TWIGANE UKWIZERA KWABO | YOZEFU
“Nimwumve inzozi narose”
YOZEFU yakomezaga kwitegereza mu burasirazuba, yifuza icyamufasha gutoroka abacuruzi n’ingamiya zabo. Iwabo hari i Heburoni hakurya gato y’iyo misozi yitegerezaga. Uwo mugoroba se Yakobo yari kuba yiturije nk’uko bisanzwe, atazi na busa ibyabaye ku muhungu we yakundaga cyane. Icyakora Yozefu ntiyari agishoboye gutaha ngo amugereho, kuko akurikije uko byari byifashe yumvaga atazongera kubona ukundi uwo musaza yakundaga. Uko abacuruzi bagendaga bayobora ingamiya zabo mu muhanda bakundaga gucamo berekeza mu majyepfo, ni ko bakomezaga kumwitegereza. Icyo gihe yari mu maboko yabo, kandi ntiyashoboraga kubava mu nzara. Uwo mwana w’umuhungu bamubonaga nk’ibicuruzwa by’amariragege n’amavuta ahumura, bagurishaga amafaranga menshi iyo babaga babigejeje muri Egiputa.
Icyo gihe Yozefu ntiyari arengeje imyaka 17. Sa n’umureba akenguza, agerageza kureba mu burengerazuba, akabona izuba rirengera hejuru y’Inyanja Nini, ari na ko yibaza ibimubayeho. Ntiyiyumvishaga ukuntu mbere yaho gato abavandimwe be bari bagiye kumwica, cyangwa ukuntu bari bamaze kumugurisha ngo ajye kuba umucakara. Agomba kuba yarafashwe n’ikiniga ariko akagerageza kwiyumanganya. Yibazaga amaherezo ye bikamushobera.
Ariko se Yozefu yaje kugera muri ako kaga ate? Kandi se ni iki twakwigira ku kwizera k’uwo musore wangwaga n’abavandimwe be, bakagera n’ubwo bamugiriye nabi?
YAKURIYE MU MURYANGO WARI WUZUYEMO IBIBAZO
Yozefu yakomokaga mu muryango mugari, ariko warangwaga n’amacakubiri aho kurangwa n’ibyishimo. Ibyo Bibiliya ivuga ku muryango wa Yakobo, ni gihamya ifatika y’ingaruka z’ingeso yo gushaka abagore benshi yari yarashinze imizi mu bagaragu b’Imana. Imana yakomeje kwihanganira iyo ngeso kugeza igihe Umwana wayo yaziye, agasubizaho ihame ryo gushaka umugore umwe (Matayo 19:4-6). Yakobo yari afite nibura abana 14 yabyaranye n’abagore bane, ni ukuvuga abagore be babiri ari bo Leya na Rasheli n’abaja babo ari bo Zilupa na Biluha. Kuva na mbere hose Yakobo yikundiraga umugore we Rasheli wari mwiza cyane. Ntiyigeze akunda atyo mukuru wa Rasheli ari we Leya, kuko bamuriganyije bakamumushyingira bamumutsindiriye. Abo bagore b’abakeba bagiriranaga ishyari, kandi iryo shyari ryageze no mu bana babo.—Intangiriro 29:16-35; 30:1, 8, 19, 20; 37:35.
Rasheli yamaze igihe kirekire atarabyara. Igihe amaherezo yabyaraga Yozefu, Yakobo yakunze cyane ako kana ko mu busaza. Urugero, igihe abagize uwo muryango bari mu nzira bagiye guhura n’umuvandimwe wa Yakobo ari we Esawu wigeze gushaka kumwica, Yakobo yashyize Rasheli n’agahungu ke Yozefu mu b’inyuma, aho yari yizeye ko bafite umutekano. Yozefu agomba kuba atarigeze yibagirwa ibyabaye kuri uwo munsi wari uhangayikishije. Tekereza uko yumvise ameze bumaze gucya, igihe yitegerezaga akabona uwo musaza aracumbagira, kandi yari agifite imbaraga. Ashobora kuba yaratangajwe no kumenya ko byari byatewe n’uko Se yari yaraye arwana n’umumarayika w’umunyambaraga. Bapfaga iki? Yakobo yashakaga umugisha uturuka kuri Yehova Imana. Icyo gihe Yakobo yagororewe guhindurirwa izina yitwa Isirayeli, kandi ishyanga ryose ryari kuzitirirwa izina rye (Intangiriro 32:22-31). Yozefu yaje kumenya ko abana ba Isirayeli bari kuzakomokwaho n’imiryango igize iryo shyanga.
Nyuma yaho, Yozefu yagize ibyago bikomeye akiri muto apfusha nyina, ari na we muntu yakundaga kurusha abandi. Nyina yapfuye igihe yabyaraga murumuna wa Yozefu ari we Benyamini. Se yaririye cyane uwo mugore we wari umaze gupfa. Sa n’ureba Yakobo ahanagura Yozefu amarira, akamuhumuriza amugezaho ibyiringiro byari byarakomeje Aburahamu sekuru wa Yakobo. Yozefu ashobora kuba yarahumurijwe cyane no kumenya ko Yehova yari kuzazura nyina. Biranashoboka ko ibyo byatumye Yozefu arushaho gukunda iyo ‘Mana y’abazima’ kandi igira ubuntu bwinshi (Luka 20:38; Abaheburayo 11:17-19). Yakobo amaze gupfusha umugore we, yakomeje gukunda cyane abo bahungu be babiri yabyaranye na Rasheli.—Intangiriro 35:18-20; 37:3; 44:27-29.
Nubwo iyo abana benshi bateteshejwe batyo bahinduka abapfapfa, Yozefu we yiganye imico myiza myinshi y’ababyeyi be, kandi agira ukwizera gukomeye n’ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi. Igihe yari afite imyaka 17 aragiranye na bamwe muri bakuru be, hari ikintu kibi yababonyeho. Ese yaba yaratekereje ko yakwinumira kugira ngo atiteranya na bo? Uko byaba byaragenze kose, yakoze ibikwiriye. Yabibwiye se (Intangiriro 37:2). Icyo gikorwa cy’ubutwari gishobora kuba cyaratumye se Yakobo arushaho kubona ko ari umwana w’imico myiza. Urwo ni urugero ruhebuje Abakristo bakiri bato bagombye gutekerezaho. Mu gihe bahuye n’ikigeragezo cyo guhishira icyaha gikomeye cyakozwe n’undi muntu, urugero nk’uwo bavukana cyangwa uwo bafitanye ubucuti, byaba byiza biganye Yozefu, bakageza icyo kibazo ku bantu bashobora gufasha uwakoze icyaha.—Abalewi 5:1.
Hari irindi somo dushobora kuvana ku byabaye mu muryango wa Yozefu. Nubwo muri iki gihe Abakristo b’ukuri badashaka abagore benshi, hari imiryango myinshi irimo abana badahuje ababyeyi. Ibyabaye mu muryango wa Yakobo bitwigisha ko kurobanura ku butoni no gutonesha bishobora Abaroma 2:11.
gukurura amacakubiri mu muryango. Ababyeyi bari mu miryango irimo abana badahuje ababyeyi bagombye kugaragaza ubwenge bakizeza buri mwana ko akunzwe, ko afite impano zihariye kandi ko afite uruhare mu gutuma umuryango ugira ibyishimo.—ISHYARI RISHINGA IMIZI
Birashoboka ko kuba Yozefu yari afite ubutwari bwo gushyigikira ibyiza, ari byo byatumye Yakobo amugenera ishimwe. Yamudodeshereje umwambaro wihariye (Intangiriro 37:3). Uko bigaragara yari ikanzu ndende nziza, wenda ikaba yarageraga ku birenge ifite n’amaboko maremare. Iyo kanzu ishobora kuba yarambarwaga n’abantu bakomeye cyangwa ibikomangoma.
Nta gushidikanya ko Yakobo yahaye Yozefu iyo kanzu nta kintu kibi agamije. Nanone Yozefu agomba kuba yarakozwe ku mutima n’icyo kimenyetso cyagaragazaga ko se yamukundaga, kandi ko yazirikanaga ibyo yakoraga. Ariko uwo mwambaro wari kumuteza ibibazo bikomeye. Icya mbere tutakwirengagiza ni uko uwo mwana yari umushumba, ibyo bikaba byaramusabaga gukora imirimo y’amaboko igoranye. Ngaho sa n’umureba yambaye uwo mwambaro w’akataraboneka, agenda mu byatsi birebire, yurira ibitare cyangwa agerageza kubohora umwana w’intama wafatiwe mu gihuru cy’amahwa. Ariko hari ikibazo gikomeye kurushaho twakwibaza. Ni izihe ngaruka uwo mwambaro wagaragazaga ko se amukunda, wari kugira ku mibanire ye n’abavandimwe be?
Bibiliya isubiza icyo kibazo igira iti “abavandimwe be babonye ko se amukunda cyane kubarusha bose, batangira kumwanga, kandi ntibaba bagishobora kuvugana na we mu mahoro” (Intangiriro 37:4). * Nubwo ishyari ry’abavandimwe ba Yozefu rishobora kuba ryari rifite ishingiro, kwemera kuganzwa n’icyo kimungu byari ubupfapfa (Imigani 14:30; 27:4). Ese waba warigeze kugirira ishyari umuntu runaka watoneshwaga cyangwa agahabwa icyubahiro nawe wifuzaga? Mu gihe bikubayeho, ujye wibuka abavandimwe ba Yozefu. Ishyari ryabo ryatumye bakora ibintu bari kuzicuza cyane nyuma yaho. Ibyababayeho byibutsa Abakristo ko ‘kwishimana n’abishima’ ari iby’ingenzi cyane.—Abaroma 12:15.
Nta gushidikanya ko Yozefu yabonaga ko bene se bamwanga. Ariko se yaba yarambaraga iyo kanzu ari uko gusa atari kumwe na bo? Ashobora kuba yarumvaga ko yabikora. Ariko uzirikane ko Yakobo yamuhaye iyo kanzu kugira ngo agaragaze ko yamukundaga kandi ko yamwishimiraga. Kugira ngo Yozefu yereke se ko atari kuzamutenguha, yakomeje kwambara iyo kanzu. Ku bw’ibyo, yadusigiye urugero rwiza cyane. Nubwo Data wo mu ijuru atarobanura ku butoni, hari igihe atoranya abagaragu be b’indahemuka maze akabitaho mu buryo bwihariye. Nanone kandi, Imana isaba abagaragu bayo gutandukana n’iyi si mbi yataye umuco. Kimwe n’ikanzu yihariye 1 Petero 4:4). Ese Umukristo yagombye kwiyoberanya, ntagaragaze ko ari umugaragu w’Imana? Oya. Nta wagombye kubikora, kimwe n’uko Yozefu atigeze ahisha ikanzu ye.—Luka 11:33.
ya Yozefu, imyitwarire y’Abakristo b’ukuri ibatandukanya n’abantu babakikije. Rimwe na rimwe, ibyo bituma abo bantu babagirira ishyari kandi bakabanga (INZOZI ZA YOZEFU
Bidatinze, Yozefu yarose inzozi ebyiri zidasanzwe. Mu nzozi ze za mbere, yarose ari kumwe n’abavandimwe be, buri wese afite umuba w’ibinyampeke. Ariko umuba wa Yozefu waregutse uhagarara wemye, maze imiba ya bene se ikikiza umuba we iwikubita imbere. Mu nzozi za kabiri, izuba, ukwezi n’inyenyeri 11 byunamiye Yozefu (Intangiriro 37:6, 7, 9). Yozefu yari kubigenza ate nyuma y’izo nzozi zidasanzwe kandi zishishikaje?
Izo nzozi zari ubuhanuzi buturutse kuri Yehova Imana, kandi Imana yari yiteze ko Yozefu amenyekanisha ubutumwa bwari bukubiyemo. Mu rugero runaka, Yozefu yagombaga gukora ibyo abahanuzi babayeho nyuma ye bakoze, igihe bamenyeshaga ubwoko bw’Imana bwari bwarayobye ubutumwa bwayo n’imanza zayo.
Yozefu abigiranye amakenga, yabwiye bene se ati “nimwumve inzozi narose.” Bene se basobanukiwe izo nzozi, ariko ntibazishimiye na busa. Baramushubije bati “ubwo se urashaka kuvuga ko uzaba umwami wacu? Cyangwa urashaka kuvuga ko uzadutegeka?” Iyo nkuru ikomeza igira iti “nuko babona indi mpamvu yo kumwanga bamuhoye inzozi ze n’amagambo ye.” Igihe Yozefu yabwiraga abavandimwe be na se inzozi za kabiri, na bwo babyakiriye nabi. Bibiliya igira iti “se atangira kumucyaha amubwira ati ‘izo nzozi zawe zishatse kuvuga iki? Ubwo se, jyewe na nyoko n’abavandimwe bawe tuzaza twikubite imbere yawe?’ ” Ariko Yakobo yakomeje kuzirikana ayo magambo. Ese ntihaba hari ikintu Yehova yarimo amenyesha uwo mwana w’umuhungu?—Intangiriro 37:6, 8, 10, 11.
Yozefu si we mugaragu wa Yehova wa mbere, yewe si na we wa nyuma, wasabwe guhanura ariko ubutumwa bwe ntibwishimirwe ndetse bukamukururira gutotezwa. Yesu ni we wahize abandi mu gutangaza ubutumwa nk’ubwo, kandi yabwiye abigishwa be ati “niba barantoteje namwe bazabatoteza” (Yohana 15:20). Hari byinshi Abakristo b’ingeri zose bashobora kwigira kuri Yozefu wari ukiri muto, kandi warangwaga no kwizera n’ubutwari.
URWANGO RWABO RUGERA KU NDUNDURO
Nyuma y’igihe gito, Yakobo yatumye Yozefu kuri bakuru be bari bagiye kuragira mu gace ko mu majyaruguru hafi y’i Shekemu. Aho ni ho bari baherutse kugiranira ibibazo n’abantu baho, bigatuma bangana urunuka. Birumvikana ko Yakobo yari ahangayikishijwe no kumenya uko abahungu be bameze. Ni yo mpamvu yohereje Yozefu ngo ajye kubareba. Uratekereza ko Yozefu yabyakiriye ate? Yari azi ko abavandimwe be bari basigaye bamwanga urunuka. None se ubwo bari kwishimira umuntu nk’uwo wari uje abasanga, kandi aje mu izina rya se? Uko byaba biri kose, Yozefu yarumviye maze aragenda.—Intangiriro 34:25-30; 37:12-14.
Rwari urugendo rurerure rw’amaguru, urebye umuntu akaba yarashoboraga kuhagenda iminsi ine cyangwa itanu. Umugi wa Shekemu wari ku birometero 80 mu majyaruguru ya Heburoni. Ariko Yozefu ageze i Shekemu, yamenye ko abavandimwe be bari bagishirije i Dotani, ku birometero 22 cyangwa birenga werekeza mu majyaruguru. Igihe amaherezo yageraga hafi y’i Dotani, bene se bamuboneye kure arimo ahinguka. Ako kanya bahise babisha, maze “barabwirana bati ‘dore wa murosi araje. None nimuze tumwice tumujugunye mu rwobo rw’amazi, tuzavuge ko yariwe n’inyamaswa y’inkazi. Hanyuma tuzaba tureba uko inzozi ze zizamera.’ ” Icyakora Rubeni yashoboye kubemeza ko bajugunya Yozefu mu rwobo ari muzima, yizeye ko yari kumuvanamo nyuma yaho.—Intangiriro 37:19-22.
Yozefu yakomeje kubasanga yizeye ko bari bumwakire mu mahoro, atazi ko bacuze umugambi wo kumwica. Icyakora yaribeshyaga. Bahise bamusumira, bamukuramo ya kanzu ye nziza maze bamujugunya mu rwobo. Amaze kugarura ubwenge, yagerageje kuzamuka muri urwo rwobo ariko biranga. Nta handi yashoboraga kureba uretse mu kirere, ari na ko yumva amajwi ya bene se ariko adashobora kumva ibyo bavuga. Yakomezaga kubatakira abinginga, ariko bamwima amatwi. Bageze nubwo bafatira amafunguro hafi aho. Mbega ubugome! Nyuma yaho, igihe Rubeni yari yagiye, bongeye gushaka kwica Yozefu, *—Intangiriro 37:23-28; 42:21.
ariko Yuda abasaba kumugurisha ku bacuruzi bari banyuze hafi aho. Agace ka Dotani kari hafi y’umuhanda wanyurwagamo n’abacuruzi bajyaga muri Egiputa, ku buryo muri uwo mwanya hanyuze abacuruzi b’Abishimayeli n’Abamidiyani. Rubeni agarutse yasanze barangije kugurisha uwo muvandimwe wabo kuri shekeli 20, kugira ngo agirwe umucakara.Icyo gihe ni bwo ibivugwa mu ntangiriro y’iyi nkuru byabaye. Igihe Yozefu yari muri uwo muhanda yerekeza muri Egiputa ahagana mu majyepfo, yasaga n’aho atakaje byose. Yari agizwe igicibwa. Yari kuzamara imyaka myinshi atazi amakuru y’umuryango we. Ntiyari kuzamenya ukuntu Rubeni yahangayitse igihe yagarukaga agasanga bamutwaye, n’ukuntu Yakobo yagize agahinda igihe bamubeshyaga, bakamwemeza ko umwana we Yozefu yakundaga yapfuye. Nanone ntiyari kuzamenya amakuru ya sekuru Isaka wari ugeze mu za bukuru icyo gihe, cyangwa ngo amenye ibya murumuna we Benyamini yakundaga, kandi akaba yari kuzamukumbura cyane. Ariko se ibyo bisobanura ko Yozefu yari abuze byose?—Intangiriro 37:29-35.
Hari ikintu Yozefu yari agifite abavandimwe be batashoboraga kumwambura. Icyo kintu ni ukwizera. Yari azi byinshi ku Mana ye Yehova, kandi nta cyashoboraga kumutesha uko kwizera, byaba kuva iwabo, ingorane yari kuzahurira na zo mu nzira igana muri Egiputa ndetse n’igisebo cyo kuba yaragurishijwe ngo abe umugaragu w’Umunyegiputa w’umukire witwaga Potifari (Intangiriro 37:36). Ingorane Yozefu yahuye na zo no kuba yari yariyemeje kwizirika ku Mana, byatumye ukwizera kwe kurushaho gukomera. Mu ngingo zizakurikiraho, tuzasuzuma ukuntu uko kwizera kwatumye Yehova Imana arushaho kumukoresha, kandi akagirira akamaro umuryango we wari uhanganye n’ibibazo. Ku bw’ibyo, ni iby’ingenzi ko twigana ukwizera kwa Yozefu.
^ par. 15 Hari abashakashatsi bavuga ko abavandimwe ba Yozefu bishyizemo ko impano se yamuhaye, yagaragazaga ko yari agamije kumuha uburenganzira bwahabwaga umwana w’imfura. Abo bavandimwe be bari bazi ko Yozefu ari we muhungu w’imfura Yakobo yabyaranye n’umugore yakunze mbere. Uretse n’ibyo, Rubeni wari imfura ya Yakobo yari yararyamanye n’inshoreke ya se bityo aba amukojeje isoni, bimuviramo gutakaza uburenganzira bw’umwana w’imfura.—Intangiriro 35:22; 49:3, 4.
^ par. 25 Icyo giciro cy’umucakara, ni indi gihamya igaragaza ko ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri. Inyandiko zo muri icyo gihe zigaragaza ko muri rusange igiciro cy’umugaragu wajyanwaga muri Egiputa cyari shekeli 20.