Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wagirira icyizere idini ryataye umuco?

Ese wagirira icyizere idini ryataye umuco?

Sylvia ukora mu by’ubuvuzi yaravuze ati “muri kaminuza niganaga n’abantu benshi bavugaga ko ari abanyedini, ariko bagakopera kandi bagakoresha ibiyobyabwenge. Kuba bari abanyedini nta cyo byari bibamariye.”

Umugabo witwa Lionel yaravuze ati “abakozi dukorana bavuga ko barwaye kandi ari bazima. Nubwo ari abanyedini, idini nta cyo ribamariye. Ni abanyedini ku izina gusa.”

Nubwo abantu benshi bari mu madini, ayo madini ntagira uruhare rukomeye mu kubatoza kuyoborwa n’amahame mbwirizamuco mu mibereho yabo. Muri iki gihe abenshi “bafite ishusho yo kwiyegurira Imana,” ariko ‘ntibemera imbaraga zako’ (2 Timoteyo 3:5). Abayobozi b’amadini yabo ntibabaha urugero rwiza, kandi ntibabagira inama zirebana n’iby’umuco zishingiye ku Byanditswe. Ngiyo impamvu ituma abantu benshi bumva ko Imana idashishikazwa n’imyifatire yabo.

ICYO BIBILIYA YIGISHA

Bibiliya igaragaza ko imyitwarire yacu ishobora gushimisha Imana cyangwa ikayibabaza. Iyo Abisirayeli ba kera bayigomekagaho, ‘byarayibabazaga’ (Zaburi 78:40). Ariko iyo umunyabyaha umwe yihannye by’ukuri agahinduka, ‘mu ijuru haba ibyishimo’ (Luka 15:7). Iyo umuntu ashimishijwe n’imico myiza ya Data wo mu ijuru bituma arushaho gukunda Imana, ibyo na byo bikamushishikariza gukunda ibyo ikunda no kwanga ibyo yanga.—Amosi 5:15.

BYIFASHE BITE KU BAHAMYA BA YEHOVA?

Hari ikinyamakuru cyo muri leta ya Utah muri Amerika, cyavuze ko Abahamya ba Yehova “batoza imiryango kubana neza, kandi bagafasha abandi kuba abaturage beza kandi b’inyangamugayo” (Deseret News of Salt Lake City). Icyo kinyamakuru cyunzemo kiti “abayoboke babo bakurikiza amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru. Bemera badashidikanya ko kunywa itabi, ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, urusimbi, ubusambanyi no kuryamana kw’abahuje ibitsina, byangiza imishyikirano bafitanye n’Imana.”

Ese abayobozi b’amadini bafashije abayoboke babo gukurikiza amahame y’Imana agenga iby’umuco?

Kumenya imico y’Imana byafashije bite Abahamya ba Yehova? Sylvia wavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo yaravuze ati “uburiganya mu by’ubuvuzi burogeye, kandi kubwishoramo biroroshye cyane. Ariko kuba nsobanukiwe uko Yehova * abibona bimfasha gukora ibyiza. Mfite ibyishimo n’amahoro yo mu mutima.” Sylvia yemera adashidikanya ko kuba akurikiza amahame y’idini rye, byatumye imibereho ye irushaho kuba myiza.

^ par. 9 Bibiliya igaragaza ko Yehova ari izina ry’Imana.