Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIBAZO BY’ABASOMYI . . .

Kuki hari abantu batavuzwe amazina muri Bibiliya?

Kuki hari abantu batavuzwe amazina muri Bibiliya?

Mu gitabo cya Bibiliya cya Rusi, havugwamo umugabo wanze gusohoza inshingano ye nk’uko Amategeko ya Mose yabisabaga, ariko bamwita gusa ‘incuti’ (Rusi 4:1-12). Ese ibyo byaba byemeza ko abantu bose batavuzwe amazina muri Bibiliya, bari babi cyangwa wenda bakaba badafite agaciro ku buryo amazina yabo yavugwa?

Oya! Reka dufate urugero rutandukanye n’urwo. Igihe Yesu yiteguraga ifunguro rya nyuma rya Pasika, yasabye abigishwa be ‘kujya mu mugi kwa Kanaka’ maze bagategurira uwo munsi mu nzu ye (Matayo 26:18). Ese twavuga ko uwo muntu wiswe “Kanaka” muri uyu murongo yari mubi, cyangwa akaba atari ingenzi ku buryo atavugwa izina? Ibyo si byo, kuko uwo muntu uvugwa aho yari umwigishwa wa Yesu. Izina ry’uwo muntu ntiryigeze rivugwa muri iyo nkuru, kubera ko bitari ngombwa.

Uretse n’ibyo, Bibiliya ibonekamo amazina y’abantu benshi babi, n’abandi benshi bizerwa batavuzwe amazina. Urugero, izina ry’umugore wa mbere ari we Eva, rirazwi cyane. Nyamara kutumvira kwe n’ubwikunde bwe byagize uruhare mu gutuma Adamu akora icyaha, maze twese bitugiraho ingaruka zibabaje cyane (Abaroma 5:12). Ariko izina ry’umugore wa Nowa ntirivugwa mu Byanditswe. Nyamara kuba yarashyigikiye umugabo we mu nshingano y’ingenzi cyane yari afite, akabikora atizigamye kandi amwumvira, byatugiriye akamaro cyane. Biragaragara ko kuba izina rye ritavugwa bidasobanura ko nta gaciro yari afite cyangwa ko Imana itamwemeraga.

Hari abandi bantu batavuzwe amazina muri Bibiliya, nyamara bakaba baragize uruhare rw’ingenzi kandi rugaragara mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova. Tekereza ku mwana w’Umwisirayelikazi wari umuja mu nzu ya Namani, umugaba w’ingabo za Siriya. Igihe yabwiraga nyirabuja ari we mugore wa Namani ibirebana n’umuhanuzi wa Yehova wo muri Isirayeli, yavuganye ubushizi bw’amanga. Ibyo byatumye haba igitangaza gikomeye (2 Abami 5:1-14). Nanone umukobwa w’umucamanza wo muri Isirayeli witwaga Yefuta, yagaragaje ukwizera gukomeye. Yemeye guhara ibyo gushaka no kubyara kugira ngo ahigure umuhigo se yari yarahize (Abacamanza 11:30-40). Mu buryo nk’ubwo, hari abantu bahimbye zaburi zirenga 40, hamwe n’abahanuzi batavuzwe amazina bashohoje inshingano z’ingenzi cyane babigiranye ukwizera.​—1 Abami 20:37-43.

Icyakora, birashoboka ko urugero ruhebuje mu birebana no kwizera ari urw’abamarayika b’indahemuka. Hari ababarirwa muri za miriyoni amagana, ariko babiri gusa ni bo bavuzwe amazina muri Bibiliya, ari bo Gaburiyeli na Mikayeli (Daniyeli 7:10; Luka 1:19; Yuda 9). Abandi bose nta hantu bavugwa muri Bibiliya. Urugero, se wa Samusoni witwaga Manowa yigeze kubaza umumarayika ati “witwa nde, kugira ngo ibyo watubwiye nibisohora tuzagushimire?” Uwo mumarayika wa Yehova yaramushubije ati “urambariza iki izina ryanjye, ko ari izina rihebuje?” Uwo mumarayika yicishije bugufi yanga guhabwa icyubahiro cyari kigenewe Imana gusa.—Abacamanza 13:17, 18.

Bibiliya ntisobanura buri gihe impamvu hari abantu bavugwa amazina abandi ntibavugwe. Icyakora twakwigira byinshi ku bantu b’indahemuka bakoreye Imana, batiteze ko bazamenyekana cyangwa ngo babe ibirangirire.