Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukuri

Ukuri

Wakubona he?

Ni akahe kamaro kugufitiye, wowe n’umuryango wawe?

Tugutumiriye kuzaza mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova ryo muri uyu mwaka rizamara iminsi itatu, kugira ngo uzumve ibisubizo by’ibyo bibazo.

RIZABA RIFITE UMUTWE UVUGA NGO:

‘Ijambo ry’Imana ni ukuri’

ushingiye ku magambo ya Yesu ari muri Yohana 17:17.

IBIZABA BIKUBIYEMO:

Disikuru ishishikaje ifite umutwe uvuga ngo “Ukuri ni iki?” Izagaragaza impamvu tugomba kwiringira Ijambo ry’Imana, Bibiliya.

Imikino ibiri ya darame izatuma dusobanukirwa neza inkuru zo muri Bibiliya n’amasomo twazivanamo.

ABATUMIWE:

Buri wese aratumiwe. Kwinjira ni ubuntu, kandi nta maturo yakwa.

IGIHE N’AHO IRYO KORANIRO RIZABERA:

Niba wifuza kumenya aho ikoraniro ryo hafi y’iwanyu rizabera no kureba videwo ivuga iby’amakoraniro yacu, jya kuri www.pr418.com. (Reba ahanditse ngo ABO TURI BO/AMAKORANIRO).

Jya kuri www.pr418.com/rw maze urebe porogaramu y’ikoraniro. (Reba ahanditse ngo IBITABO/IBITABO N’UDUTABO)