Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JYA WIGISHA ABANA BAWE

Yesu Kristo​—Twagombye kumwibuka dute?

Yesu Kristo​—Twagombye kumwibuka dute?

Mu kwezi k’Ukuboza, abantu benshi bo hirya no hino ku isi babona amafoto cyangwa amashusho agaragaza Yesu ari uruhinja. Bamugaragaza ari mu kintu amatungo ariramo kimeze nk’igisanduku kinini. Ese twagombye kwibuka Yesu twumva ko akiri uruhinja? * Reka dusuzume ikindi kintu cy’ingenzi cyagombye gutuma tumwibuka. Turi burebe isomo twavana ku byabaye ku bashumba bari mu mirima yo hafi y’i Betelehemu ari nijoro.

Mu buryo butunguranye, umumarayika yabonekeye abashumba arababwira ati “uyu munsi Umukiza yabavukiye mu mugi wa Dawidi, uwo akaba ari Kristo Umwami.” Nanone umumarayika yababwiye ko bari busange Yesu “afurebye mu bitambaro, aryamye aho amatungo arira.” Mu kanya gato hahise haza abandi bamarayika batangira “gusingiza Imana.”

Iyo uza kumva abamarayika basingiza Imana, wari kwiyumva ute?— Abashumba bumvise bishimye, maze barabwirana bati “nimuze twihute tujye i Betelehemu, turebe ibyo bintu byabaye.” Bagezeyo, babonye “Mariya na Yozefu, hamwe n’umwana w’uruhinja uryamye aho amatungo arira.”

Nyuma yaho, hari abandi bantu baje i Betelehemu, baje gusura Mariya na Yozefu. Igihe abashumba bababwiraga ibyabaye, bose baratangaye. Ese kumenya ibyo bintu biragushimishije cyane?— Twese abakunda Imana, biradushimisha cyane. Noneho, reka dusuzume impamvu ivuka rya Yesu ryatumye abantu bishima cyane. Mbere yo kubisuzuma, reka dusubize amaso inyuma, mbere y’uko Mariya ashaka.

Umunsi umwe, umumarayika witwa Gaburiyeli yasuye Mariya. Yamusezeranyije ko yari kuzabyara umwana, wari ‘kuzaba umuntu ukomeye, akitwa Umwana w’Isumbabyose.’ Yaranamubwiye ati ‘azaba umwami kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo.’

Mariya yifuje kumenya uko ibyo byari kuzashoboka kandi atari yarigeze aryamana n’umugabo. Gaburiyeli yaramusobanuriye ati “imbaraga z’Isumbabyose zizagutwikira,” kandi “umwana uzavuka azitwa uwera, Umwana w’Imana.” Kuvana Umwana w’Imana mu ijuru ukimurira ubuzima bwe mu nda ya Mariya, agakura akavamo uruhinja, byari igitangaza gikomeye.

Ese wigeze ubona amafoto cyangwa ibishushanyo bigaragaza “abanyabwenge batatu” basuye akana Yesu kari iruhande rw’abashumba?— Ayo mafoto akunze kugaragara mu bihe bya Noheli, ariko ibyo avuga ntibihuje n’ukuri. Mu by’ukuri abo “banyabwenge” bari abantu baragurisha inyenyeri, icyo kikaba ari igikorwa Imana yanga. Reka turebe uko byagenze igihe bahageraga. Bibiliya igira iti “binjiye mu nzu babona umwana ari kumwe na nyina Mariya.” Ku bw’ibyo, icyo gihe Yesu ntiyari akiri uruhinja ruryamye mu kintu amatungo ariramo. Yari umwana ubana na Yozefu na Mariya mu nzu.

None se abo bantu baragurishaga inyenyeri bamenye bate aho Yesu yari ari?— “Inyenyeri” yabayoboye ku Mwami Herode i Yerusalemu, aho kubayobora i Betelehemu. Bibiliya igaragaza ko Herode yashakaga kumenya aho Yesu ari ngo amwice. Noneho tekereza. Ukeka ko ari nde wakoze icyo kintu cyasaga n’inyenyeri kugira ngo kiyobore abo bantu kwa Herode?— Nticyakozwe n’Imana y’ukuri Yehova, ahubwo cyari cyakozwe n’umwanzi wayo, ari we Satani Umwanzi.

Muri iki gihe, Satani agerageza kumvisha abantu ko Yesu ari uruhinja rutagira kirengera. Ariko marayika Gaburiyeli yabwiye Mariya ati “azaba umwami . . . , kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo.” Ubu Yesu ni Umwami mu ijuru, kandi vuba aha azarimbura abanzi b’Imana bose. Icyo ni cyo twagombye kwibukiraho Yesu, kandi twifuza no kubimenyesha abandi.

^ par. 3 Niba urimo usomera abana, ako kanyerezo karakwibutsa ko ugomba kuba utuje, ukabareka bagasubiza icyo kibazo.