Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE SATANI ABAHO?

Ese Satani ni ububi buba mu bantu?

Ese Satani ni ububi buba mu bantu?

Kuvuga ko Satani uvugwa muri Bibiliya agereranya ububi buba mu bantu, biroroshye. Ese ibyo ni byo mu by’ukuri Bibiliya yigisha? None se niba ari uko bimeze, kuki muri Bibiliya harimo ikiganiro Satani yagiranye na Yesu Kristo ndetse n’Imana Ishoborabyose? Reka dusuzume ingero ebyiri z’ibiganiro yagiranye na bo.

SATANI AVUGANA NA YESU

Igihe Yesu yatangiraga umurimo we, Satani yagerageje kumushuka incuro eshatu. Ubwa mbere, Satani yagerageje guhatira Yesu gukoresha ububasha yahawe n’Imana mu nyungu ze, kugira ngo abone icyo arya. Hanyuma Satani yagerageje gushuka Yesu ngo akore igikorwa cy’ubupfapfa, cyari gutuma ashyira ubuzima bwe mu kaga agamije kwihesha ikuzo. Amaherezo Satani yemereye Yesu ko nakora igikorwa gito cyo kumuramya, ari bumuhe gutegeka ubwami bwose bwo ku isi. Yesu yanesheje ibyo bishuko uko ari bitatu byari bififitse, yifashishije imirongo y’Ibyanditswe.—Matayo 4:1-11; Luka 4: 1-13.

None se ubwo Yesu yavuganaga na nde? Ese yavuganaga n’ububi bwari bumurimo? Ibyanditswe bigaragaza ko Yesu ‘yageragejwe mu buryo bwose kimwe natwe, uretse ko we atigeze akora icyaha’ (Abaheburayo 4:15). Nanone Bibiliya igira iti “nta cyaha yigeze akora, kandi nta kinyoma cyabonetse mu kanwa ke” (1 Petero 2:22). Yesu yakomeje kuba umuntu utunganye kandi akomeza kuba indahemuka. Ntiyigeze yemera ko hagira ikibi kimubamo. Koko rero, Yesu ntiyavuganaga n’ububi bwari bumurimo, ahubwo yavuganaga n’ikiremwa kiriho.

Icyo kiganiro ni indi gihamya y’uko Satani abaho.

  • Zirikana ko Satani yasezeranyije Yesu ko iyo aza gukora igikorwa cyo kumuramya, yari kumuha ubwami bwose bwo ku isi (Matayo 4:8, 9). Iyo Satani aza kuba atabaho, iryo sezerano nta gaciro ryari kuba rifite. Ikindi kandi, Yesu ntiyigeze ashidikanya ku bubasha bukomeye Satani afite bwo kumugabira ubwo bwami.

  • Yesu amaze kunesha ibyo bishuko, Satani ‘yamusize aho ategereza ikindi gihe yari kubonera uburyo’ (Luka 4:13). Ubwo se Satani uvugwa muri icyo kiganiro ni ububi buba mu bantu cyangwa ni umwanzi wiyemeje guhora aturwanya?

  • Zirikana ko ‘abamarayika baje bagakorera’ Yesu (Matayo 4:11). Ese abo bamarayika ni ibiremwa by’umwuka byahumurije Yesu, bikamufasha mu buryo bugaragara? Birumvikana ko ari ibiremwa by’umwuka. None se niba ari uko bimeze, kuki twavuga ko Satani we atari ikiremwa cy’umwuka?

SATANI AVUGANA N’IMANA

Urundi rugero ni urw’inkuru y’umuntu watinyaga Imana witwaga Yobu. Muri iyo nkuru havugwamo ibiganiro bibiri Satani yagiranye n’Imana. Muri ibyo biganiro byombi, Imana yashimye Yobu kubera ubudahemuka bwe. Satani yahamije ko Yobu yakoreraga Imana kubera inyungu ze bwite, ashimangira ko Yobu yabereye Imana indahemuka bitewe n’uko hari ibyo yamuhaga. Mu by’ukuri, ni nk’aho Satani yemezaga ko yari azi Yobu kurusha uko Imana yari imuzi. Yehova yemeye ko Satani ateza Yobu ibyago, muri byo hakaba harimo gutakaza ibyo yari atunze, gupfusha abana no kurwara. * Nyuma yaho, byaje kugaragara ko Yehova yari azi Yobu neza, naho Satani akaba atari amuzi. Imana yagororeye Yobu kubera ubudahemuka bwe.—Yobu 1:6-12; 2:1-7.

Ese muri ibyo biganiro Imana yagiranye na Satani, Yehova yavuganaga n’ububi bumubamo? Bibiliya igira iti “inzira y’Imana y’ukuri iratunganye” (2 Samweli 22:31). Nanone Ijambo ry’Imana riravuga riti ‘Yehova Imana Ishoborabyose, ni uwera, ni uwera, ni uwera’ (Ibyahishuwe 4:8). Kwera bisobanura kutagira ikizinga, kutandura no kutagira icyaha. Yehova aratunganye kandi nta nenge agira. Muri make, nta bubi na mba afite.

Ikiganiro Satani yagiranye n’Imana cyagize ingaruka zikomeye kuri Yobu

Ariko hari abashobora kuvuga ko Yobu atigeze abaho, bityo icyo kiganiro kikaba gifite ibindi gishushanya. Ariko se icyo gitekerezo gifite ishingiro? Hari indi mirongo yo muri Bibiliya igaragaza ko Yobu yabayeho. Urugero, muri Yakobo 5:7-11 havuga ko Yobu yabereye Abakristo urugero rwiza rwo kwihangana mu bihe bigoye, rubibutsa ko iyo bihanganye Yehova abagororera. None se ubwo urwo rugero rwaba ruvuze iki, niba Yobu atarabayeho n’ibyo bigeragezo bikaba bitarabayeho? Nanone muri Ezekiyeli 14:14, 20, Yobu ashyirwa ku rutonde rw’abantu batatu b’abakiranutsi, abandi akaba ari Nowa na Daniyeli. Kimwe n’uko Nowa na Daniyeli babayeho, Yobu na we yabayeho, kandi yaranzwe no kwizera gukomeye. None se niba Yobu yarabayeho, uwamuteje ibigeragezo we ntiyaba yarabayeho?

Bibiliya igaragaza neza ko Satani ari ikiremwa cy’umwuka kandi ko abaho. Ariko ushobora kwibaza uti “ese jye n’umuryango wanjye, haba hari akaga aduteje muri iki gihe?”

BYIFASHE BITE MURI IKI GIHE?

Reka tuvuge ko agatsiko kagizwe n’abagizi ba nabi benshi kagize gatya kakinjira mu mugi utuyemo. Nta gushidikanya ko umutekano waba muke, kandi ibikorwa bibi bikarushaho kwiyongera. Reka noneho tugire icyo tuvuga ku bintu bimeze nk’ibyo. Satani n’abadayimoni be, ari byo biremwa by’umwuka byafatanyije na we kwigomeka ku Mana, bajugunywe ku isi. Ingaruka zabaye izihe? Tekereza ku byo ubona mu makuru yo mu gace utuyemo n’andi yo hirya no hino ku isi.

  • Ese wibonera ukuntu ibikorwa by’urugomo bigenda byiyongera, nubwo hirya no hino abantu bagerageza kubihagarika?

  • Ese ujya ubona ukuntu imyidagaduro irimo ubupfumu igenda yiyongera, nubwo ibyo biteye ababyeyi benshi impungenge?

  • Ese ujya ubona ukuntu ibidukikije bigenda byangizwa, nubwo hashyirwaho imihati myinshi yo kubibungabunga?

  • Ese aho umuryango w’abantu ntiwaba ufite ikibazo gikomeye, wenda hakaba hari imbaraga zirimo zituganisha ahantu habi?

Bibiliya ivuga ibirebana n’uwihishe inyuma y’ibibazo abantu bahura na byo muri iki gihe, igira iti “icyo kiyoka kinini kijugunywa hasi, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, ari na cyo kiyobya isi yose ituwe. Nuko kijugunywa ku isi, abamarayika bacyo na bo bajugunyanwa na cyo. . . . Naho wowe wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano kuko Satani yabamanukiye afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito” (Ibyahishuwe 12:9, 12). Abantu benshi bamaze gusuzuma ibyo bimenyetso byose, bafashe umwanzuro w’uko Satani ari ikiremwa cy’umwuka giteje akaga, kandi ko ari we utuma abatuye isi bakora ibibi.

Ushobora kuba uhangayikishijwe no kumenya aho wamuhungira, kandi rwose ibyo birumvikana. Ingingo ikurikira ikubiyemo inama z’ingirakamaro zabigufashamo.

^ par. 12 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.