Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wari ubizi?

Ese wari ubizi?

Imibereho y’abacakara babaga mu bwami bwa Roma yari imeze ite?

Ikintu Abaroma bambikaga abacakara

Abacakara benshi bageraga mu Bwami bwa Roma bajyanyweho iminyago n’ingabo cyangwa bashimuswe. Abajyanwaga muri ubwo buryo baragurishwaga, ubwo bakaba basezeye burundu ku ngo zabo na bene wabo.

Abacakara benshi bakoraga mu birombe by’amabuye y’agaciro kugeza bapfuye. Abakoraga mu mirima no mu ngo bo babagaho neza. Umucakara yabaga ategetswe kwambara igikomo cy’icyuma mu ijosi, cyabaga kiriho icyapa giharatuyeho amagambo asezeranya uzamufata mu gihe yatorotse, ko namusubiza kwa shebuja azagororerwa. Abageragezaga gutoroka kenshi bandikwaga mu gahanga inyuguti ya F isobanura ngo fugitivus (uwatorotse).

Igitabo cyo muri Bibiliya cya Filemoni gisobanura ukuntu intumwa Pawulo yoherereje Filemoni umucakara wari waramutorotse witwaga Onesimo. Nubwo amategeko yahaga Filemoni uburenganzira bwo guhana Onesimo yihanukiriye, Pawulo yasabye Filemoni ‘kumwakira neza’ ashingiye ku rukundo rwa gikristo n’ubucuti bari bafitanye.—Filemoni 10, 11, 15-18.

Kuki umugi wa Foyinike wa kera wari waramamaye bitewe n’irangi ryaho ry’isine?

Umugi wa Foyinike, urebye ukaba ari Libani yo muri iki gihe, wari uzwi cyane bitewe n’irangi ryaho ry’isine bari baritiriye umugi wa Tiro. Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yari yarashyize mu rusengero yubatse “ubwoya buteye ibara ry’isine,” bwakorwaga n’abanyabukorikori b’i Tiro.—2 Ibyo ku Ngoma 2:13, 14.

Irangi ry’isine ryavaga i Tiro ni ryo ryarutaga andi yose y’icyo gihe, bitewe ahanini n’uko kurikora byasabaga akazi kenshi. Abarobyi babanzaga gukusanyiriza hamwe ibinyamushongo * byinshi cyane babivanye mu nyanja. Irangi ryaterwaga mu mwenda umwe ryavaga ku binyamushongo 12.000. Hanyuma bakuraga ibyo binyamushongo mu bikonoshwa byabyo, kugira ngo babone uko bavanamo umushongi w’iryo bara ry’isine. Abakoraga ayo marangi bafataga uwo mushongi bakawuvanga n’umunyu, maze urwo ruvange bakarwanika ku zuba mu gihe cy’iminsi itatu. Nyuma yaho, urwo rusukume barushyiraga mu nkono irimo amazi y’inyanja bakayipfundikira, bakamara iminsi barucaniriye.

Abanyafoyinike bamaze imyaka ibarirwa mu magana bafite isoko ry’irangi ry’isine ryaturukaga i Tiro, kandi ni bo bonyine barikoraga. Ibyo byaterwaga n’uko bakoraga imirimo y’ubucuruzi kandi igihugu cyabo kikaba cyarakoronizaga ibindi. Ibisigazwa byifashishwaga mu gukora iryo rangi byabonetse ku nkengero z’inyanja ya Mediterane no mu burengerazuba mu mugi wa Cádiz wo muri Esipanye.

^ par. 8 Igikonoshwa cyacyo cyabaga gifite uburebure bwa santimetero ziri hagati ya 5 na 8.