INGINGO YO KU GIFUBIKO | KUKI ABANTU BEZA BAGERWAHO N’IBIBI?
Kuki abantu beza bagerwaho n’ibibi?
Abantu benshi bibwira ko Yehova Imana * ari we ugomba kuryozwa ibibera ku isi byose, hakubiyemo n’ibibi, bitewe n’uko ari we waremye byose kandi akaba ashobora byose. Ariko kandi, twagombye gusuzuma icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’Imana y’ukuri.
-
“Yehova akiranuka mu nzira ze zose.”—Zaburi 145:17.
-
“Inzira [z’Imana] zose zihuje n’ubutabera. Ni Imana yiringirwa kandi itarenganya; irakiranuka kandi ntibera.”—Gutegeka kwa Kabiri 32:4.
-
“Yehova afite urukundo rurangwa n’ubwuzu akaba n’umunyambabazi.”—Yakobo 5:11.
Imana si yo iteza ibibi. Ariko se ntiyaba ishishikariza abantu kubikora? Oya rwose. Ibyanditswe bigira biti “igihe umuntu ahanganye n’ikigeragezo ntakavuge ati ‘Imana ni yo irimo ingerageza.’ ” Kubera iki? Ni ukubera ko “Imana idashobora kugeragereshwa ibibi, kandi na yo nta we igerageresha ibibi” (Yakobo 1:13). Ibyo byumvikanisha ko Imana itagerageza umuntu uwo ari we wese ngo imutere kwitwara nabi, kandi ko atari yo iteza ibibi cyangwa ngo ishishikarize abantu kubikora. None se mu gihe habayeho ibibi, ni nde ugomba kubiryozwa?
KUBA AHANTU HABI MU GIHE KIBI
Bibiliya igaragaza imwe mu mpamvu zituma abantu bababara, igira iti “ibihe n’ibigwirira abantu bibageraho bose” (Umubwiriza 9:11). Iyo habayeho impanuka cyangwa umuntu akagwirirwa n’amakuba, ingaruka zimugeraho ziterwa ahanini n’aho yari ari igihe ibyo byabaga. Hashize imyaka igera hafi ku 2.000 Yesu Kristo avuze ibyerekeye abantu 18 bagwiriwe n’umunara ukabahitana (Luka 13:1-5). Ntibahitanywe n’iyo mpanuka bitewe n’imibereho bari baragize mbere, ahubwo byatewe n’uko gusa bari munsi y’uwo munara igihe wagwaga. Vuba aha, umutingito ukaze wibasiye Hayiti muri Mutarama 2010. Leta y’icyo gihugu yavuze ko wahitanye abantu barenga 300.000. Uwo mutingito wahitanye abo bantu bose nta gutoranya. Uko ni na ko indwara zibasira buri wese muri twe mu gihe icyo ari cyo cyose.
Kuki Imana itarinda abantu beza kugerwaho n’ibibi?
Hari abashobora kwibaza bati “ese Imana ntishobora kubuza ibyo byago kubaho? Ese koko ifite ubushobozi bwo kurinda abantu beza ngo batagerwaho n’ibyo byago?” Imana iramutse iturinda ibyago, byaba bisobanura ko ibimenya mbere y’uko biba. Nubwo nta washidikanya ko Imana ifite ubwo bushobozi, hari ikibazo tugomba gusuzuma: ese Imana ikoresha ubushobozi ifite bwo kumenya ibintu mbere y’igihe mu buryo butagira rutangira?—Yesaya 42:9.
Ibyanditswe bigira biti “Imana yacu iri mu ijuru; kandi ibyo yishimiye gukora byose yarabikoze” (Zaburi 115:3). Yehova akora ibyo abona ko ari ngombwa; ntakora ibyo afitiye ubushobozi byose. Ibyo bikubiyemo n’ibyo ahitamo kumenya mbere y’igihe. Urugero, imigi ya Sodomu na Gomora imaze kuzura ibikorwa bibi, ni bwo Imana yabwiye umukurambere Aburahamu iti “niyemeje rwose kumanuka nkareba niba koko bakora ibihwanye no gutaka kw’abahitotombera kwangezeho, kandi niba atari byo, nabwo ndabimenya” (Intangiriro 18:20, 21). Mbere yaho, Yehova ntiyigeze ashaka kumenya uko ibikorwa bibi byakorerwaga muri iyo migi byanganaga. Ibyo rero bigaragaza ko Yehova ashobora gufata umwanzuro wo kutamenya buri kintu cyose mbere y’igihe (Intangiriro 22:12). Icyakora nanone ntibigaragaza ko adatunganye cyangwa ko afite intege nke. Kubera ko ‘umurimo w’[Imana] utunganye,’ ikoresha ubushobozi bwayo bwo kumenya mbere y’igihe ibizaba, mu buryo buhuje n’umugambi wayo. Ntijya na rimwe ihatira abantu kwitwara mu buryo runaka (Gutegeka kwa Kabiri 32:4). * None se twafata uwuhe mwanzuro? Imana ihitamo ibyo igomba kumenya mbere y’igihe kandi ikabikorana ubushishozi.
ESE ABANTU NI BO BITEZA IMIBABARO?
Hari igihe abantu na bo bikururira imibabaro. Bibiliya igaragaza uko bigenda kugira ngo dukore ibikorwa bitugiraho ingaruka, igira iti “umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka. Hanyuma iryo rari iyo rimaze gutwita, ribyara icyaha, icyaha na cyo iyo kimaze gusohozwa, kizana urupfu” (Yakobo 1:14, 15). Iyo abantu bagize icyo bakora babitewe n’ibyifuzo bibi cyangwa irari ribashukashuka, bibakururira akaga (Abaroma 7:21-23). Amateka agaragaza ko abantu bagiye bakora ibikorwa by’agahomamunwa, bikabakururira imibabaro itagira ingano. Nanone abantu babi bashobora gushuka abandi bagatuma na bo baba babi, bigatuma ibibi birushaho kugwira.—Imigani 1:10-16.
Abantu bakoze ibikorwa by’agahomamunwa, bibakururira imibabaro myinshi
Ese Imana yagombye kugira icyo ikora ikabuza abantu gukora ibibi? Reka turebe uko umuntu aremwe. Ibyanditswe bivuga ko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo. Ku bw’ibyo, abantu bafite ubushobozi bwo kugaragaza imico y’Imana (Intangiriro 1:26). Baremanywe uburenganzira bwo gukora ibibanogeye, bityo bakaba bashobora kwihitiramo gukunda Imana no kuyizirikaho akaramata, bakora ibiyishimisha (Gutegeka kwa Kabiri 30:19, 20). Imana iramutse ihatiye abantu gukora ibyo ishaka, yaba itesheje agaciro impano yabahaye yo kwihitiramo gukora ibibanogeye. Icyo gihe nta ho twaba dutandukaniye n’imashini zikora ibyo zateganyirijwe gusa! Nanone ibyo dukora n’ibitugeraho byose bibaye byaranditswe mbere y’igihe, nta ho twaba dutandukaniye n’izo mashini. Ku bw’ibyo, twishimira ko Imana yaduhaye agaciro, igihe yaduhaga uburenganzira bwo kwihitiramo uko tuzakoresha ubuzima bwacu. Icyakora nanone, ibyo ntibishatse kuvuga ko abantu bazakomeza kugerwaho n’imibabaro bitewe n’amakosa ya bagenzi babo cyangwa imyanzuro mibi bafata.
ESE IMIBABARO DUHURA NA YO NI INGARUKA Z’IBYO TWAKOZE?
Uramutse ubajije ikibazo kiri ku gifubiko cy’iyi gazeti umuntu uri mu idini ry’Abahindu cyangwa iry’Ababuda, ashobora kugusubiza ati “abantu beza bagerwaho n’ibibi bitewe n’itegeko rya Karma. Mu yandi magambo, ibibi bakoze mu buzima bwabo bwa mbere biba birimo bibagaruka.” *
Ku birebana n’iyo nyigisho ya Karma, byaba byiza tuzirikanye icyo Bibiliya ivuga ku rupfu. Igihe umuntu wa mbere ari we Adamu yari mu busitani bwa Edeni aho ikiremwamuntu cyakomotse, Umuremyi yaramubwiye ati “igiti cyose cyo muri ubu busitani uzajye urya imbuto zacyo uko ushaka. Ariko igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ntuzakiryeho, kuko umunsi wakiriyeho no gupfa uzapfa” (Intangiriro 2:16, 17). Iyo Adamu ataza gukora icyaha ngo asuzugure Imana, yari kubaho iteka. Urupfu rwaje ari igihano cyo kutumvira itegeko ry’Imana. Nyuma yaho igihe yabyaraga abana, “urupfu rwageze ku bantu bose” (Abaroma 5:12). Ku bw’ibyo, dushobora kuvuga ko ‘ibihembo by’ibyaha ari urupfu’ (Abaroma 6:23). Nanone Bibiliya ibisobanura igira iti “upfuye aba ahanaguweho icyaha cye” (Abaroma 6:7). Mu yandi magambo, iyo abantu bapfuye ntibakomeza kuryozwa ibyaha byabo.
Abantu babarirwa muri za miriyoni bavuga ko imibabaro igera ku bantu ifitanye isano n’itegeko rya Karma. Ubusanzwe umuntu wemera iyo nyigisho ntabuzwa amahwemo n’imibabaro ahura na yo cyangwa iy’abandi. Icyakora iyo nyigisho nta cyizere itanga ku birebana no kuvanaho iyo mibabaro. Abizera iyo nyigisho bumva ko kugira ngo umuntu akizwe iyo mibabaro, agomba kubaturwa mu ruhererekane rwo kwimuka k’ubugingo. Ibyo umuntu abigeraho iyo agize imyifatire myiza ishimwa n’abandi, kandi akagira ubumenyi bwihariye mu by’idini ry’Abahindu. Icyakora ibyo bitekerezo bihabanye n’ibyo Bibiliya yigisha. *
NI NDE UTEZA IMIBABARO?
Icyakora abantu si bo ahanini batuma ibibi bibaho. Satani Umwanzi wahoze ari umumarayika utunganye “ntiyashikamye mu kuri,” kandi ibyo byatumye azana icyaha mu isi (Yohana 8:44). Yatumye abantu bigomeka mu busitani bwa Edeni (Intangiriro 3:1-5). Yesu Kristo yamwise “umubi” n“umutware w’isi” (Matayo 6:13; Yohana 14:30). Muri rusange abantu bakurikira Satani iyo bemeye gushukwa na we, bakareka kugendera mu nzira nziza za Yehova (1 Yohana 2:15, 16). Muri 1 Yohana 5:19 hagira hati “isi yose iri mu maboko y’umubi.” Hari ibindi biremwa by’umwuka byigize bibi maze bikurikira Satani. Bibiliya ivuga ko Satani n’abadayimoni be ‘bayobya isi yose ituwe,’ kandi ko batumye ‘isi igusha ishyano’ (Ibyahishuwe 12:9, 12). Ku bw’ibyo, Satani Umwanzi ni we uza ku isonga mu bateza imibabaro.
Koko rero Imana si yo iteza abantu ibibi n’imibabaro. Ahubwo yasezeranyije ko izabikuraho, nk’uko ingingo ikurikira iri bubigaragaze.
^ par. 3 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.
^ par. 11 Niba wifuza kumenya impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho, reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 16 Niba wifuza kumenya ibirebana n’inkomoko y’icyo bita itegeko rya Karma, reba agatabo Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?, ku ipaji ya 8-12, kanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 18 Niba wifuza kumenya icyo Bibiliya ivuga ku mimerere abapfuye barimo n’uko bizagendekera abacu bapfuye, reba igice cya 6 n’icya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?