EGERA IMANA
“Igororera abayishakana umwete”
Ese Yehova aha agaciro ibyo abamusenga bakora bagamije kumushimisha? Hari uwasubiza ati “oya,” wenda yibwira ko Imana idashishikazwa n’ibyo dukora. Icyakora, iyo mitekerereze igaragaza Imana uko itari. Ijambo ryayo Bibiliya ribisobanura neza, ritwizeza ko Yehova ashimishwa n’imihati abagaragu be bizerwa bashyiraho. Reka dusuzume amagambo aboneka mu Baheburayo 11:6.
Ni iki umuntu yakora ngo ashimishe Yehova? Pawulo yaranditse ati ‘umuntu udafite ukwizera ntashobora gushimisha [Imana].’ Muri uwo murongo, Pawulo ntiyavuze ko bigoye ko umuntu udafite ukwizera ashimisha Imana. Ahubwo yavuze ko ibyo bidashoboka. Mu yandi magambo, kwizera ni iby’ingenzi cyane kugira ngo umuntu ashimishe Imana.
Umuntu yagombye kuba afite ukwizera kumeze gute kugira ngo ashimishe Yehova? Kwizera Imana bikubiyemo ibintu bibiri. Icya mbere, ‘tugomba kwemera ko iriho.’ Ubundi se washimisha Imana ute kandi ushidikanya ko iriho? Nubwo bimeze bityo ariko, kwizera nyakuri gusaba ibirenze ibyo, kuko n’abadayimoni bemera ko Yehova abaho (Yakobo 2:19). Ibikorwa byacu byagombye kugaragaza niba twizera ko Imana iriho. Ibyo bisobanura ko twagombye kugaragaza uko kwizera dushimisha Imana mu mibereho yacu.—Yakobo 2:20, 26.
Icya kabiri, ‘twagombye kwemera’ ko “igororera” abantu. Umuntu ufite ukwizera nyakuri yagombye kwemera adashidikanya ko imihati ashyiraho kugira ngo ashimishe Imana atari imfabusa (1 Abakorinto 15:58). None se twavuga ko dushimisha Imana dute, niba dushidikanya ko ifite ubushobozi cyangwa icyifuzo cyo kutugororera (Yakobo 1:17; 1 Petero 5:7)? Umuntu wemeza ko Imana itita ku bantu, ko ari indashima cyangwa ko itagira ubuntu, ntaba azi Imana ivugwa muri Bibiliya.
Ni ba nde Yehova agororera? Pawulo yavuze ko ari ‘abamushakana umwete.’ Hari igitabo gifasha abahinduzi ba Bibiliya cyavuze ko ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “gushakana umwete,” ridasobanura “kujya gushakisha” Imana, ahubwo ko ryumvikanisha kwegera Imana ‘tukayisenga.’ Hari ikindi gitabo cyasobanuye ko iyo nshinga y’ikigiriki itondaguye mu gihe cyumvikanisha gushishikara no gushyiraho imihati myinshi. Koko rero, Yehova agororera abafite ukwizera kubashishikariza kumusenga bashyizeho umwete, kandi babigiranye umutima wabo wose.—Matayo 22:37.
None se twavuga ko dushimisha Imana dute, niba dushidikanya ko ifite ubushobozi cyangwa icyifuzo cyo kutugororera?
Yehova agororera ate abagaragu be bamusenga mu budahemuka? Yabasezeranyije ingororano itagereranywa igaragaza ko agira ubuntu kandi ko adukunda. Iyo ngororano ni ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo (Ibyahishuwe 21:3, 4). No muri iki gihe, abantu bashakana Yehova umwete babona imigisha myinshi. Umwuka wera n’ubwenge buturuka mu Ijambo ry’Imana, bituma bagira ubuzima burangwa n’ibyishimo no kunyurwa.—Zaburi 144:15; Matayo 5:3.
Koko rero, Yehova ni Imana ishimira, yita ku byo abagaragu bayo b’indahemuka bakora. Ese kumenya ibyo ntibyari bikwiriye gutuma ugirana imishyikirano ya bugufi na we? Niba ari uko bimeze, turagutera inkunga yo kumenya byinshi ku birebana n’ukuntu wakwitoza kugira ukwizera kuzatuma Yehova akugororera.
Aho wasoma mu kwezi k’ugushyingo