Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Ese koko Bibiliya ni Ijambo ry’Imana?
Ubusanzwe Ijambo ry’Imana ryagombye kuba ritandukanye n’ibindi bitabo, kandi koko Bibiliya ni ko imeze. Hacapwe Bibiliya zibarirwa muri za miriyari mu ndimi zibarirwa mu magana. Ubwenge buboneka muri Bibiliya bufite imbaraga zo guhindura abantu bakaba beza.—Soma mu 1 Abatesalonike 2:13; 2 Timoteyo 3:16.
Ikitwemeza ko Bibiliya yakomotse ku Mana, ni uko ivuga iby’igihe kizaza nta kwibeshya. Nta muntu buntu ushobora gukora ibintu nk’ibyo. Reka dufate urugero rw’igitabo cya Yesaya. Hari kopi y’icyo gitabo yabonetse mu buvumo bwo hafi y’Inyanja y’Umunyu, ikaba yaranditswe hasigaye imyaka irenga ijana ngo Yesu avuke. Icyo gitabo kivuga ko umugi wa Babuloni wari kuzahinduka amatongo, kandi ubwo buhanuzi bwasohoye nyuma y’imyaka myinshi Yesu avuye ku isi.—Soma muri Yesaya 13:19, 20; 2 Petero 1:20, 21.
Bibiliya yanditswe ite?
Bibiliya yanditswe mu gihe cy’imyaka igera ku 1.600. Abanditsi ba Bibiliya bagera kuri 40, bagendeye ku mutwe umwe rusange wa Bibiliya, kandi nta n’umwe unyuranyije n’undi. Ibyo byashobotse bite? Imana ni yo yayoboye umurimo wo kuyandika.—Soma muri 2 Samweli 23:2.
Rimwe na rimwe Imana yavuganaga n’abanditsi ba Bibiliya binyuze ku bamarayika, ku iyerekwa cyangwa inzozi. Imana yashyiraga ibitekerezo byayo mu bwenge bw’umwanditsi, maze ikamureka agahitamo amagambo akoresha kugira ngo yumvikanishe ubutumwa bwayo.—Soma mu Byahishuwe 1:1; 21:3-5.