Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Basomyi bacu

Basomyi bacu

Igazeti urimo usoma, yatangiye gusohoka muri Nyakanga 1879. Kuva icyo gihe hari ibintu byagiye bihinduka, kandi iyi gazeti na yo yagiye ihinduka. (Reba amafoto ari hejuru.) Uri bubone ko hari ibindi bintu byahindutse ku igazeti y’Umunara w’Umurinzi uhereye kuri iyi nomero. Ni ibiki byahindutse?

Mu bihugu byinshi, abantu benshi basigaye bakunda gushakira amakuru kuri interineti, kandi bakumva ari byo biboroheye. Bapfa gukanda gusa, maze bakabona amakuru aboneka gusa kuri interineti. Ibitabo, amagazeti ndetse n’ibinyamakuru byinshi biboneka no kuri interineti.

Nyuma yo gusuzuma ibyo byose, vuba aha twafashe umwanzuro wo kuvugurura urubuga rwacu rwa www.pr418.com, kugira ngo rurusheho kugaragara neza kandi kurushakiraho amakuru birusheho koroha. Abasura urwo rubuga bashobora gusoma inyandiko zisohoka mu ndimi zirenga 430. Guhera muri uku kwezi, bashobora no gusoma ingingo zatoranyijwe zajyaga zisohoka mu magazeti yacu acapye, ariko ubu zikaba ziboneka kuri interineti gusa. *

Kubera ko tuzajya dusohora ingingo nyinshi kuri interineti gusa, igazeti y’Umunara w’Umurinzi izagabanywa ive ku mapaji 32 ijye ku mapaji 16, uhereye kuri iyi nomero. Ubu iyi gazeti ihindurwa mu ndimi 204. Kubera ko amapaji yayo yagabanyijwe, bizatuma ihindurwa mu ndimi nyinshi kurushaho.

Twiringiye ko ibyo bintu byose byahinduwe bizadufasha kugeza ku bantu benshi ubutumwa bwa Bibiliya burokora ubuzima. Ntituzatezuka ku ntego yacu yo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza kandi bubamurikira, haba mu nyandiko zicapye cyangwa kuri interineti, kugira ngo zigirire akamaro abasomyi bacu benshi bubaha Bibiliya kandi bifuza kumenya icyo yigisha mu by’ukuri.

Abanditsi

^ par. 5 Mu ngingo zizajya ziboneka kuri interineti gusa, harimo “Urubuga rw’abakiri bato,” zibonekamo imyitozo y’abakiri bato igamije kubafasha kwiga Bibiliya, n’ingingo zisohoka buri gihe zifite umutwe uvuga ngo “Ibyo niga muri Bibiliya,” ababyeyi bashobora kwifashisha bigisha abana babo batarengeje imyaka itatu.