Yesu yatweretse icyo twakora ngo twishimire ubuzima
‘Mugende nk’uko uwo yagendaga.’—1 Yohana 2:6.
NK’UKO twabibonye mu ngingo yabanjirije iyi, Yesu yagize imibereho irangwa n’ibyishimo. Ku bw’ibyo, niba twifuza kugira imibereho irangwa n’ibyishimo, twagombye kumwigana kandi tukumvira inama ze.
Nk’uko umurongo w’Ibyanditswe tumaze kuvuga ubigaragaza, Yehova adusaba kwigana Yesu. Kugenda nk’uko Yesu yagendaga bisaba kubaho nka we, kandi tugakurikiza inyigisho ze mu mibereho yacu yose. Nitubigenza dutyo tuzemerwa n’Imana kandi twishimire ubuzima.
Mu byo Yesu yigishije harimo amahame yadufasha kugera ikirenge mu cye. Ayo mahame tuyasanga mu Kibwiriza cye kizwi cyane cyo ku Musozi. Reka turebe amwe muri yo n’uko twayashyira mu bikorwa mu mibereho yacu.
IHAME: “Hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.
UKO IRYO HAME RYADUFASHA KUGIRA IBYISHIMO:
Yesu yagaragaje ko abantu muri kamere yabo, bakenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Twifuza kumenya ibisubizo by’ibibazo nk’ibi bikurikira: kuki turi ku isi? Kuki isi irimo imibabaro myinshi? Ese Imana itwitaho? Ese iyo umuntu apfuye, ubuzima burakomeza? Dukeneye kumenya ibisubizo by’ibyo bibazo kugira ngo twishimire ubuzima. Yesu yagaragaje ko ahantu hamwe rukumbi dushobora kuvana ibisubizo by’ibyo bibazo ari mu Ijambo ry’Imana. Igihe yasengaga Se, yaravuze ati “ijambo ryawe ni ukuri” (Yohana 17:17). Ese koko Ijambo ry’Imana ryadufasha kuyimenya?
URUGERO RW’ABO IRYO HAME RYAGIRIYE AKAMARO:
Esa yari umwe mu baririmbyi bakomeye b’itsinda ry’abahanzi ryari rikunzwe cyane, kandi yari hafi kuba ikirangirire mu muzika wo mu bwoko bwa roke. Icyakora yumvaga hari icyo abura. Yaravuze ati “nubwo nishimiraga kuba ndi muri iryo tsinda, numvaga hari icyo mbura ngo nishimire ubuzima.” Icyakora nyuma y’igihe, yaje guhura n’Abahamya ba Yehova. Yagize ati “nababajije ibibazo byinshi. Ibisubizo byumvikana kandi bishingiye ku Byanditswe bampaye byaranshishikaje cyane bituma nemera ko banyigisha Bibiliya.” Ibyo Esa yize muri Bibiliya byamukoze ku mutima, bituma yiyegurira Yehova. Yongeyeho ati “kera ntaratangira kwiga Bibiliya nahoranaga ibibazo, ariko ubu ubuzima bwanjye bufite intego.” *
IHAME : “Hahirwa abanyambabazi.”—Matayo 5:7.
UKO IRYO HAME RYADUFASHA KUGIRA IBYISHIMO:
Kugira imbabazi bikubiyemo kugirira abandi impuhwe, kubagirira neza no kububaha. Yesu yagiriye imbabazi abababaye. Impuhwe nyinshi yari afite zatumaga afata iya mbere ahumuriza ababaga bababaye (Matayo 14:14; 20:30-34). Iyo twiganye Yesu tukagirira abandi imbabazi bituma turushaho kugira ibyishimo, kuko kugirira abandi impuhwe biduhesha ibyishimo (Ibyakozwe 20:35). Twagaragaza ko tugirira abandi imbabazi duhumuriza abababaye, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa. Ese koko kugira imbabazi bituma imibereho yacu irushaho kuba myiza?
URUGERO RW’ABO IRYO HAME RYAGIRIYE AKAMARO:
Maria n’umugabo we Carlos batanze urugero rwiza mu birebana no kugira imbabazi. Se wa Maria ni umupfakazi kandi amaze imyaka runaka yaraheze mu buriri. Maria na Carlos bamuzanye iwabo kugira ngo babone uko bamwitaho muri byose. Incuro nyinshi bararaga amajoro badasinziriye, rimwe na rimwe bakamujyana kwa muganga mu
gihe afashwe na diyabete. Biyemerera ko hari igihe baba bumva baguye agacuho. Ariko nk’uko Yesu yabivuze, ubu barishimye kandi baranyuzwe kuko bazi ko bita kuri se wa Maria, bamukorera ibyo akeneye byose.IHAME: “Hahirwa abaharanira amahoro.”—Matayo 5:9.
UKO IRYO HAME RYADUFASHA KUGIRA IBYISHIMO:
Ni mu buhe buryo guharanira amahoro bituma tugira ibyishimo? Bituma tubana neza n’abandi. Byaba byiza twumviye inama yo muri Bibiliya, igira iti “niba bishoboka ku rwanyu ruhande, mubane amahoro n’abantu bose” (Abaroma 12:18). Muri abo ‘bantu bose’ harimo abagize umuryango n’abandi bantu tudahuje ukwizera. Ese koko iryo hame ryo kubana amahoro n’“abantu bose” rishobora gutuma twishimira ubuzima?
URUGERO RW’ABO IRYO HAME RYAGIRIYE AKAMARO:
Reka dufate urugero rw’umugore witwa Nair. Yamaze imyaka myinshi afite ibibazo byamutesheje umutwe mu muryango we, ku buryo kubana amahoro n’abandi, cyane cyane abagize umuryango we, byamugoraga cyane. Kuva umugabo we yamutana abana, ubu hakaba hashize imyaka igera kuri 15, yasigaye abarera wenyine. Umwe mu bahungu be yigize ikirara, yishora mu biyobyabwenge kandi ajujubya nyina na bashiki be. Nair yavuze ko inyigisho zo muri Bibiliya ari zo zamufashije kuba umunyamahoro, no muri iyo mimerere igoye. Yirinda intonganya n’amahane. Yihatira kugira neza, kwishyira mu mwanya w’abandi no kubumva (Abefeso 4:31, 32). Yemera adashidikanya ko kwitoza kuba umunyamahoro byamufashije kubana neza n’abagize umuryango we n’abandi bantu.
JYA UTEKEREZA KU MIBEREHO Y’IGIHE KIZAZA
Nidukurikiza inama zirangwa n’ubwenge twahawe na Yesu, tuzagira ibyishimo kandi tugire ubuzima butunyuze. Icyakora kugira ngo twishimire ubuzima, tugomba no kumenya ibizabaho mu gihe kizaza. None se twagira imibereho irangwa n’ibyishimo dute, kandi tuzi ko amaherezo tuzarwara, tugasaza kandi tugapfa? Nyamara ibyo ni byo tuba twiteze muri iyi si.
Icyakora hari inkuru nziza. Yehova abikiye imigisha abantu bose biyemeza “kugenda nk’uko [Yesu] yagendaga.” Asezeranya abantu bamubera indahemuka ko vuba aha bazaba mu isi nshya iteka ryose bafite ubuzima butunganye, nk’uko yari yarabigambiriye. Ijambo rye rigira riti “dore ihema ry’Imana riri kumwe n’abantu. Izaturana na bo kandi na bo bazaba abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo. Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:3, 4.
Wa mukecuru w’imyaka 84 witwa Maria wavuzwe mu ngingo ya mbere y’iyi gazeti, ashimishwa n’uko azibonera iryo sezerano risohozwa. Bite se kuri wowe? Ese wifuza kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’“ubuzima nyakuri,” buzabaho mu gihe cy’Ubwami bw’Imana (1 Timoteyo 6:19)? Niba ari uko bimeze uzabaze Abahamya ba Yehova bo mu gace utuyemo cyangwa wandikire abanditsi b’iyi gazeti. *
^ par. 8 Niba wifuza gusoma inkuru yuzuye ivuga ibya Esa, urayisanga muri iyi gazeti ku ngingo ivuga ngo “Bibiliya ihindura imibereho y’abantu “Nari umunyarugomo”.
^ par. 18 Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, cyafashije abantu benshi gusobanukirwa ingingo zitandukanye zo muri Bibiliya.