Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

BIBILIYA IHINDURA IMIBEREHO Y’ABANTU

Narangwaga n’ubwikunde

Narangwaga n’ubwikunde
  • IGIHE YAVUKIYE: 1951

  • IGIHUGU: U BUDAGE

  • KERA: NARI UMWIBONE KANDI NUMVAGA KO NTAKENEYE ABANDI

IBYAMBAYEHO:

Mu myaka ya mbere y’ubuzima bwanjye, umuryango wanjye wabaga hafi y’umugi wa Leipzig, mu Budage bw’i Burasirazuba, hafi y’umupaka wa Repubulika ya Tchèque n’uwa Polonye. Ubwo nari mfite imyaka itandatu, akazi papa yakoraga katumye twimukira mu mahanga. Twabanje kuba muri Burezili hanyuma tujya muri Ekwateri.

Maze kugira imyaka 14, nagiye kwiga mu ishuri ryo mu Budage ricumbikira abanyeshuri. Kubera ko ababyeyi banjye babaga iyo kure muri Amerika y’Epfo, nagombaga kwirwanaho. Natangiye kumva ko ntakeneye abandi, ariko sinari nzi ko ibikorwa byanjye byagiraga ingaruka ku bandi.

Igihe nari mfite imyaka 17, ababyeyi banjye bagarutse mu Budage. Mu mizo ya mbere, nabanye na bo. Ariko kubera ko numvaga ko ngomba kwirwariza, sinashoboraga kubaho nyoborwa n’ababyeyi banjye. Ku bw’ibyo, igihe nari maze kugira imyaka 18 navuye mu rugo.

Nagendaga numva ubuzima burushaho kundambira, nkibaza icyo kubaho bimaze. Nyuma yo kwitegereza imiryango itandukanye n’ukuntu abantu babayeho, nabonye ko ikintu cyiza nari gukoresha ubuzima bwanjye, ari ugutembera kuri uyu mubumbe wacu mwiza mbere y’uko abantu bawurimbura.

Naguze moto mva mu Budage, nerekeza muri Afurika. Icyakora nyuma y’igihe gito nasubiye i Burayi gukoresha moto yanjye. Nyuma yaho gato, nagiye gutembera ku mwaro wo muri Porutugali. Icyo gihe nafashe umwanzuro wo kureka moto ngatangira gutembera nkoresheje ubwato.

Nagiye mu itsinda ry’abasore n’inkumi biteguraga kwambuka inyanja ya Atalantika. Muri iryo tsinda ni ho namenyaniye na Laurie waje kuba umugore wanjye. Twabanje kujya mu birwa bya Karayibe. Twamaze igihe gito muri Puerto Rico, hanyuma dusubira mu Burayi. Twari twizeye ko tuzabona ubwato buyoborwa n’ibitambaro, tukabuhinduramo ubwato bukoreshwa na moteri ku buryo twari kuzajya tunabubamo. Icyakora nyuma y’amezi atatu dushakisha, uwo mushinga wahagaze mu buryo butunguranye. Naje kujyanwa mu gisirikare cy’u Budage.

Namaze amezi 15 mu ngabo z’u Budage zirwanira mu mazi. Hagati aho, nashakanye na Laurie maze twitegura gukomeza za ngendo zacu. Mbere gato y’uko njya mu gisirikare, twari twaraguze igice cy’ubwato bwifashishwa mu butabazi. Igihe nari mu gisirikare, twafashe icyo gice cy’ubwato tugihinduramo ubwato buto buyoborwa n’ibitambaro. Twateganyaga kubuturamo, tugakomeza gusura ibyiza nyaburanga bitatse uyu mubumbe wacu. Icyo gihe, ubwo nari maze kuva mu gisirikare ariko tutararangiza kubaka ubwo bwato, ni bwo Abahamya ba Yehova badusuye maze batangira kutwigisha Bibiliya.

UKO BIBILIYA YAHINDUYE IMIBEREHO YANJYE:

Mu mizo ya mbere, numvaga nta mpamvu yagombye gutuma ngira icyo mpindura mu mibereho yanjye. N’ubundi kandi, nari narashyingiranywe n’umugore wanjye kandi nari nararetse itabi (Abefeso 5:5). Naho ku birebana n’intego yacu yo kuzenguruka isi, numvaga izadufasha gukoresha igihe cyacu neza twitegereza ibyiza Imana yaremye.

Ariko mu by’ukuri, hari ibyo nagombaga guhindura, cyane cyane kuri kamere yanjye. Kubera ko nari umwibone bikabije kandi numva ko ntakeneye abandi, nahoraga ndata ubushobozi bwanjye n’ibyo nagezeho. Nakabyaga kwikunda.

Umunsi umwe, nasomye ikibwiriza cya Yesu cyo ku musozi kizwi cyane (Matayo igice cya 5-7). Nabanje kuyoberwa icyo Yesu yashakaga kuvuga ku birebana no kugira ibyishimo. Urugero, yavuze ko abafite inzara n’inyota ari bo bagira ibyishimo (Matayo 5:6). Nibazaga ukuntu umuntu w’umukene ashobora kugira ibyishimo. Uko nakomezaga kwiga Bibiliya, naje kubona ko twese dukenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka, ariko ko kugira ngo tubibone tuba tugomba kubanza kwemera ko tubikeneye. Yesu yabivuze neza agira ati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.”—Matayo 5:3.

Jye na Laurie twatangiye kwiga Bibiliya turi mu Budage. Twaje kwimukira mu Bufaransa, nyuma yaho twimukira mu Butaliyani. Aho twajyaga hose twahasangaga Abahamya ba Yehova. Nashimishijwe cyane n’urukundo ruzira ubwikunde bakundana no kuba bunze ubumwe. Naje kwibonera ko Abahamya bagize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe (Yohana 13:34, 35). Nyuma yaho jye na Laurie twarabatijwe tuba Abahamya ba Yehova.

Nyuma yo kubatizwa nakomeje guhindura byinshi kuri kamere yanjye. Jye na Laurie twari twariyemeje gutembera ku nkombe z’Afurika mu bwato, hanyuma tukambuka Inyanja ya Atalantika tukajya muri Amerika. Igihe twari mu bwato buto muri iyo nyanja, tugoswe n’amazi magari, ni bwo nabonye burya ko nta cyo ndi cyo nigereranyije n’Umuremyi wacu uhebuje. Kubera ko nari mfite igihe gihagije bitewe n’uko mu nyanja nta bintu byinshi umuntu aba afite byo gukora, nafashe umwanya wo gusoma Bibiliya. Nakozwe cyane ku mutima n’inkuru zivuga iby’imibereho ya Yesu igihe yari ku isi. Nubwo yari umuntu utunganye kandi afite ubushobozi buhambaye, ntiyigeze yishyira hejuru. Mu mibereho ye ntiyarangwaga n’ubwikunde, ahubwo yashyiraga imbere Se wo mu ijuru.

Nabonye ko nagombaga gushyira iby’Ubwami mu mwanya wa mbere

Igihe natekerezaga ku rugero Yesu yadusigiye, naje kubona ko ngomba gushyira Ubwami bw’Imana mu mwanya wa mbere, aho gukubita hirya no hino nshaka kugera ku byo nifuza (Matayo 6:33). Amaherezo jye na Laurie twageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, maze dufata umwanzuro wo kuhaguma, tukibanda kuri gahunda yo kuyoboka Imana.

UKO BYANGIRIYE AKAMARO:

Kera nabagaho nirwariza, bigatuma mpuzagurika cyane. Ariko ubu nabonye isoko y’inama zirangwa n’ubwenge zinyobora mu mibereho yanjye (Yesaya 48:17, 18). Nanone namenye intego y’ubuzima ntari narigeze menya mbere hose, ari yo yo kuyoboka Imana no gufasha abandi kuyimenya.

Gushyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya, byatumye jye na Laurie tugira urugo rwiza. Nanone twagize umugisha twibaruka umwana mwiza w’umukobwa, wakuze azi Yehova kandi amukunda.

Nubwo tutabuze guhura n’ibibazo, twizeye ko Yehova azadufasha tugakomeza kumukorera ubudacogora kandi tugakomeza kumwiringira.—Imigani 3:5, 6.