Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

“Bashakaga ko nigenzurira nkamenya ukuri”

“Bashakaga ko nigenzurira nkamenya ukuri”
  • IGIHE YAVUKIYE: 1982

  • IGIHUGU: RÉPUBLIQUE DOMINICAINE

  • KERA: NARI MU IDINI RY’ABAMORUMO

IBYAMBAYEHO:

Navukiye mu mugi wa Santo Domingo muri République Dominicaine, nkaba ndi bucura mu bana bane. Ababyeyi banjye bari barize, kandi bifuzaga kurerera abana babo ahantu hari abantu beza kandi b’inyangamugayo. Imyaka ine mbere y’uko mvuka, ababyeyi banjye bari baraganiriye n’abamisiyonari b’Abamorumo. Ababyeyi banjye batangajwe n’ukuntu abo basore bari bambaye neza kandi bafite ikinyabupfura, maze bahita bavuga ko umuryango wacu uzaba uwa mbere kuri icyo kirwa mu kujya mu idini ry’Abamorumo.

Nakundaga ubusabane n’imyidagaduro byaberaga ku rusengero, kandi ngashimishwa n’uko Abamorumo bibandaga cyane ku mibereho yo mu muryango no ku mahame mbwirizamuco. Naterwaga ishema no kuba Umumorumo kandi nishyiriyeho intego yo kuzaba umumisiyonari muri iryo dini.

Maze kugira imyaka 18, twimukiye muri Amerika kugira ngo nshobore gukomeza amashuri. Nyuma y’umwaka, mama wacu n’umugabo we b’Abahamya ba Yehova baje kudusura aho twabaga muri leta ya Floride. Badutumiye mu ikoraniro maze tujyana na bo. Natangajwe no kubona ko abari muri iryo koraniro bose bakurikiraga muri Bibiliya zabo imirongo yabaga isomwa, kandi bakagira icyo bandika. Ibyo byatumye nsaba urupapuro n’ikaramu ntangira kubigana.

Ikoraniro rirangiye, mama wacu n’umugabo we bambwiye ko ubwo nifuzaga kuzaba umumisiyonari, bashoboraga kumfasha kumenya Bibiliya. Numvise icyo ari igitekerezo cyiza, kuko icyo gihe nari nzi byinshi ku gitabo kirimo imyizerere y’Abamorumo kurusha ibyo nari nzi kuri Bibiliya.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Iyo nabaga mvugana na mama wacu n’umugabo we kuri telefoni tuganira kuri Bibiliya, buri gihe bansabaga kugereranya imyizerere yanjye n’inyigisho za Bibiliya. Bashakaga ko nigenzurira nkamenya ukuri.

Hari inyigisho nyinshi z’Abamorumo nemeraga, ariko sinari nzi neza icyo Ibyanditswe bizivugaho. Mama wacu yanyoherereje igazeti ya Nimukanguke!, yo ku ya 8 Ugushyingo 1995 yanditswe n’Abahamya ba Yehova, yarimo ingingo zivuga ibirebana n’inyigisho z’Abamorumo. Natangajwe no kumenya ko burya hari inyigisho nyinshi z’Abamorumo ntari nzi neza. Ibyo byatumye njya gushakisha ku rubuga rwa interineti rw’Abamorumo, kugira ngo nemere ntashidikanya ko ibyavuzwe mu igazeti ya Nimukanguke! ari ukuri. Nasanze ari ukuri, kandi narushijeho kubyemera igihe nasuraga inzu ndangamurage y’Abamorumo yo muri leta ya Utah.

Namaze imyaka myinshi nemera ko igitabo kivuga imyizerere y’Abamorumo cyahuzaga n’ibyo Bibiliya ivuga. Ariko igihe natangiraga gusoma Bibiliya nitonze, naje kubona ko hari inyigisho z’Abamorumo zinyuranye n’ibivugwa muri Bibiliya. Urugero, muri Ezekiyeli 18:4 havuga ko ubugingo bupfa. Ariko muri cya gitabo kivuga iby’imyizerere y’Abamorumo, harimo umurongo uvuga ko “ubugingo budashobora gupfa” (Alma 42:9).

Uretse izo nyigisho zidahuza n’Ibyanditswe, nabuzwaga amahwemo n’inyigisho z’Abamorumo zishyigikira ibyo gukunda igihugu by’agakabyo. Urugero, Abamorumo bigishwa ko ubusitani bwa Edeni bwabaga ahitwa Jackson County muri leta ya Missouri, muri Amerika. Abayobozi b’iryo dini bigisha ko “Ubwami bw’Imana nibutangira gutegeka, ibendera rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizaba rimanitse ku giti cy’ubwigenge n’uburenganzira bungana kuri bose.”

Nibazaga aho iyo nyigisho ihuriye n’igihugu nkomokamo cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose. Naganiriye kuri telefoni n’umusore w’Umumorumo watozwaga ubumisiyonari, maze mubaza icyo kibazo. Namubajije niba igihugu cye kiramutse kirwanye n’ibindi bihugu, yaba yiteguye kurwana n’Abamorumo bagenzi be. Natangajwe no kumva ansubiza ko yabikora. Nakoze ubushakashatsi ku nyigisho z’idini ry’Abamorumo kandi mbaza abayobozi baryo ibibazo bitandukanye. Bambwiye ko ibibazo nabazaga ari amayobera, kandi ko nzabisobanukirwa uko umucyo uzagenda umurika.

Maze kubona ko bampaye ibisobanuro bidafashije, nakomeje gutekereza ku mpamvu nifuzaga kuba umumisiyonari muri iryo dini. Naje kubona ko nabiterwaga n’uko nifuzaga gufasha abandi, ariko cyane cyane nashakaga kubahwa. Ariko nanone nagombaga kumenya Imana bitewe n’uko ntari nyiziho byinshi. Nubwo nari narasomye Bibiliya incuro nyinshi, sinari narigeze nyiha agaciro gakwiriye; sinari nzi umugambi Imana ifitiye isi n’abantu.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Kubera ko Abahamya ba Yehova banyigishije Bibiliya, namenye izina ry’Imana, uko bigenda iyo umuntu apfuye n’umwanya Yesu afite mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Icyo gihe nari natangiye gusobanukirwa ibikubiye muri icyo gitabo gihebuje, kandi nashimishwaga no kugeza ku bandi ibyo nagendaga menya. Nari nsanzwe nzi ko Imana ibaho, ariko icyo gihe nashyikiranaga na yo mu isengesho nk’uvugana n’incuti ye magara. Nabatijwe ku itariki ya 12 Nyakanga 2004, mba Umuhamya wa Yehova, maze nyuma y’amezi atandatu ntangira kumara igihe kirekire mu murimo wo kubwiriza.

Nakoze imyaka itanu ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri i Brooklyn, muri leta ya New York. Nashimishijwe cyane no kuba naragize uruhare mu gucapa Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bigirira akamaro abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi, kandi ubu nkomeje gufasha abandi kumenya Imana.