Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abapfuye bazazuka

Abapfuye bazazuka

Ese wizera isezerano ryo muri Bibiliya rivuga ko abapfuye bazazuka? * Nta wutashimishwa no kumva ko tuzongera kubona abacu bapfuye. Ariko se koko ibyo bizabaho? Kugira ngo tubone igisubizo cy’icyo kibazo, reka dusuzume uko intumwa za Yesu Kristo zabibonaga.

Intumwa zizeraga umuzuko cyane. Zabiterwaga n’iki? Hari impamvu nibura ebyiri zashingiragaho. Mbere na mbere, zawizeraga bitewe n’uko Yesu ubwe yari yarazutse. Intumwa za Yesu hamwe n’“abavandimwe basaga magana atanu icyarimwe” babonye Yesu amaze kuzuka (1 Abakorinto 15:6). Nanone kandi Amavanjiri yose uko ari ane, agaragaza ko muri rusange abantu bemeraga ko Yesu yazutse kandi bakabihamya.—Matayo 27:62–28:20; Mariko 16:1-8; Luka 24:1-53; Yohana 20:1–21:25.

Icya kabiri, ni uko intumwa ziboneye Yesu azura nibura abantu batatu. Uwa mbere yamuzuriye i Nayini, akurikizaho uw’i Kaperinawumu hanyuma azura uw’i Betaniya (Luka 7:11-17; 8:49-56; Yohana 11:1-44). Uwa nyuma mu bo yazuye wanavuzwe muri iyi ngingo, yari uwo mu muryango wari ufitanye ubucuti na Yesu. Reka dusuzume uko byagenze.

“NI JYE KUZUKA”

Yesu yabwiye Marita wari wapfushije musaza we Lazaro akaba yari amaze iminsi ine apfuye, ati “musaza wawe arazuka.” Marita ntiyahise asobanukirwa icyo Yesu yashakaga kuvuga. Yaramushubije ati “nzi ko azazuka.” Ariko yumvaga ko ibyo bizaba nyuma y’igihe runaka. Ngaho tekereza ukuntu yatunguwe, igihe Yesu yavugaga ati “ni jye kuzuka n’ubuzima,” yarangiza akazura musaza we!—Yohana 11:23-25.

None se Lazaro yari he mu minsi ine yamaze yarapfuye? Nta kintu Lazaro yigeze avuga kigaragaza ko yari ahantu runaka muri iyo minsi ine. Lazaro ntiyari afite ubugingo budapfa bwari bwagiye mu ijuru. Igihe Yesu yamuzuraga, ntiyamugaruye ku isi amuvanye mu ijuru aho yari yishimiye kuba hafi y’Imana. None se muri icyo gihe Lazaro yari he? Yari asinziriye mu mva.—Umubwiriza 9:5, 10.

Wibuke ko Yesu yagereranyije urupfu no gusinzira, kuko iyo umuntu azutse aba ameze nk’ukangutse. Iyo nkuru igira iti “‘incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiyeyo kumukangura.’ Nuko abigishwa baramubwira bati ‘Mwami, niba asinziriye azakira.’ Icyakora Yesu yababwiraga ko yapfuye. Ariko bo bibwiraga ko yavugaga ibyo gusinzira bisanzwe. Noneho Yesu ababwira yeruye ati ‘Lazaro yarapfuye’” (Yohana 11:11-14). Igihe Yesu yazuraga Lazaro yamushubije ubuzima, bituma yongera kubonana n’umuryango we. Ese hari impano yaruta iyo yari guha umuryango wa Lazaro?

Igihe Yesu yazuraga abantu ari hano ku isi, yagaragaje ibyo azakora igihe azaba ari Umwami w’Ubwami bw’Imana. * Igihe azaba ategeka isi, azazura abantu basinziriye mu rupfu. Iyo ni yo mpamvu yavuze ati “ni jye kuzuka.” Tekereza ibyishimo uzagira igihe uzongera kubona abawe bapfuye! Tekereza nanone ibyishimo abazazuka bazagira!—Luka 8:56.

Tekereza ibyishimo uzagira nubona abawe bapfuye!

YIZERAGA KO AZABAHO ITEKA

Yesu yabwiye Marita ati “unyizera wese naho yapfa, azongera abe muzima, kandi umuntu wese uriho akaba anyizera ntazigera apfa” (Yohana 11:25, 26). Abo Yesu azazura mu gihe cy’ubutegetsi bw’imyaka igihumbi bazaba biringiye kubaho iteka; icyo basabwa gusa ni ukumwizera.

“Unyizera wese naho yapfa, azongera abe muzima.”—Yohana 11:25.

Yesu amaze kuvuga ibirebana n’umuzuko, yabajije Marita ikibazo gikora ku mutima kigira kiti “‘ese ibyo urabyizeye?’ Na we aramusubiza ati ‘yego Mwami; nizeye ko uri Kristo Umwana w’Imana’” (Yohana 11:26, 27). None se wakora iki ngo wizere ko abapfuye bazazuka, nk’uko Marita yabyizeraga? Ikintu cya mbere wakora ni ukugira ubumenyi ku byerekeye umugambi Imana ifitiye abantu (Yohana 17:3; 1 Timoteyo 2:4). Ubwo bumenyi buzatuma ugira ukwizera. Turagutera inkunga yo gusaba Abahamya ba Yehova kukwereka icyo Bibiliya ibivugaho. Bazashimishwa no kukumenyesha ibirebana n’ibyiringiro bihebuje by’umuzuko.

^ par. 2 Reba ingingo igira iti “Iyo umuntu apfuye ntibiba birangiye,” iri ku ipaji ya 6 y’iyi gazeti.

^ par. 9 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’isezerano ry’umuzuko rivugwa muri Bibiliya, reba igice cya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.