Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Ese dushobora kubabarirwa ibyaha?
Bibiliya igaragaza ko abantu bose ari abanyabyaha. Twarazwe icyaha n’umuntu wa mbere, ari we Adamu. Ku bw’ibyo, rimwe na rimwe dukora amakosa, maze nyuma yaho tukabyicuza. Umwana w’Imana Yesu Kristo yaradupfiriye kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu. Igitambo cye cy’incungu cyatumye dushobora kubabarirwa. Icyo gitambo ni impano twahawe n’Imana.—Soma mu Baroma 3:23, 24.
Hari abantu bakoze ibyaha bikomeye, bakaba bibaza niba Imana ishobora kubababarira. Igishimishije ni uko Ijambo ry’Imana rigira riti “amaraso y’Umwana wayo Yesu atwezaho icyaha cyose” (1 Yohana 1:7). Iyo twihannye by’ukuri, Yehova atubabarira n’ibyaha bikomeye.—Soma muri Yesaya 1:18.
Twakora iki kugira ngo tubabarirwe?
Niba twifuza ko Yehova Imana atubabarira, tugomba kumumenya, tugasobanukirwa inzira ze, inama atugira n’ibyo adusaba (Yohana 17:3). Yehova ababarira rwose abantu bihana, bakareka imyifatire yabo mibi kandi bakagerageza guhinduka.—Soma mu Byakozwe 3:19.
Kwemerwa n’Imana ntibigoye. Yehova azi intege nke zacu. Ni umugwaneza kandi agira imbabazi. Ese iyo neza ye yuje urukundo, ntiyagombye gutuma wihatira kumenya icyo wakora ngo umushimishe?—Soma muri Zaburi 103:13, 14.