Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Abayahudi bo mu kinyejana cya mbere bateguraga umurambo bate?

Iyo umuntu yapfaga, Abayahudi bahitaga bamushyingura, akenshi bakabikora kuri uwo munsi nyir’izina. Hari impamvu ebyiri zatumaga bahita bamushyingura. Iya mbere ni uko mu Burasirazuba bwo Hagati hashyuha cyane, bikaba byatuma umurambo ubora vuba. Iya kabiri ni uko icyo gihe abantu batekerezaga ko gutinda gushyingura umurambo byabaga ari ugutesha agaciro uwapfuye n’umuryango we.

Mu Mavanjiri no mu gitabo cy’Ibyakozwe havugwamo nibura inkuru enye z’abantu bashyinguwe ku munsi bapfiriyeho (Matayo 27:57-60; Ibyakozwe 5:5-10; 7:60–8:2). Ibinyejana byinshi mbere yaho, umugore wa Yakobo witwaga Rasheli yapfuye ubwo Yakobo n’umuryango we bari ku rugendo. Aho kugira ngo Yakobo asubirane uwo murambo iwabo awushyingure mu mva za bene wabo, yawushyinguye ‘ku nzira igana i Betelehemu.’—Intangiriro 35:19, 20, 27-29.

Inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibyo gushyingura, zigaragaza ko Abayahudi bateguraga umurambo mu buryo bwitondewe. Incuti n’abavandimwe bozaga umurambo, bakawutera imibavu n’amavuta meza, kandi bakawuzingiraho ibitambaro (Yohana 19:39, 40; Ibyakozwe 9:36-41). Abaturanyi n’abandi bantu bazaga kuririra uwapfuye no guhumuriza abasigaye.—Mariko 5:38, 39.

Ese Yesu yahambwe hakurikijwe imihango y’Abayahudi?

Imiryango myinshi y’Abayahudi yashyinguraga abapfuye mu buvumo cyangwa mu mva babaga barakorogoshoye mu bitare byabonekaga mu duce twinshi two muri Isirayeli. Bashyinguraga bakurikije imihango y’abakurambere babo. Aburahamu, Sara, Isaka, Yakobo n’abandi bashyinguwe mu buvumo bw’i Makipela hafi y’i Heburoni.—Intangiriro 23:19; 25:8, 9; 49:29-31; 50:13.

Yesu yashyinguwe mu mva yakorogoshowe mu rutare (Mariko 15:46). Akenshi imva nk’izo zabaga zifite umuryango muto. Imbere muri urwo rutare habaga hari utwumba twabaga dutondetse nka etajeri, aho bashyinguraga abapfuye bo mu muryango umwe. Iyo umurambo wabaga umaze kubora, bakusanyaga amagufwa yumye bakayashyira ahantu habigenewe babaga barakorogoshoye mu rutare, uwo muhango ukaba warakurikizwaga mu gihe cya Yesu. Ibyo byatumaga abagize umuryango babona umwanya uhagije wo gushyinguramo abari kuzapfa nyuma yaho.

Amategeko ya Mose yabuzaga Abayahudi gushyingura ku Isabato. Kubera ko Yesu yapfuye hasigaye amasaha atatu ngo Isabato itangire, Yozefu wo muri Arimataya afatanyije n’abandi, bamuhambye batararangiza gutegura umurambo we neza (Luka 23:50-56). Icyo ni cyo cyatumye zimwe mu ncuti za Yesu zijya ku mva ye nyuma y’Isabato, zizeye ko ziri butegure umurambo we neza.—Mariko 16:1; Luka 24:1.