BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU
“Natangiye kwibaza aho ubuzima bwanjye bwaganaga”
-
IGIHE YAVUKIYE: 1941
-
IGIHUGU: OSITARALIYA
-
KERA: NANYWAGA ITABI N’INZOGA NYINSHI
IBYAMBAYEHO:
Navukiye mu mugi muto wa Warialda wo muri Nouvelle-Galles du Sud. Muri uwo mugi borora intama n’inka kandi bagahinga ibinyampeke n’ibindi bihingwa. Uwo mugi urangwa n’isuku kandi ntukunda kubamo urugomo.
Natangiye gukora akazi mfite imyaka 13 gusa kugira ngo umuryango wacu ubone ikiwutunga, bitewe n’uko ari jye mfura mu bana icumi. Kubera ko nize amashuri make, nakoraga mu nzuri. Maze kugira imyaka 15, natangiye gukora akazi ko kuragira amafarashi no kuyatoza gukorana n’abantu.
Gukora mu rwuri byari bishishikaje ariko nanone biteje akaga. Ku ruhande rumwe nakundaga uwo murimo ngakunda n’aho nawukoreraga. Nijoro nicaraga iruhande rw’umuriro nota, nkitegereza ukwezi n’ijuru rihunze inyenyeri, ari na ko numva amahumbezi ya nimugoroba yabaga yuzuyemo impumuro nziza y’ibiti n’ibyatsi byo muri ako gace. Ndibuka ko icyo gihe nahitaga ntekereza ko hagomba kuba hari uwaremye ibyo bintu byose byiza cyane. Ku rundi ruhande nahahuriraga n’ibibi bitandukanye. Hari igihe nakoreshaga imvugo nyandagazi kandi nkanywa itabi. Nageze ubwo mbatwa n’itabi no kuvuga amagambo mabi.
Maze kugira imyaka 18, nimukiye i Sydney. Nashatse kujya mu gisirikare ariko baranyangira kuko nize amashuri make. Aho i Sydney nahabonye akazi maze marayo umwaka. Icyo gihe ni bwo navuganye bwa mbere n’Abahamya ba Yehova. Bantumiye mu materaniro yabo njyayo, kandi nahise mbona ko ibyo bigisha bishobora kuba ari ukuri.
Icyakora nyuma yaho gato, nasubiye mu cyaro. Nyuma yaho nimukiye mu mugi wa Goondiwindi, muri leta ya Queensland. Nahabonye akazi nshaka n’umugore ariko ntangira kuba umusinzi.
Twabyaranye abana babiri b’abahungu. Igihe bari bamaze kuvuka ni bwo natangiye gutekereza aho ubuzima bwanjye bwaganaga. Nibutse ibyo nari narumvise mu materaniro y’Abahamya nagiyemo i Sydney, maze niyemeza kugira icyo nkora.
Naje kubona igazeti ishaje y’Umunara w’Umurinzi, irimo aderesi y’ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Ositaraliya. Nabandikiye ibaruwa mbasaba kumfasha kumenya Bibiliya. Banyoherereje Umuhamya w’umugwaneza kandi urangwa n’urukundo aransura, maze atangira kunyigisha Bibiliya.
UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:
Igihe nigaga Bibiliya, naje kubona ko hari byinshi nagombaga guhindura mu mibereho yanjye. Umurongo wo muri Bibiliya wankoze ku mutima cyane ni uwo mu 2 Abakorinto 7:1, udutera inkunga yo ‘kwiyezaho umwanda wose w’umubiri.’
Nafashe umwanzuro wo kureka itabi n’inzoga nyinshi. Icyakora kubireka ntibyari byoroshye, kuko nari maze imyaka myinshi narabaswe na byo. Ariko nari naramaramaje kubaho nshimisha Imana. Ikintu cy’ingenzi cyamfashije ni ugukurikiza ibivugwa mu Baroma 12:2, hagira hati “mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose.” Naje kubona ko kugira ngo ncike ku ngeso nari mfite byansabaga guhindura imitekerereze yanjye, nkumva ko izo ngeso nari mfite ziteje akaga nk’uko Imana izibona. Amaherezo Imana yaramfashije ndeka itabi n’ubusinzi.
“Naje kubona ko kugira ngo mpindure imyifatire yanjye byansabaga guhindura imitekerereze yanjye”
Ikintu cyangoye cyane ni ukureka imvugo itameshe. Nari nzi inama yo muri Bibiliya iri mu Befeso 4:29, igira iti “ijambo ryose riboze ntirigaturuke mu kanwa kanyu.” Icyakora, sinahise mpindura imvugo yanjye. Gutekereza ku murongo wo muri Yesaya 40:26 byaramfashije cyane. Uwo murongo uvuga ibyerekeye inyenyeri ugira uti “nimwubure amaso yanyu murebe hejuru. Ni nde waremye biriya byose? Ni we ugaba ingabo zabyo akurikije umubare wabyo, byose akabihamagara mu mazina. Kubera ko afite imbaraga nyinshi akagira ubushobozi n’ububasha, nta na kimwe kizimira.” Naratekereje nti “niba Imana ifite ubushobozi bwo kurema isanzure rinini nakundaga kwitegereza cyane, ntiyabura kumpa imbaraga zo kugira ibyo mpindura kugira ngo nyishimishe. Nagiye nsenga cyane kandi nshyiraho imihati myinshi, maze nza kureka ayo magambo ateye isoni.”
UKO BYANGIRIYE AKAMARO:
Kubera ko nari umushumba, sinabonaga uburyo bwo kuganira n’abantu, kuko nta bantu benshi nabonaga aho nakoreraga. Ariko binyuze ku myitozo naherewe mu materaniro y’Abahamya ba Yehova, naje kumenya kuganira n’abandi. Mu byo namenye harimo kubwira abandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.—Matayo 6:9, 10; 24:14.
Ubu maze imyaka myinshi ndi umusaza mu itorero. Mbona ko gufasha bagenzi banjye duhuje ukwizera ari inshingano y’agaciro kenshi cyane. Ariko umugisha uruta iyindi nabonye, ni ugukorera Yehova mfatanyije n’umugore wanjye w’indahemuka kandi unkunda, hamwe n’abana bacu beza.
Nshimira Yehova kuba yaremeye kunyigisha, nubwo ntize amashuri menshi (Yesaya 54:13). Nemeranya n’amagambo aboneka mu Migani 10:22, hagira hati “umugisha Yehova atanga ni wo uzana ubukire.” Jye n’umuryango wanjye dutegerezanyije amatsiko igihe tuziga byinshi ku byerekeye Yehova kandi tukamukorera iteka ryose.