Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO: AKAMARO K’UMUZUKO WA YESU

Ese koko Yesu yarazutse?

Ese koko Yesu yarazutse?

UMUHANGA mu by’amateka w’Umugiriki witwa Hérodote wabayeho kera, ubu hakaba hashize imyaka 2.500, yavuze inkuru y’abantu bo muri Egiputa, agira ati “abakire bakoresheje ibirori, nuko umugabo umwe arahaguruka abanyuramo agenda abereka igishushanyo kibajwe neza kandi gisize irangi, cy’umurambo uri mu isanduku ijya kureshya na metero imwe ku buryo wabonaga ari umurambo nyawo. Yagendaga avuga ati ‘murye, munezerwe; ariko muzirikane ko nimupfa muzamera nk’iyi shusho.’”

Abanyegiputa si bo bonyine babonaga ubuzima n’urupfu batyo. No muri iki gihe, imvugo ngo ‘turye, tunywe kandi tunezerwe,’ irogeye cyane. None se niba iyo umuntu apfuye biba birangiye, kuki atakwishimisha akiriho? Ubwo se gukora ibyiza byaba bimaze iki? Niba koko iyo umuntu apfuye biba birangiye, yagombye kwishimira ubuzima bw’uyu munsi gusa. Intumwa Pawulo yabisobanuye neza igihe yavugaga ibirebana n’imitekerereze y’abantu batemeraga umuzuko, agira ati “niba abapfuye batazazuka, ‘mureke twirire twinywere kuko ejo tuzapfa.’”​—1 Abakorinto 15:32.

Birumvikana ko na Pawulo atemeraga ko iyo umuntu apfuye biba birangiye. Yemeraga adashidikanya ko abapfuye bazazuka kandi ntibongere gupfa ukundi. Ibyo byiringiro byari bishingiye ku kintu cy’ingenzi cyane, ikintu yabonaga ko ari ukuri kudakuka, ni ukuvuga umuzuko * wa Kristo Yesu. Uwo muzuko ni kimwe mu bintu byabayeho bigakomeza ukwizera kw’abigishwa bo mu kinyejana cya mbere.

None se umuzuko wa Yesu udufitiye akahe kamaro? Ubundi se ni iki kitwemeza ko yazutse? Reka turebe icyo Pawulo yavuze kuri iyo ngingo igihe yandikiraga Abakristo b’i Korinto.

BYARI KUGENDA BITE IYO KRISTO ATAZUKA?

Hari Abakristo b’i Korinto batari basobanukiwe iby’umuzuko, ariko hari n’abandi batawemeraga. Mu ibaruwa ya mbere Pawulo yandikiye abo Bakristo, yasobanuye ingaruka byagira uwo muzuko uramutse utarabayeho. Yaranditse ati “niba mu by’ukuri nta muzuko w’abapfuye ubaho, ubwo na Kristo ntiyazuwe. Ariko niba Kristo atarazuwe, umurimo wacu wo kubwiriza waba ari imfabusa rwose kandi no kwizera kwacu kwaba kubaye imfabusa. Byongeye kandi, natwe twaba tubaye abahamya ibinyoma ku byerekeye Imana, . . . kwizera kwanyu nta cyo kumaze; muracyari mu byaha byanyu. . . . Ubwo ni ukuvuga ko n’abasinziriye mu rupfu bunze ubumwe na Kristo barimbutse.”​—⁠1 Abakorinto 15:​13-18.

“Yabonekeye abavandimwe basaga magana atanu icyarimwe. . . . Nyuma y’ibyo yabonekeye Yakobo, hanyuma abonekera intumwa zose, ariko nyuma ya bose nanjye arambonekera.”​—1 Abakorinto 15:6-8.

Pawulo yatangije amagambo umuntu atapfa guhakana. Niba abapfuye batazazuka, ubwo na Kristo wapfuye ntiyaba yarazutse. None se iyo Kristo atazuka, byari kugenda bite? Aramutse atarazutse, kubwiriza ubutumwa bwiza nta cyo byaba bimaze, kuko twaba tubwiriza ibinyoma byambaye ubusa. N’ubundi kandi, umuzuko wa Kristo ni ingenzi cyane mu kwizera kwa gikristo, kuko ari wo inyigisho nyinshi z’ibanze zishingiyeho. Muri zo harimo nk’ubutegetsi bw’ikirenga bw’Imana, izina ryayo, ubwami bwayo n’agakiza kacu. Iyo umuzuko uza kuba utarabayeho, ubutumwa Pawulo na bagenzi be batangazaga bwari kuba ari imfabusa.

Nanone hari izindi ngaruka byari kugira. Niba Kristo atarazutse ukwizera kwa gikristo kwaba kubaye ubusa, gushingiye ku binyoma gusa. Nanone kandi, ubwo Pawulo na bagenzi be baba barabeshye ko Yesu yazutse, kandi bakabeshyera Yehova Imana ko yamuzuye. Uretse n’ibyo, igitekerezo cy’uko “Kristo yapfiriye ibyaha byacu,” cyaba ari ikinyoma, kuko uwo Mukiza iyo aza guheranwa n’urupfu, atari gukiza abandi (1 Abakorinto 15:​3). Ibyo byaba bishatse kuvuga ko Abakristo bapfuye, wenda nk’abapfuye bahowe Imana, baba barapfanye ibyiringiro bidafite ishingiro bivuga ko bazazuka.

Pawulo yashoje agira ati “niba ari muri ubu buzima gusa twiringira Kristo, turi abo kugirirwa impuhwe kurusha abandi bantu bose” (1 Abakorinto 15:​19). Kimwe n’abandi Bakristo, Pawulo yari yarapfushije, aratotezwa, ahura n’ingorane kandi agera mu kaga ko gupfa. Yemeye ko ibyo byose bimugeraho, bitewe n’uko yizeraga umuzuko n’ibifitanye isano na wo byose. Niba umuzuko utazabaho, yari kuba arushywa n’ubusa.

IMPAMVU DUKWIRIYE KWIZERA KO YESU YAZUTSE

Pawulo ntiyigeze avuga ko ibyo Abakristo bizeraga byari ikinyoma. Yari azi ko Yesu yazutse, kandi aha Abakristo b’i Korinto ibimenyetso by’ingenzi, avuga “ko Kristo yapfiriye ibyaha byacu mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, ko yahambwe akazurwa ku munsi wa gatatu mu buryo buhuje n’Ibyanditswe, kandi ko yabonekeye Kefa, hanyuma akabonekera ba bandi cumi na babiri.” * Pawulo yunzemo ati ‘hanyuma y’ibyo yabonekeye abavandimwe basaga magana atanu icyarimwe, abenshi muri bo bakaba bakiriho na n’ubu, ariko abandi basinziriye mu rupfu. Nyuma y’ibyo yabonekeye Yakobo, hanyuma abonekera intumwa zose, ariko nyuma ya bose nanjye arambonekera.’​—⁠1 Abakorinto 15:​3-8.

Pawulo yatangije amagambo arangwa n’icyizere, avuga ko Kristo yapfuye azira ibyaha byacu, agahambwa kandi akazurwa. Ni ibihe bimenyetso byahamirije Pawulo ko ibyo byabayeho? Kimwe muri byo ni abantu benshi babyiboneye. Yesu amaze kuzuka yabonekeye abantu batandukanye umwe umwe (harimo na Pawulo ubwe), abonekera abari mu matsinda mato ndetse n’itsinda rinini ry’abantu 500. Birumvikana ko abenshi muri bo babanje gushidikanya ku nkuru y’uko Yesu yazuwe (Luka 24:​1-11). Abenshi mu babonye Yesu wazutse, bari bakiriho mu gihe cya Pawulo, ku buryo ababishidikanyagaho bashoboraga kubabaza bakabyemeza (1 Abakorinto 15:​6). Nubwo umuntu yahakana ibyabonywe n’umuhamya umwe cyangwa babiri, nta wapfa guhakana ibyabonywe n’abantu 500 cyangwa barenga.

Zirikana nanone ko Pawulo yavuze incuro ebyiri ko uko Yesu yapfuye, uko yahambwe n’uko yazutse, byabayeho “mu buryo buhuje n’ibyanditswe.” Ibyo bigaragaza ko ubuhanuzi bwo mu Byanditswe by’Igiheburayo buvuga ibirebana na Mesiya bwasohoye, kandi bigashimangira ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe.

Nubwo hari abantu bahamya ko Yesu yazutse, n’Ibyanditswe ubwabyo bikaba bibihamya, icyo gihe hari ababishidikanyijeho kandi no muri iki gihe barahari. Hari abavuga ko abigishwa be bibye umurambo we, hanyuma bakaza kuvuga ko bamwiboneye azuka. Ariko kandi, abo bigishwa ntibari bafite ubushobozi cyangwa ububasha bwo gushuka abarinzi b’Abaroma bari bahagaze ku muryango w’imva. Hari abandi bumva ko uwo bita Yesu wazutse mu by’ukuri yari baringa. Ariko kandi, uzirikane ko Yesu yabonekeye abantu batandukanye mu bihe bitandukanye. Ubwo se uwo bita baringa yari kotsa amafi akanayagabura, nk’uko Yesu yabigenje ari i Galilaya (Yohana 21:​9-14)? Ese uwo muntu bumvaga ko ari baringa yari gusaba abantu kuza kumukoraho?​—⁠Luka 24:​36-39.

Hari abandi bavuga ko umuzuko wa Yesu ari ikinyoma cyahimbwe n’abigishwa be. Ariko se guhimba icyo kinyoma byari kubamarira iki? Guhamya ko Yesu yazutse, byashoboraga gutuma abigishwa bahinduka urw’amenyo, bakababazwa kandi bakicwa. None se ubwo kuki bari kwemera kubabazwa bazira kubwiriza ikinyoma nk’icyo? Uretse n’ibyo kandi, ibyo babonye babanje kubihamiriza i Yerusalemu imbere y’ababarwanyaga, bagahora babashakishaho impamvu yatuma babacira urubanza.

Umuzuko ni wo mu by’ukuri watumye abigishwa bagira ubutwari bwo guhamya iby’Umwami wabo, nubwo barwanywaga bikomeye. Umuzuko ni wo waje kuba ishingiro ry’ukwizera kwa gikristo. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibari kwemera guhara amagara yabo, bagamije gusa guhamya iby’umwigisha w’umunyabwenge wishwe. Batangaje ko Yesu yazutse kubera ko umuzuko we wagaragazaga ko yari Kristo Umwana w’Imana wabayeho koko, akabayobora kandi akabashyigikira. Kuba yarazutse byabibutsaga ko na bo bari kuzazurwa. Mu by’ukuri, iyo Yesu aza kuba atarazutse, Abakristo na bo ntibari kubaho, kandi birashoboka ko tutari no kumenya ibye.

Ariko se umuzuko wa Yesu udufitiye akahe kamaro muri iki gihe?

^ par. 5 Muri Bibiliya, ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “umuzuko,” rifashwe uko ryakabaye risobanura “kongera guhaguruka.” Ryumvikanisha igitekerezo cyo gusubirana ubuzima, ukongera kuba uwo wahoze uri we, ugasubirana imico yawe n’ibitekerezo byawe.

^ par. 13 Imvugo ngo ba “bandi cumi na babiri” yerekeza ku “ntumwa,” nubwo nyuma y’urupfu rwa Yuda Isikariyota intumwa zamaze igihe runaka ari 11 gusa. Hari igihe Yesu yababonekeye ari 10, kuko Tomasi atari ahari, icyo gihe bakaba bari bahagarariye intumwa 12.​—Yohana 20:24.