IBIBAZO BY’ABASOMYI . . .
Kuki Imana yemera ko abakomeye bakandamiza aboroheje?
Bibiliya irimo inkuru zibabaje cyane zivuga iby’abantu bakomeye bakandamije aboroheje. Imwe muri zo ni ivuga ibya Naboti. * Ahabu wabaye umwami wa Isirayeli mu kinyejana cya cumi Mbere ya Yesu, yemeye ko umugore we Yezebeli yicisha Naboti n’abahungu be, kugira ngo uwo mwami yigarurire uruzabibu rwa Naboti (1 Abami 21:1-16; 2 Abami 9:26). Kuki Imana yemeye ko Naboti arenganywa bigeze aho?
‘Imana ntishobora kubeshya.’—Tito 1:2.
Reka twibande ku mpamvu imwe y’ingenzi ituma Imana ibyemera: Imana ntishobora kubeshya (Tito 1:2). None se kuba itabeshya bihuriye he n’ibikorwa byo gukandamiza? Mu mizo ya mbere Imana yabwiye abantu ko kuyigomekaho byari kuzabagiraho ingaruka. Izo ngaruka ni urupfu. Ibyo Imana yavuze byarasohoye, kuko kuva abantu bakwigomeka mu busitani bwa Edeni, batangiye gupfa. Umuntu wa mbere wapfuye ku isi yazize ibikorwa byo gukandamiza. Uwo muntu ni Abeli wishwe na mukuru we Kayini.—Intangiriro 2:16, 17; 4:8.
Bibiliya yavuze muri make ibyaranze amateka y’isi kuva icyo gihe, igira iti “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi” (Umubwiriza 8:9). Ni iki kigaragaza ko ibyo ari ukuri? Yehova yaburiye abari bagize ubwoko bwe, ni ukuvuga ishyanga rya Isirayeli, ko bari kuzategekwa n’abami babakandamiza, bigatuma batakambira Imana (1 Samweli 8:11-18). Umwami Salomo na we ubwe yakandamije abaturage abasaba amakoro menshi (1 Abami 11:43; 12:3, 4). Abami babi, urugero nka Ahabu, bakandamije rubanda kurusha abandi bantu bose. Tekereza kuri ibi bikurikira: ese iyo Imana iza kuturinda kugira ngo tudakandamizwa, ntiyari kuba igaragaje ko ibyo yavuze ari ikinyoma?
“Umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—Umubwiriza 8:9.
Nanone wibuke ko Satani avuga ko abantu bakorera Imana babitewe n’ubwikunde (Yobu 1:9, 10; 2:4). Ese iyo Imana iza kurinda abagaragu bayo ibikorwa byose byo gukandamizwa, ibyo ntibyari kugaragaza ko ibyo Satani yavuze ari ukuri? Ubwo se iyo iza kurinda buri wese gukandamizwa, ntiyari kuba irushijeho kubeshya? Iyo iza kuturinda ityo, hari benshi bari kwibwira ko abantu bashobora kwitegeka neza Imana itabibafashijemo. Ariko Ijambo ry’Imana rigaragaza neza ko abantu badashobora kwitegeka (Yeremiya 10:23). Dukeneye ko Ubwami bw’Imana buza, kuko ari bwo bwonyine buzavanaho akarengane.
None se ibyo bishatse kuvuga ko iyo abantu bakandamizwa, Imana irebera ntigire icyo ibikoraho? Iragikora rwose. Reka dusuzume ibintu bibiri ikora. Icya mbere ni uko ishyira ahagaragara akarengane. Urugero, Ijambo ryayo ryagaragaje ibintu byose bijyanye n’umugambi mubisha Yezebeli yacuriye Naboti. Nanone Bibiliya igaragaza ko ibikorwa bibi nk’ibyo bishyigikirwa n’umutegetsi ushaka kwiyoberanya (Yohana 14:30; 2 Abakorinto 11:14). Bibiliya ivuga ko uwo mutegetsi ari Satani Umwanzi. Kuba Imana yarashyize ahagaragara ibibi n’akarengane ikanerekana nyirabayazana wabyo, byadufashije kwirinda gukora ibibi. Ku bw’ibyo, akomeza kuturinda kugira ngo tuzabone ubuzima bw’iteka.
Icya kabiri, Imana iduha ibyiringiro bihamye by’uko akarengane kazavaho. Kuba yarashyize ahagaragara ibikorwa bya Ahabu na Yezebeli hamwe n’abandi benshi nka bo, ikabacira urubanza kandi ikabahana, bitwizeza ko izahana abagizi ba nabi bose nk’uko ibidusezeranya (Zaburi 52:1-5). Nanone, Imana itwizeza ko vuba aha izavaniraho abayikunda ingaruka zose z’ibibi bahuye na byo. * Icyo gihe umugabo w’indahemuka Naboti n’abahungu be bazaba iteka muri paradizo ku isi izira akarengane.—Zaburi 37:34.
^ par. 3 Reba ingingo igira iti “Twigane ukwizera kwabo,” iri muri iyi gazeti.
^ par. 8 Reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.