Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Intego yo kugaruka kwa Kristo ni iyihe?

Mbere y’uko Yesu Kristo asubira mu ijuru mu wa 33, yatanze isezerano ry’uko yari kuzagaruka. Yigereranyije n’umuntu wavukiye mu muryango ukomeye, wagiye mu gihugu cya kure akagaruka ari umwami ufite ububasha. Ubwo rero Yesu yari kuzagaruka aje kugeza ku bantu ubutegetsi bwiza.—Soma muri Luka 19:11, 12.

Yesu azageza abantu ku butegetsi bwiza

Kristo yari kuzagaruka afite umubiri bwoko ki? Yazuwe ari ikiremwa cy’umwuka kitagaragara (1 Petero 3:18). Nyuma yaho yagiye mu ijuru, yicara iburyo bw’Imana (Zaburi 110:1). Nyuma y’igihe kirekire, Yesu yajyanywe imbere ya Yehova Imana, “Umukuru Nyir’ibihe byose,” maze amuha ububasha bwo gutegeka abantu. Ubwo rero, Yesu yari kuzagaruka atari umuntu, ahubwo ari Umwami utagaragara.—Soma muri Daniyeli 7:13, 14.

Yari kuzaba aje gukora iki?

Yari kuzazana n’abamarayika, hanyuma akazacira imanza abantu. Azarimbura abantu babi, ariko abemeye ko ari Umwami azabaha ubuzima bw’iteka.—Soma muri Matayo 25:31-33, 46.

Ubwami bwa Yesu buzahindura isi paradizo. Azazura abapfuye maze abahe ubuzima ku isi izahinduka paradizo.—Soma muri Luka 23:42, 43.