Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

TWIGANE UKWIZERA KWABO | YOZEFU

“Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni?”

“Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni?”

YOZEFU yagendaga yumva akuka gahehereye, ari na ko yishimira impumuro nziza cyane y’indabyo n’ibindi bimera byo mu mazi. Icyo gihe yari ayobowe n’ingamiya z’abacuruzi zarimo zambuka ibibaya by’uruzi rwa Nili. Sa n’ureba umurongo w’abantu bayoboye ingamiya zabo, bagenda bakikiye urwo ruzi berekeza mu wundi mugi wo muri Egiputa, ari na ko babona ibisiga biguruka, urugero nk’uruyongoyongo cyangwa nyirabarazana. Icyo gihe Yozefu yongeye gutekereza ku dusozi tw’ibiharabuge tw’iwabo i Heburoni, twari ku birometero amagana uvuye aho yari ari. Yumvaga ari mu yindi si.

Tekereza uko yumvise ameze, igihe yabonaga inguge zisakuriza mu bushorishori bw’ibiti by’imikindo n’imizabibu, zisa n’iziganira. Icyakora iyo Yozefu yumvaga abantu banyura aho baganira, nta jambo na rimwe yatoragamo. Ashobora kuba yarageragezaga gufata mu mutwe ijambo ryose cyangwa interuro yose yumvaga, akanagerageza kumenya icyo bisobanura. N’ubundi kandi, yari azi ko atari gusubira iwabo ukundi.

Nubwo Yozefu yari afite imyaka nka 17 cyangwa 18 gusa, yahanganye n’ibibazo byahahamura n’abantu bakuze. Abavandimwe be bwite bari bagiye kumwica, bitewe n’ishyari bamugiriraga bamuziza ko se yamukundaga kubarusha. Icyakora aho kumwica, bamugurishije kuri ba bacuruzi twabonye (Intangiriro 37:2, 5, 18-28). Nyuma y’urugendo rwamaze ibyumweru byinshi, abo bacuruzi bagendaga biruhutsa bitewe n’uko bari hafi kugera mu mugi munini bari kugurishirizamo Yozefu n’ibindi bicuruzwa byabo by’agaciro, maze bakahabonera inyungu nyinshi. Ni iki cyamufashije kutiheba no kudaheranwa n’agahinda? None se muri iki gihe, ni iki cyadufasha kwirinda ko ibibazo n’izindi nzitizi duhura na byo bisenya ukwizera kwacu? Hari byinshi twakwigira kuri Yozefu.

“YEHOVA AKOMEZA KUBANA NA YOZEFU”

Bibiliya igira iti “Yozefu yari yarajyanywe muri Egiputa, maze Umunyegiputa witwaga Potifari wari umutware mu rugo rwa Farawo, ari na we watwaraga abarinda Farawo, amugura n’Abishimayeli bari baramuzanyeyo” (Intangiriro 39:1). Nubwo ayo magambo ari make, adufasha kwiyumvisha ukuntu uwo mwana w’umuhungu yarushijeho kumva nta cyo ari cyo, igihe yongeraga kugurishwa. Mu by’ukuri ntiyari akiri umuntu, ahubwo yari yarahindutse igicuruzwa. Ngaho tekereza ukuntu Yozefu yumvaga ameze igihe yakurikiraga uwo mutware w’Umunyegiputa wari ugiye kumubera shebuja. Igihe yerekezaga mu rugo yari agiye kubamo, yagendaga anyura mu mihanda yo mu mugi warimo amaduka menshi n’abantu benshi.

Aho hantu Yozefu yari agiye kuba hari hatandukanye cyane n’iwabo. Yari yarakuriye mu muryango w’abantu baturaga mu mahema bitewe no guhora bimuka bita ku mikumbi yabo y’intama. Abakire b’Abanyegiputa, urugero nka Potifari, bo babaga mu mazu meza cyane kandi asize amarangi meza abengerana. Abashakashatsi mu byataburuwe mu matongo bavuga ko Abanyegiputa ba kera bakundaga cyane ubusitani butohagiye kandi buzitiye burimo ibiti bitanga igicucu n’ibidendezi by’amazi birimo urufunzo, indabyo n’ibindi bimera byo mu mazi. Hari amazu yabaga yubatse mu busitani, afite ibaraza abantu bafatiraho akayaga, amadirishya maremare yinjiza umwuka, n’ibyumba byinshi hakubiyemo icyumba kinini cyo kuriramo hamwe n’ibyumba by’abakozi bo mu rugo.

Ese Yozefu yaba yaratangajwe n’ubwo bukire yahabonye? Nta wapfa kubyemeza. Ashobora kuba yari yihangayikishirijwe no kumva ari wenyine. Ntiyumvaga ururimi rw’Abanyegiputa kandi ntiyari amenyereye imyambarire yabo, kwirimbisha kwabo n’imyizerere yabo. Basengaga Imana nyinshi, bagakora ibikorwa by’ubupfumu n’iby’ubumaji, bagatinya urupfu cyane kandi bagahangayikishwa no kumenya uko bigenda iyo umuntu apfuye. Icyakora, hari ikintu kimwe cyatumye Yozefu adakomeza kumva ko ari wenyine. Bibiliya igira iti “Yehova akomeza kubana na Yozefu” (Intangiriro 39:2). Nta gushidikanya ko Yozefu yasukaga imbere y’Imana ibyari ku mutima we. Bibiliya ivuga ko “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose” (Zaburi 145:18). Ni iki kindi Yozefu yakoze kugira ngo yegere Imana ye?

Aho kugira ngo yihebe, yiyemeje gukora akazi ke neza uko yari ashoboye kose. Ibyo byatumye Yehova amuha imigisha, maze bidatinze shebuja atangira kumukunda. Potifari yabonye ko uwo mugaragu we yahabwaga umugisha na Yehova, Imana y’ubwoko bwa Yozefu, kandi nta gushidikanya ko iyo migisha yatumaga urugo rw’uwo Munyegiputa rugira uburumbuke. Yozefu wari umusore ushoboye yakomeje gukundwa na shebuja Potifari, kugeza igihe yamweguriye ibintu byose kugira ngo abigenzure.—Intangiriro 39:3-6.

Yozefu yasigiye urugero rwiza abakiri bato bakorera Imana muri iki gihe. Mu gihe bari ku ishuri, bashobora kumva bameze nk’abanyamahanga, kuko baba bakikijwe n’abantu bashishikazwa n’ubumaji kandi baba barihebye. Niba nawe uri muri iyo mimerere, ujye wibuka ko Yehova atigeze ahinduka (Yakobo 1:17). Muri iki gihe na bwo, abana n’abantu bose bakomeza kumubera indahemuka kandi bihatira gukorana umwete kugira ngo bamushimishe. Abaha imigisha myinshi kandi nawe azayiguha.

Hagati aho, iyo nkuru ikomeza ivuga ko Yozefu yakomeje gukura. Uwo musore yaje kuvamo umugabo, aba umuntu “uteye neza kandi ufite uburanga.” Ayo magambo yumvikanisha ko hari akaga yari kuzahura na ko, kuko akenshi iyo umuntu ari mwiza bituma abantu bamwirukaho kandi atanabashaka.

Umugore wa Potifari yabonye ko Yozefu yari indahemuka

‘NTIYAMWUMVIYE’

Yozefu yangaga umugayo, ariko umugore wa Potifari we si uko yari ameze. Bibiliya igira iti “umugore wa shebuja atangira kujya areba Yozefu akamubwira ati ‘reka turyamane’” (Intangiriro 39:7). Ese Yozefu yaba yarumvise yakwemera ibyo uwo mugore utarasengaga Imana yamubwiraga? Nta kintu na kimwe muri Bibiliya kigaragaza ko Yozefu atagiraga irari rya gisore, cyangwa ko uwo mugore wari waragashize, afite umugabo w’umutegetsi ukomeye kandi wifite, atagiraga uburanga bwakurura abagabo. Ese Yozefu yaba yaratekereje ko shebuja atari kuzigera abimenya? Yaba se yaribwiye ko kuryamana n’uwo mugore byari kugira icyo bimwungura?

Mu by’ukuri, ntidushobora kumenya neza ibyo Yozefu yatekereje byose. Ariko hari ikintu kigaragaza neza ibyari mu mutima we. Icyo kintu kiboneka mu gisubizo yatanze agira ati “dore databuja ntangenzura mu byo yanshinze muri uru rugo, kandi yanyeguriye ibyo atunze byose. Nta wunduta muri uru rugo, kandi nta kintu na kimwe atampaye uretse wowe, kuko uri umugore we. None nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni kandi nkaba rwose ncumuye ku Mana” (Intangiriro 39:8, 9)? Sa n’ureba uwo musore avuga ayo magambo ashimitse. Gutekereza ko uwo mugore yashakaga ko baryamana ubwabyo byaramubabaje. Kubera iki?

Nk’uko Yozefu ubwe yabyivugiye, shebuja yamugiriraga icyizere. Potifari yari yarashinze Yozefu ibyo mu rugo rwe byose, kandi nta na kimwe atamuhaye uretse umugore we. None se ubwo koko Yozefu yari kubirengaho, akamuhemukira? Ntiyashoboraga no kubirota. Icyakora, hari indi mpamvu yabimuteye ikomeye kurusha iyo. Yumvaga ko iyo aramuka abyemeye, yari kuba acumuye kuri Yehova Imana ye. Hari byinshi Yozefu yari yaramenyeye ku babyeyi be ku birebana n’uko Imana ibona ishyingiranwa n’ubudahemuka hagati y’abashakanye. Igihe Yehova yashyingiranyaga umugabo n’umugore ba mbere, yagaragaje neza icyo yari abitezeho. Bagombaga komatana, bakaba “umubiri umwe” (Intangiriro 2:24). Abagerageje kwica iryo tegeko babaga bashobora kwikururira umujinya w’Imana. Urugero, haburaga gato ngo abagabo bari bagiye gukorera ibya mfura mbi umugore wa Aburahamu, wari nyirakuruza wa Yozefu n’umugore wa Isaka wari nyirakuru bahure n’akaga gakomeye (Intangiriro 20:1-3; 26:7-11). Yozefu yari yarazirikanye iryo somo, kandi yifuzaga kurikurikiza mu mibereho ye.

Umugore wa Potifari we ntiyashimishijwe n’icyo gisubizo yahawe, kandi rwose ni mu gihe. Nawe tekereza ukuntu uwo mugaragu woroheje yamwumviye ubusa, akagera n’ubwo avuze ko ibyo yari amusabye ari “ikibi gikomeye!” Icyakora yakomeje kumutitiriza. Kubera ko yari umwibone, ashobora kuba yaribwiye ko nakomeza gutitiriza, Yozefu yari bugere aho akava ku izima. Nguko uko uwo mugore yakoresheje amayeri nk’aya Satani wagerageje Yesu. Igihe Satani na we yananirwaga gushuka Yesu, ntiyigeze acika intege, ahubwo yategereje “ikindi gihe yari kubonera uburyo” (Luka 4:13). Ku bw’ibyo, abantu b’indahemuka bagombye kwiyemeza guhangana n’ibishuko kandi ntibagamburure. Uko ni ko Yozefu yabigenje. Nubwo yakomeje guhura n’icyo kigeragezo “uko bwije n’uko bukeye,” ntiyigeze ava ku izima. Bibiliya ivuga ko ‘atamwumviye’ (Intangiriro 39:10). Icyakora umugore wa Potifari yari yaramaramaje kugusha Yozefu mu cyaha.

Uwo mugore yamuteze igihe abagaragu bose bari kuba batari mu rugo. Yari azi neza ko Yozefu yari kuza mu nzu gukora imirimo ye. Yozefu akimara kuza, uwo mugore yagerageje kumugusha mu mutego. Yasingiriye umwenda Yozefu yari yambaye nuko amwinginga bwa nyuma agira ati “turyamane.” Yozefu yahise agira icyo akora. Yagerageje kuwumushikuza, ariko uwo mugore arawugundira. Icyo gihe Yozefu yaramwiyufuye, arawumusigira maze arahunga.—Intangiriro 39:11, 12.

Ibyo bitwibutsa inama yahumetswe Pawulo yatugiriye igira iti “muhunge ubusambanyi” (1 Abakorinto 6:18). Yozefu yasigiye Abakristo b’ukuri urugero rwiza. Mu mibereho yacu ya buri munsi tuba turi kumwe n’abantu batagendera ku mahame mbwirizamuco y’Imana, ariko ibyo ntibyagombye kuba impamvu y’urwitwazo yo kwemera kugwa mu bishuko. Tugomba guhunga ibishuko, uko ingaruka zatugeraho zaba zimeze kose.

Umwanzuro Yozefu yafashe wamugizeho ingaruka zikomeye cyane. Kubera ko umugore wa Potifari yashakaga kwihimura, yatangiye kwiriza, induru ayiha umunwa atabaza abandi bagaragu bari muri iyo nzu. Yababwiye ko Yozefu yagerageje kumufata ku ngufu, hanyuma yataka Yozefu akiruka. Yagumanye wa mwenda yari gutangaho ikimenyetso, maze arategereza kugeza igihe umugabo we yatahiye. Potifari ageze mu rugo, wa mugore yasubiyemo cya kinyoma yari amaze kuvuga, agereka amakosa ku mugabo we, yumvikanisha ko ari we wabiteye igihe yazanaga uwo munyamahanga mu rugo. Potifari yabyakiriye ate? Bibiliya igira iti “azabiranywa n’uburakari.” Yahise ahindukirana Yozefu, maze amushyirisha mu nzu y’imbohe.—Intangiriro 39:13-20.

“IBIRENGE BYE BABIBABARISHIJE IMIHAMA”

Ntituzi neza uko imfungwa zo muri Egiputa zafatwaga muri icyo gihe. Abashakashatsi mu byataburuwe mu matongo babonye uko ayo mazu y’imbohe yabaga ameze. Yabaga ari inyubako zimeze nk’ibihome, zifite za kasho n’ibindi byumba bafungiragamo byabaga biri munsi y’ubutaka. Ijambo Yozefu yakoresheje nyuma yaho asobanura uko aho yari afungiwe hari hameze, rifashwe uko ryakabaye risobanura “urwobo.” Ibyo byumvikanisha ko aho hantu hari hijimye kandi ari habi cyane (Intangiriro 40:15). Mu gitabo cya Zaburi hagaragaza izindi ngorane Yozefu yahuye na zo hagira hati “ibirenge bye babibabarishije imihama, bamubohesha ibyuma” (Zaburi 105:17, 18). Rimwe na rimwe, Abanyegiputa babohaga imfungwa bakoresheje ibintu bitandukanye, amaboko yazo bakayabohera inyuma bagafungira mu nkokora. Abandi bo babazirikaga iminyururu mu ijosi. Yozefu agomba kuba yaratewe agahinda n’ukuntu yababajwe urubozo kandi azira amaherere.

Ikibabaje kurushaho, ni uko yafunzwe igihe kitari gito. Iyo nkuru ivuga ko Yozefu ‘yakomeje kuba muri iyo nzu y’imbohe.’ Yamaze imyaka myinshi aho hantu habi cyane, kandi nta cyizere yari afite cyo gufungurwa. * None se igihe iyo minsi ya mbere y’agahinda yagendaga yiyongera ikaza kuvamo ibyumweru, yajya kubona akabona ivuyemo amezi, ni iki cyatumye akomeza kugira ibyiringiro kandi ntiyihebe?

Iyo nkuru itanga igisubizo gihumuriza igira iti “Yehova yakomeje kubana na Yozefu kandi akomeza kumugaragariza ineza yuje urukundo” (Intangiriro 39:21). Nta gihome, iminyururu cyangwa gereza yo munsi y’ubutaka bishobora kubuza Yehova kugaragariza abagaragu be urukundo rudahemuka (Abaroma 8:38, 39). Dushobora gutekereza ukuntu Yozefu yasenze Se wo mu ijuru yakundaga akamubwira agahinda ke, maze akabona amahoro n’umutuzo bitangwa gusa n’“Imana nyir’ihumure ryose” (2 Abakorinto 1:3, 4; Abafilipi 4:6, 7). Ni iki kindi Yehova yakoreye Yozefu? Bibiliya igaragaza ko yatumye Yozefu “atona ku mutware w’inzu y’imbohe.”

Uko bigaragara imfungwa zahabwaga imirimo, kandi ibyo byongeye gutuma Yozefu akora ibintu byatumye Yehova amuha imigisha. Yari umunyamwete, kandi yihatiraga gukora neza akazi ako ari ko kose yahabwaga, ibindi akabishyira mu maboko ya Yehova. Yehova yamuhaye umugisha aba umuntu wizerwa kandi wubahwa, nk’uko byari bimeze igihe yakoraga kwa Potifari. Bibiliya igira iti “nuko uwo mutware w’inzu y’imbohe ashinga Yozefu imbohe zose zari muri iyo nzu y’imbohe, kandi imirimo yose zakoraga, Yozefu ni we wayihagarariraga. Uwo mutware w’inzu y’imbohe nta kintu na kimwe yari agicunga mu byo yari ashinzwe byose kuko Yehova yari kumwe na Yozefu, kandi ibyo Yozefu yakoraga byose, Yehova yatumaga bigenda neza” (Intangiriro 39:22, 23). Nta gushidikanya ko Yozefu yahumurizwaga no kumenya ko Yehova yamwitagaho.

Yozefu yakoranye umwete muri gereza, maze Yehova amuha umugisha

Mu buzima, dushobora guhura n’ingorane zitari nke ndetse tukaba twanarenganywa bikabije. Icyakora hari byinshi dushobora kwigira ku kwizera kwa Yozefu. Nidukomeza kwegera Yehova mu isengesho, tugakomeza kumvira amategeko ye kandi tugakorana umwete dukora ibikwiriye, azaduha imigisha. Yehova yari afite n’indi migisha myinshi yari ateganyirije Yozefu, nk’uko tuzabibona mu ngingo zizakurikiraho.

^ par. 23 Bibiliya igaragaza ko Yozefu yageze kwa Potifari afite imyaka nka 17 cyangwa 18, kandi ko yamazeyo igihe kirekire, wenda nk’imyaka runaka, kugeza igihe yakuriye akaba umusore uhamye. Yafunguwe afite imyaka 30.—Intangiriro 37:2; 39:6; 41:46.