Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Ese dushobora gusobanukirwa Bibiliya?
Bibiliya ni Ijambo ry’Imana. Ni nk’ibaruwa umubyeyi wuje urukundo yandikira abana be (2 Timoteyo 3:16). Muri Bibiliya, Imana isobanura icyo twakora ngo tuyishimishe, impamvu ireka ibibi bikabaho n’icyo izakorera abantu mu gihe kiri imbere. Ariko abanyamadini bagoretse inyigisho za Bibiliya, bituma abantu benshi bumva ko batazigera bayisobanukirwa.—Ibyakozwe 20:29, 30.
Yehova Imana yifuza ko tumumenya by’ukuri. Ni yo mpamvu yatwandikiye igitabo dushobora gusobanukirwa.—Soma muri 1 Timoteyo 2:3, 4.
Ni iki cyagufasha gusobanukirwa Bibiliya?
Uretse kuba Yehova yaraduhaye Bibiliya, anadufasha kuyisobanukirwa. Yatwoherereje Yesu kugira ngo atwigishe (Luka 4:16-21). Yesu yafashaga ababaga bamuteze amatwi gusobanukirwa Ibyanditswe, akabasobanurira umurongo ku wundi.—Soma muri Luka 24:27, 32, 45.
Yesu yashinze itorero rya gikristo kugira ngo rikomeze uwo murimo yatangije (Matayo 28:19, 20). Muri iki gihe, abigishwa nyakuri ba Yesu bafasha abantu gusobanukirwa icyo Bibiliya yigisha ku byerekeye Imana. Niba wifuza gusobanukirwa Bibiliya, Abahamya ba Yehova bashobora kubigufashamo.—Soma mu Byakozwe 8:30, 31.