Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Kuki twagombye gusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza?
Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru. Yesu yasabye abigishwa be gusenga basaba ko buza, kuko ari bwo buzimakaza amahoro no gukiranuka ku isi. Nta butegetsi bw’abantu bushobora kuvanaho burundu urugomo, akarengane cyangwa indwara. Ariko Ubwami bw’Imana bwo burabishoboye kandi buzabikora. Imana yatoranyije Umwana wayo Yesu kugira ngo abe Umwami wabwo. Nanone Yehova yatoranyije itsinda ry’Abigishwa ba Yesu kugira ngo bazategekane na we muri ubwo Bwami.—Soma muri Luka 11:2; 22:28-30.
Vuba aha, Ubwami bw’Imana buzarimbura abantu bose barwanya ubutegetsi bwayo. Ku bw’ibyo, iyo dusenga dusaba ko Ubwami bw’Imana buza, tuba dusaba ko ubutegetsi bwayo buza, bugasimbura ubutegetsi bwose bw’abantu.—Soma muri Daniyeli 7:13, 14; Ibyahishuwe 11:15, 18.
Kuki Ubwami bw’Imana buzagirira abantu kamaro?
Yesu ni we Mwami dukeneye kuko arangwa n’impuhwe. Kuba ari Umwana w’Imana bimuha ububasha bwo gufasha abantu bose batakambira Imana bayisaba kubatabara.—Soma muri Zaburi 72:8, 12-14.
Ubwami bw’Imana buzazanira imigisha abantu bose basenga babivanye ku mutima basaba ko buza, kandi bagakurikiza ibyo Imana ishaka mu mibereho yabo. Niwiga Bibiliya ukamenya ibyerekeye Ubwami bw’Imana, ntuzigera ubyicuza.—Soma muri Luka 18:16, 17; Yohana 4:23.