bene wanyu.” Numvise nguye mu kantu kandi bintera kwibaza. Naribajije nti “ese gufashanya ni icyaha?”
Mu wa 1970, hari umugabo w’Umuhamya wa Yehova witwa Bernie Battleman waje iwacu kutwigisha Bibiliya. Yari umugabo uhamye, uvuga ashize amanga, ku buryo wagira ngo ni mwene wacu. Twamaze igihe kirekire tuganira. Kubera ko nakuriye mu kigo cy’imfubyi cy’Aborutodogisi, nari narafashe mu mutwe zimwe mu nyigisho za kiliziya. Ariko sinari narigeze ntekereza gutunga Bibiliya. Bernie yatuzaniye Bibiliya maze aratubwira ati “dore mbazaniye Bibiliya kubera ko mbakunda.” Nanone yaduhuje na Ben, Umuhamya uvuga ikirusiya wo muri Belarusi.
Ben n’umugore we bakoresheje Bibiliya badusubiza mu bugwaneza ibibazo byose twababazaga. Icyakora, nemeraga ntashidikanya ko Abahamya bagoretse Bibiliya. Iyo nasomaga ibitabo byabo nkabona ko Mariya yari afite abandi bana yabyaye nyuma ya Yesu kandi ibyo atari byo kiliziya yatwigishije, nagiraga umujinya.
Nasabye incuti yanjye yakomokaga muri Polonye yari ifite Bibiliya y’igipolonye kundebera umurongo wo muri Matayo 13:55, 56. Igihe yasomaga uwo murongo maze ngasanga hari abandi bantu bavaga inda imwe na Yesu, nabaye nk’ukubiswe n’inkuba. Iyo ncuti yanjye yabwiye umuntu bari baziranye wakoraga mu isomero ry’inzu kongere ya Amerika ikoreramo mu mugi wa Washington D.C., kumurebera uwo murongo mu zindi Bibiliya. Yambwiye ko na we yasanze Bibiliya zose zivuga ko Yesu yari afite barumuna be na bashiki be.
Hari ibindi bibazo byinshi nibazaga. Urugero “kuki abana bapfa? Kuki hari intambara nyinshi? Kuki abantu batumvikana, ndetse nubwo baba
bavuga ururimi rumwe?” Ibisubizo nasanze muri Bibiliya byaranshimishije. Namenye ko Imana itifuza ko abantu bababara. Narushijeho kwishima igihe namenyaga ko nzogera kubona abanjye baguye mu ntambara zitandukanye. Buhoro buhoro, nagiye ndushaho gusobanukirwa ko Yehova ariho koko.Umunsi umwe, nahagaze imbere y’ibishushanyo byanjye maze jye n’umuhungu wanjye dutangira gusenga Imana. Uwo muhungu wanjye yari avuye kurwana muri Viyetinamu, kandi yari yarihebye cyane. Ako kanya nahise nibuka ko amasengesho yanjye ntagomba kuyatura ibishushanyo, ahubwo ko ngomba kuyatura Yehova Imana. Nahise menagura ibyo bishushanyo, ku buryo nta n’agasigazwa kabyo kasigaye. Nari narabiguze ku rusengero, ariko iryo joro nahise mbijugunya byose.
Kureka idini nakuriyemo ntibyanyoroheye. Ariko ibyo Bibiliya yigisha ni byo nahaga agaciro kurusha ibindi byose. Nyuma y’umwaka umwe, jye n’umukobwa wanjye n’umugabo wanjye twagiye gusura umupadiri w’Umurusiya wo mu idini ry’Aborutodogisi. Najyanye agakaye nanditsemo ibibazo bishingiye kuri Bibiliya hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe ibisubiza. Igihe nasomaga iyo mirongo yo muri Bibiliya, uwo mupadiri yajunguje umutwe maze aravuga ati “uribeshya cyane rwose.” Yadusabye kutazongera gukandagira iwe.
Ibyo bintu byatubayeho, byashishikaje umukobwa wanjye Olya urangwa n’ibitekerezo bihamye kandi ureba kure. Na we yahise atangira kwiga Bibiliya abyitondeye, kandi dutangira kujyana mu materaniro y’Abahamya. Nabatijwe mu mwaka wa 1972, naho Olya abatizwa mu mwaka wakurikiyeho.
Intego y’umuryango wacu
Mu muryango wacu twakundaga kuvuga ngo “tujye twibanda ku byo dufite, twibagirwe ibya kera.” Ni yo mpamvu tutatinyaga kugira icyo dukora igihe cyose twabaga twemera ko ari ukuri. Igihe jye n’umukobwa wanjye twarushagaho kugirana imishyikirano myiza n’Imana, twiyemeje tumaramaje kujya mu ngo z’abantu kugira ngo tubamenyeshe ibyo twigaga. Kubera ko ndi umuntu uvugira aho kandi kuvugana ubugwaneza bikaba bingora, hari igihe byabaga ngombwa ko uwo twajyanye kubwiriza afata ijambo kugira ngo asobanure ibintu mu buryo bwiza kandi abigiranye ubugwaneza. Ariko buhoro buhoro, namenye kuganira n’abantu b’ingeri zose, bakomoka mu bihugu bitandukanye kandi bakuriye mu mimerere itandukanye, bari baraje gushaka ubuzima bwiza kimwe nanjye.
Mu myaka yakurikiyeho, jye n’umukobwa wanjye twakundaga kuvuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti nizisenyuka, tuzasubira mu Burusiya tukajya gufasha abantu kumenya Imana. Igihe icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti cyasenyukaga mu myaka ya za 90, Olya yarampagarariye, agera kuri ya ntego twembi twifuzaga kugeraho. Yimukiye mu Burusiya, ahamara imyaka 14 akora umurimo wo kubwiriza. Yigishije abantu benshi Bibiliya, aza no gukora ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo mu Burusiya, ahindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, abivana mu cyongereza abishyira mu kirusiya.
Ubu naheze mu buriri, kandi abana banjye nta cyo badakora ngo banyiteho. Nshimira Imana kuba yaramfashije nkagira ubuzima bwiza, nubwo nahuye n’ibibazo nkiri muto. Niboneye ko amagambo dusanga muri Bibiliya yo muri zaburi yanditswe na Dawidi, ari ukuri. Yaravuze ati ‘[Imana] injyana ahantu hanese ho kuruhukira. Isubiza intege mu bugingo bwanjye. Inyobora mu nzira zo gukiranuka ku bw’izina ryayo.’—Zaburi 23:2, 3. *
^ par. 29 Maria Kilin yapfuye ku itariki ya 1 Werurwe 2010, igihe iyi nkuru yategurwaga.