Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ushobora kubona Imana itaboneka?

Ese ushobora kubona Imana itaboneka?

ABANTU ntibashobora kubona Imana kuko ‘Imana ari umwuka’ (Yohana 4:​24). Ariko Bibiliya ivuga ko hari abigeze kuyibona mu buryo runaka (Abaheburayo 11:​27). Ibyo bishoboka bite? Ese koko ushobora kubona “Imana itaboneka”?​—Abakolosayi 1:​15.

Reka tugereranye imimerere turimo n’iy’umuntu wavukanye ubumuga bwo kutabona. Ese ubwo bumuga butuma atamenya ibintu byose bimukikije? Oya, hari ibyo amenya. Uwo muntu abona amakuru mu buryo butandukanye bigatuma amenya abantu, ibintu n’ibikorwa bitandukanye bibera aha cyangwa hariya. Hari umugabo ufite ubumuga bwo kutabona wagize ati “umuntu ntarebesha amaso gusa, ahubwo anarebesha umutima.”

Mu buryo nk’ubwo, nubwo udashobora kubona Imana ukoresheje amaso aya asanzwe, ushobora kuyirebesha ‘amaso y’umutima wawe’ (Abefeso 1:​18). Reka dusuzume uburyo butatu wabikoramo.

“IGARAGARA NEZA KUVA ISI YAREMWA”

Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, akenshi usanga ibyumviro bye byo gukorakora no kumva bikora cyane. Ibyo ni byo yifashisha kugira ngo abone ibintu adashobora kurebesha amaso. Mu buryo nk’ubwo, nawe ushobora kwifashisha ibyumviro byawe ugasuzuma ibigukikije, bigatuma ubona Imana yabiremye nubwo itagaragara. Bibiliya igira iti “imico yayo itaboneka igaragara neza kuva isi yaremwa, kuko igaragarira mu byaremwe.”​—Abaroma 1:​20.

Urugero, tekereza iyi si dutuyeho. Mu by’ukuri, ntiyaremwe kugira ngo tuyitureho gusa; ahubwo nanone ni ukugira ngo idufashe kwishimira ubuzima. Iyo akayaga gatuje kaduhushyeho, tukota akazuba, tukarya urubuto ruryoshye cyangwa tukumva uturirimbo tw’inyoni tunogeye amatwi, twumva tunezerewe rwose. Ese izo mpano ntizigaragaza ko Umuremyi waziduhaye atuzirikana, ko atwitaho kandi akaba agira ubuntu?

None se ibyo tubona mu isanzure ry’ikirere bitwigisha iki ku byerekeye Imana? Mbere na mbere, bigaragaza ko ifite imbaraga. Ubushakashatsi bwo mu rwego rwa siyansi buherutse gukorwa, bugaragaza ko isanzure rigenda ryaguka kandi mu buryo bwihuse! Igihe uzaba witegereza mu kirere nijoro, uzibaze uti “imbaraga zituma isanzure ry’ikirere ryaguka kandi mu buryo bwihuse, zituruka kuri nde?” Bibiliya ivuga ko Umuremyi afite “imbaraga nyinshi” (Yesaya 40:​26). Ibyo yaremye bigaragaza ko ari Imana “Ishoborabyose” kandi ko “ifite imbaraga nyinshi cyane.”–Yobu 37:​23.

“NI WE WASOBANUYE IBYAYO”

Umubyeyi ufite abana babiri bafite ubumuga bwo kutabona, yaravuze ati “amagambo bumva ni kimwe mu bintu by’ingenzi cyane bituma bagira icyo bamenya. Jya ubabwira ibyo wumva n’ibyo ubona byose, kandi ube witeguye gukomeza kubibasobanurira kuko ari wowe jisho ryabo.” Mu buryo nk’ubwo, nubwo “nta muntu wigeze abona Imana,” Umwana wayo ari we Yesu ‘uri mu gituza cya Se yasobanuye ibyayo’ (Yohana 1:​18). Kubera ko Yesu ari we Imana yaremye bwa mbere, akaba ari Umwana wayo w’ikinege, ni we “jisho” ryacu riturebera ibiri mu ijuru. Ni we ushobora kutubwira ibyerekeye Imana itaboneka.

Reka dusuzume bimwe mu byo Yesu wamaranye na se imyaka itabarika yavuze ku birebana n’Imana:

  • Imana ikora ubutarambirwa. “Data yakomeje gukora kugeza n’ubu.”​—Yohana 5:​17.

  • Imana iba izi ibyo dukeneye. ‘So aba azi ibyo mukeneye na mbere y’uko mugira icyo mumusaba.’​—Matayo 6:​8.

  • Imana iduha ibyo dukenera ibigiranye ubuntu. “So wo mu ijuru . . . atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akavubira imvura abakiranutsi n’abakiranirwa.”​—Matayo 5:​45.

  • Imana iha buri wese agaciro. “Mbese ibishwi bibiri ntibigura igiceri kimwe cy’agaciro gake? Nyamara nta na kimwe muri byo kigwa hasi So wo mu ijuru atabimenye. Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wanyu yose irabazwe. Ku bw’ibyo rero, ntimutinye; murusha ibishwi byinshi agaciro.”​—Matayo 10:​29-31.

UMUNTU WAGARAGAJE IMICO Y’IMANA ITABONEKA

Abantu bafite ubumuga bwo kutabona bakunze kwiyumvisha ibintu mu buryo butandukanye n’ubw’abandi bantu. Umuntu utabona ashobora kumva ko igicucu ari ahantu hari amafu, hatagera ubushyuhe bw’izuba, aho kumva ko ari ahantu hijimye hatagera urumuri rw’izuba. Kimwe n’uko uwo muntu adashobora kubona igicucu cyangwa urumuri rw’izuba, twe ubwacu ntidushobora gusobanukirwa ibya Yehova. Ni yo mpamvu Yehova yatwoherereje umuntu wagaragaje imico ye na kamere ye mu buryo butunganye.

Uwo muntu ni Yesu (Abafilipi 2:​7). Yesu ntiyatubwiye ibyerekeye Se gusa, ahubwo yanatweretse uko ateye. Umwigishwa wa Yesu witwa Filipo yaramubajije ati “Mwami, twereke Data.” Yesu yaramushubije ati “uwambonye yabonye na Data” (Yohana 14:​8, 9). None se ibikorwa bya Yesu “bikwereka” iki kuri Se?

Yesu yarangwaga n’ubwuzu, akicisha bugufi kandi akishyikirwaho (Matayo 11:​28-30). Iyo mico ye ni yo yatumaga abantu bamwisanzuraho. Yesu yababaranaga n’abandi kandi akishimana na bo (Luka 10:​17, 21; Yohana 11:​32-35). Mu gihe usoma inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibye cyangwa mu gihe uzumva, ujye uzitekerezaho maze use n’ushushanya uko ibintu byari byifashe. Nufata igihe cyo gutekereza ukuntu Yesu yabanaga n’abantu, uzarushaho kubona neza imico ihebuje y’Imana kandi bitume uyegera.

GUHURIZA IBINTU HAMWE

Hari umwanditsi wavuze ibirebana n’igifasha umuntu ufite ubumuga bwo kutabona kumenya ibiri iruhande rwe. Yagize ati “agenda akusanya amakuru akuye ahantu hatandukanye, (urugero nk’aho akorakoye, ibyo yihumurije, ibyo yumvise n’ibindi), maze akayahuriza hamwe akayavanamo ishusho nyayo y’ikintu.” Uko nawe ugenda witegereza ibyo Imana yaremye, ugasoma ibyo Yesu yavuze kuri Se kandi ugasesengura ukuntu yagaragaje imico y’Imana, uhita ubona ishusho yuzuye y’uwo Yehova ari we. Ibyo bizatuma ubona ko Yehova ariho koko.

Uko ni ko byagendekeye Yobu wabayeho kera. Yabanje kuvuga ibyo atari ‘asobanukiwe’ (Yobu 42:⁠3). Ariko igihe yari amaze gutekereza yitonze ku bintu bitangaje Imana yaremye, yaravuze ati “ibyawe nari narabyumvishije amatwi gusa, ariko noneho ubu amaso yanjye arakureba.”​—Yobu 42:​5.

‘Nushaka [Yehova] uzamubona’

Nawe ni ko wagombye kubigenza. ‘Nushaka [Yehova] uzamubona’ (1 Ibyo ku Ngoma 28:​9). Abahamya ba Yehova bazishimira kugufasha gushakisha Imana itaboneka no kuyibona.