INGINGO YO KU GIFUBIKO | UBUTEGETSI BUTARANGWAMO RUSWA
Ubwami bw’Imana ntiburangwamo ruswa
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya leta muri Nikaragwa yasobanuye impamvu ruswa idashobora gucika mu butegetsi, agira ati “niba rubanda rwaramunzwe na ruswa kandi abategetsi bakaba bava muri rubanda, ubwo na bo bazamungwa na yo.”
Ese wowe ntiwemera ko iyo abaturage bamunzwe na ruswa, abategetsi na bo bamungwa na yo bitewe n’uko bava mu baturage? Niba ari uko bimeze rero, ubutegetsi butarangwamo ruswa bwagombye guturuka ahandi hantu hatari mu bantu. Bibiliya ivuga ko ubwo butegetsi ari Ubwami bw’Imana, akaba ari na bwo Yesu yigishije abigishwa kujya basenga basaba.
Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyabutegetsi butegekera mu ijuru. Buzasimbura ubutegetsi bwose bw’abantu (Zaburi 2:8, 9; Ibyahishuwe 16:14; 19:19-21). Imwe mu migisha ubwo bwami buzazana ni ugukuraho ubutegetsi bwamunzwe na ruswa. Reka turebe ibintu bitandatu bitwizeza ko ibyo bizabaho.
1. UBUBASHA
IKIBAZO: Leta zitungwa n’imisoro n’amahoro bitangwa n’abaturage. Ibyo bishobora gutuma abategetsi bamwe na bamwe bagira agatima ko kuyiba, abandi bakemera ruswa z’abantu bifuza ko imisoro cyangwa andi mafaranga basabwa gutanga bigabanywa. Ibyo bishobora gutuma ikibazo kirushaho gukomera, kuko ubutegetsi bwongera imisoro kugira ngo bugaruze ayo bwatakaje, ibyo na byo bigatuma ruswa irushaho kwiyongera. Iyo bimeze bityo, abantu b’inyangamugayo barahababarira cyane.
UMUTI: Ubushobozi Ubwami bw’Imana bufite buturuka kuri Yehova, * Imana ishobora byose (Ibyahishuwe ). Ubwo Bwami ntibukeneye imisoro kugira ngo bukore akazi kabwo. Ahubwo kuba Imana ifite “ubushobozi” kandi ikagira ubuntu bitwizeza ko ubwo Bwami buzageza ku bayoboke babwo bose ibyo bakeneye. 11:15
2. UMUTEGETSI
IKIBAZO: Susan Rose-Ackerman wavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi yaravuze ati “twagombye kurwanya ruswa duhereye hejuru.” Iyo ubutegetsi bugerageje guca ruswa mu bapolisi cyangwa mu bakozi ba gasutamo, ariko bukarebera abayobozi bo hejuru bayirya, butakarizwa icyizere. Uretse n’ibyo, n’iyo umuyobozi yaba ari mwiza ate, ni ha handi ntaba ari intungane. Bibiliya igira iti “nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore icyaha.”
Yesu yanze ruswa iruta izindi zose zabayeho
UMUTI: Yesu Kristo watoranyijwe n’Imana ngo abe Umwami w’ubwo Bwami atandukanye n’abantu badatunganye, kuko we adashobora gushukwa ngo akore ibibi. Yabigaragaje igihe yangaga ruswa iruta izindi zose, ni ukuvuga “ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo.” Yesu yasezeranyijwe ko yari kubuhabwa ari uko akoze igikorwa kimwe cyo gusenga umutware w’isi ari we Satani (Matayo 4:8-10; Yohana 14:30). Yesu yakomeje gushikama n’igihe yicwaga urubozo, ageza n’ubwo yanga kunywa ikiyobyabwenge cyari kumugabanyiriza ububabare kandi kigatuma atagira icyo yumva (Matayo 27:34). Imana imaze kumuzura ikamusubiza mu ijuru, yagaragaje ko yari yujuje ibisabwa byose kugira ngo abe umwami w’ubwo Bwami.
3. UBUTEGETSI BUHAMYE
IKIBAZO: Ibihugu byinshi bigira amatora buri gihe, ayo matora akaba yitwa ko aha abaturage uburyo bwo kuvanaho abayobozi bamunzwe na ruswa. Nyamara tuvugishije ukuri, igihe cyo kwiyamamaza n’igihe cy’amatora ubwabyo birangwa na ruswa, yewe no mu bihugu byitwa ko byateye imbere. Imisanzu n’ibindi bintu bitangwa n’abakire mu gihe cyo kwiyamamaza, bigira ingaruka ku mutegetsi uriho cyangwa uzatorwa.
Umucamanza witwa John Paul Stevens wo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Amerika yavuze ko ubwo bubasha bw’abakire butuma “abantu bibaza niba ubwo butegetsi bukwiriye cyangwa niba bwujuje ibisabwa, bikaba byatuma abaturage babutakariza icyizere.” Ku bw’ibyo, ntibitangaje kuba abantu benshi ku isi babona ko amashyaka ya politiki ari yo yamunzwe na ruswa kurusha izindi nzego zose.
UMUTI: Kubera ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi buhamye kandi buhoraho, ntibushobora kurangwa na ruswa mu gihe cyo kwiyamamaza cyangwa amatora (Daniyeli 7:13, 14). Umwami w’ubwo Bwami yatoranyijwe n’Imana. Ku bw’ibyo, ubwo Bwami ntibukeneye gutorwa kandi nta wabuhirika. Kubera ko ubwo Bwami ari ubutegetsi buhamye, buri gihe ibikorwa byabwo bizanira inyungu zirambye abayoboke babwo.
4. AMATEGEKO
IKIBAZO: Utabitekerejeho neza, ushobora kumva ko gushyiraho amategeko mashya byaca ruswa. Icyakora, impuguke zavuze ko kongera amategeko akenshi bituma ruswa irushaho kwiyongera. Nanone amategeko agamije kugabanya ruswa akenshi kuyakurikiza bitwara amafaranga menshi, ariko agakemura ibibazo bike.
UMUTI: Amategeko Ubwami bw’Imana bugenderaho aruta kure cyane ay’ubutegetsi bw’abantu. Urugero, aho kugira ngo Yesu ashyireho urutonde rurerure rw’amategeko, yashyizeho icyo abantu bakunze kwita itegeko rigenga imibereho y’abantu. Yagize ati “nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babagirira, ni byo namwe mugomba kubagirira” (Matayo 7:12). Mu yandi magambo, amategeko y’Ubwami yibanda cyane ku byo abantu bakora n’impamvu zibatera kubikora. Yesu yaravuze ati “ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Matayo 22:39). Birumvikana ko Imana, ari na yo ifite ubushobozi bwo kureba mu mutima, ishobora no gutuma ayo mategeko yubahirizwa.
5. IMPAMVU ZITERA ABANTU KURYA RUSWA
IKIBAZO: Umururumba n’ubwikunde ni byo bituma abantu barya ruswa. Akenshi usanga abategetsi n’abaturage barokamwe n’izo ngeso. Igihe rya duka ryo mu mugi Séoul twavuze mu ngingo ibanziriza iyi ryahirimaga, iperereza ryagaragaje ko abategetsi bari barariye ruswa ya ba rwiyemezamirimo. Abo ba rwiyemezamirimo bumvaga ko gutanga ruswa ari byo bihendutse kuruta gukoresha ibikoresho by’ubwubatsi bikwiriye no kubahiriza amabwiriza y’ubwubatsi.
Ku bw’ibyo, kugira ngo ruswa icike, abantu bagomba kwigishwa uko bareka ingeso zashinze imizi mu mitima yabo, urugero nk’umururumba n’ubwikunde. Icyakora, ubutegetsi bw’abantu nta bushake ndetse nta n’ubushobozi bufite bwo kubibigisha.
* Izo nyigisho zibafasha “guhindurwa bashya mu mbaraga zikoresha ubwenge bwabo” (Abefeso 4:23). Ibyo bituma bareka umururumba n’ubwikunde, bakitoza kunyurwa no kwita ku nyungu z’abandi.
6. ABAYOBOKE
IKIBAZO: Niyo abantu baba batuye mu gace kadashyigikira ruswa kandi bakaba barigishijwe neza amahame arebana n’umuco, hari abahitamo kuba abahemu no kurya ruswa. Impuguke zemeza ko iyo ari yo mpamvu ituma ubutegetsi bw’abantu budashobora guca ruswa. Icyo abantu bashobora kugeraho gusa ni ukugabanya ruswa n’ingaruka zayo.
UMUTI: Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yo Kurwanya Ruswa avuga ko kugira ngo ruswa icike, ubutegetsi bugomba gushishikariza abantu kuba “inyangamugayo, indahemuka no kwita ku nshingano bahabwa.” Nubwo iyo ntego ari nziza, Ubwami bw’Imana ntibushishikariza abayoboke babwo kugira iyo mico gusa, ahubwo burabibategeka. Bibiliya ivuga ko “abanyamururumba,” n’ “abanyabinyoma” batazaragwa Ubwami bw’Imana.
Abantu bashobora kwitoza gukurikiza ayo mahame, nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bayakurikizaga. Urugero, igihe umwigishwa witwaga Simoni yahaga intumwa amafaranga kugira ngo zimuhe umwuka wera, zanze iyo ruswa maze ziramubwira ziti “wihane ubwo bubi bwawe.” Simoni amaze kubona akaga ko kugira irari ridakwiriye, yasabye intumwa kumusabira kugira ngo arineshe.
UKO WABA UMUYOBOKE W’UBWAMI BW’IMANA
Igihugu icyo ari cyo cyose umuntu yaba akomokamo, ashobora kuba umuyoboke w’Ubwami bw’Imana (Ibyakozwe 10:34, 35). Inyigisho zitangwa n’ubwo Bwami hirya no hino ku isi zizagufasha kumenya uko wabigeraho. Abahamya ba Yehova bazishimira kukwereka uko gahunda yo kwiga Bibiliya ikorwa. Bigisha abantu mu gihe cy’iminota icumi cyangwa irenga mu cyumweru. Ushobora kuzamenya byinshi kurushaho ku birebana n’ “ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana,” muri byo hakaba harimo uko buzakuraho ubutegetsi bwamunzwe na ruswa (Luka 4:43). Turagutera inkunga yo kwegera Abahamya bo mu gace utuyemo, cyangwa kujya ku rubuga rwacu rwa jw.org/rw.
^ par. 8 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.
^ par. 22 Urugero, reba ingingo ivuga ngo “Ese dushobora kuba inyangamugayo muri iyi si yamunzwe na ruswa?,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 2012.