EGERA IMANA
‘Ni Imana y’abazima’
Ese urupfu rurusha Imana imbaraga? Oya rwose. Ubwo se byashoboka bite ko urupfu cyangwa undi “mwanzi” uwo ari we wese yarusha imbaraga “Imana Ishoborabyose” (1 Abakorinto 15:26; Kuva 6:3)? Imana ifite ububasha bwo kuvanaho urupfu binyuze ku muzuko, kandi idusezeranya ko izabikora mu isi nshya. * Ibyo tubyemezwa n’iki? Yesu Umwana w’Imana yavuze amagambo atuma turushaho kwiringira iryo sezerano.—Soma muri Matayo 22:31, 32.
Yesu yabwiye Abasadukayo batemeraga umuzuko ati “ku birebana no kuzuka kw’abapfuye, ntimwasomye ibyo Imana yababwiye iti ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo’? Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.” Icyo gihe Yesu yasubiragamo ikiganiro Imana yagiranye na Mose imbere y’igihuru cyaka umuriro, ahagana mu mwaka wa 1514 Mbere ya Yesu (Kuva 3:1-6). Yesu yavuze ko ayo magambo Yehova yabwiye Mose, ngo “ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo,” agaragaza ko umuzuko uzabaho nta kabuza. Bishoboka bite?
Reka dusuzume ibivugwa mu mirongo ikikije uwo. Igihe Yehova yabwiraga Mose ayo magambo, Aburahamu, Isaka na Yakobo bari bamaze igihe kirekire barapfuye. Aburahamu yari amaze imyaka 329 apfuye, Isaka amaze 224 na ho Yakobo amaze 197. Ariko Yehova yaravuze ati “ndi” Imana yabo, ntiyavuze ngo “nari” Imana yabo. Yehova yavuze iby’abo bakurambere batatu nk’aho bari bakiriho. Kubera iki?
Yesu yarasobanuye ati “[Yehova] si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima.” Fata akanya utekereze kuri ayo magambo. Iyo umuzuko uza kuba utabaho, Aburahamu, Isaka na Yakobo ntibari kuzongera kuba bazima. Biramutse ari uko bimeze, Yehova yaba ari Imana y’abapfuye. Ibyo kandi byaba bigaragaza ko urupfu rurusha Yehova imbaraga, mbese nk’aho yaba yarananiwe gukura abagaragu be b’indahemuka mu nzara z’urupfu.
None se ubwo twavuga iki kuri Aburahamu, Isaka, Yakobo n’abandi bagaragu bizerwa ba Yehova bose bapfuye? Yesu yemeje ko “bose ari bazima” (Luka 20:38). Koko rero, umugambi wa Yehova wo kuzura abagaragu be bapfuye uzasohora nta kabuza; ni yo mpamvu abona abo bantu nk’aho ari bazima (Abaroma 4:16, 17). Yehova azakomeza kwibuka abantu bose bapfuye, kugeza igihe azabasubiriza ubuzima.
Yehova arusha urupfu imbaraga
Ese ntushimishwa no kuba uzongera guhura n’abantu bawe bapfuye? Biragaragara rero ko Yehova arusha imbaraga urupfu. Nta kintu na kimwe gishobora kumubuza kuzura abapfuye. Turagutera inkunga yo kwiga byinshi ku birebana n’isezerano ry’umuzuko ukamenya n’Imana yaritanze. Nubigenza utyo uzarushaho kwegera ‘Imana y’abazima.’
Imirongo yo muri Bibiliya wasoma muri Gashyantare
^ par. 1 Niba wifuza gusobanukirwa isezerano ry’uko abantu bazazukira mu isi nshya ikiranuka, reba igice cya 7, mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.