Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ese amadini yose ashimisha Imana?

Niba ujya wumva amakuru avugwa hirya no hino ku isi, ushobora kuba warabonye ko hari igihe ibintu bibi bikorwa mu izina ry’idini. Amadini yose ntakomoka ku Mana y’ukuri (Matayo 7:​15). N’ikimenyimenyi, Bibiliya ivuga ko abantu benshi bayobye.​—Soma muri 1 Yohana 5:​19.

Icyakora Imana yita ku bantu bafite imitima itaryarya bakunda ukuri kandi bagakunda ibyiza (Yohana 4:​23). Itumirira abantu nk’abo kwiga ukuri ko mu Ijambo ryayo Bibiliya.​—Soma muri 1 Timoteyo 2:​3-5.

Wabwirwa n’iki idini ry’ukuri?

Kugira ngo Yehova Imana afashe abantu baturutse mu madini atandukanye kunga ubumwe, arimo arabigisha ukuri kandi akabatoza gukundana (Mika 4:​2, 3). Ubwo rero idini ry’ukuri uzaribwirwa n’uko abayoboke baryo bitanaho.​—Soma muri Yohana 13:​35.

Yehova Imana arimo arahuriza abantu b’ingeri zose mu idini ry’ukuri.​—Zaburi 133:​1

Abasenga Imana by’ukuri bashingira imyizerere yabo n’imibereho yabo kuri Bibiliya (2 Timoteyo 3:​16). Nanone bubaha izina ry’Imana (Yeremiya 16:​21). Bashyigikira Ubwami bw’Imana kuko bazi ko ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu (Daniyeli 2:​44). Bigana Yesu bagakorera abandi ibikorwa byiza, bityo ‘umucyo wabo ukamurika’ (Matayo 5:​16). Ku bw’ibyo, Abakristo b’ukuri uzababwirwa n’uko basura abaturanyi babo mu ngo, kugira ngo babagezeho ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.​—Soma muri Matayo 24:​14; Ibyakozwe 5:​42; 20:​20.