TWIGANE UKWIZERA KWABO | YOZEFU
“Mbese gusobanura si ukw’Imana?”
YOZEFU arimo aragenda mu kirongozi cyijimye akuya kamurenze, bitewe n’akazi yiriwe akorera ahantu hari ubushyuhe bwinshi cyane. Hanze ya gereza y’aho muri Egiputa hari izuba rikaze, ku buryo gereza ishyushye nk’itanura. Bisa n’aho amaze kumenya buri tafari ryubatse iyo nzu n’aho urukuta rwasadutse hose. Ngubwo ubuzima yabagamo. Yego yarubahwaga cyane, ariko yari imfungwa.
Agomba kuba yarakundaga gusubiza amaso inyuma, agatekereza ukuntu yabaga yibereye mu misozi y’ibitare y’i Heburoni, aragiye imikumbi ya se. Igihe se Yakobo yamwoherezaga mu rugendo rwamugejeje iyo bigwa, yari afite imyaka igera hafi kuri 17. Ibyo kongera gusubira iwabo byasaga naho bidashoboka. Abavandimwe be b’abanyeshyari baramwanze bigeza ubwo bashatse kumwica, nyuma yaho baza kumugurisha ngo abe umucakara. Yajyanywe muri Egiputa, maze abanza kuba umugaragu mu rugo rw’umutware wo muri icyo gihugu witwaga Potifari. Shebuja yakomeje kumugirira icyizere, kugeza igihe yashinjwe ibinyoma, bamubeshyera ko yafashe umugore wa Potifari ku ngufu, bigatuma afungwa. *—Intangiriro, igice cya 37 n’icya 39.
Icyo gihe Yozefu yari afite imyaka 28, akaba yari amaze imyaka igera ku icumi ari umucakara kandi afunzwe. Mu yandi magambo, ubuzima ntibwari bwaramubereye bwiza nk’uko yari abyiteze. Ese yari kuzagera igihe agafungurwa? Ese yari kuzongera kubona se yakundaga cyangwa murumuna we Benyamini? Yari kuzamara igihe kingana iki muri ubwo buzima bugoye?
Ese waba warigeze kumva umeze nka Yozefu? Hari igihe ubuzima bujya budutenguha, ntibumere nk’uko twabutekerezaga tukiri bato. Koko rero, dushobora duhura n’ibibazo bikomeye bitarangira tukaba twabiburira umuti cyangwa bikaturenga. Reka dusuzume isomo twavana ku kwizera kwa Yozefu.
“YEHOVA YAKOMEJE KUBANA NA YOZEFU”
Yozefu yari azi neza ko Imana ye ari yo Yehova itigeze imwibagirwa, kandi ibyo byamufashije kwihangana. Ndetse n’aho yari afungiye muri gereza yo mu mahanga, Yehova yakomeje kumuha imigisha. Bibiliya igira iti “Yehova yakomeje kubana na Yozefu kandi akomeza kumugaragariza ineza yuje urukundo, atuma atona ku mutware w’inzu y’imbohe” (Intangiriro 39:21-23). Yozefu yakomeje kurangwa n’umwete mu kazi no gukora ibikwiriye, bituma Yehova akomeza kumuha imigisha. Mbega ukuntu kumenya ko Yehova yamuhoraga hafi bigomba kuba byaramuhumurije!
Ese Yehova yari kureka Yozefu akaguma muri iyo gereza burundu? Yozefu ashobora kuba yarajyaga abitekerezaho, kandi nta gushidikanya ko yahoraga abibwira Yehova mu isengesho. Nk’uko byajyaga bigenda, igisubizo cyaje mu buryo atari yiteze. Umunsi umwe, muri gereza humvikanye urusaku bitewe n’abatware babiri bo mu rugo rwa Farawo bazanywemo, umwe akaba yari umutetsi w’imigati undi ari umuhereza wa divayi.—Intangiriro 40:1-3.
* Umunsi umwe ari nijoro, bombi barose inzozi zishishikaje kandi ntibazisobanukirwa. Igihe Yozefu yabitegerezaga mu gitondo, yabonye basuherewe, maze arababaza ati “kuki uyu munsi mu maso hanyu hijimye” (Intangiriro 40:3-7)? Kuba yarabagaragarije ineza bishobora kuba byaratumye bamugirira icyizere, bakamubwira icyari kibahangayikishije. Yozefu ntiyari azi ko icyo kiganiro yagiranye na bo cyari kigiye guhindura imibereho ye. Ese iyo ataza kubitaho, icyo kiganiro cyari kubaho? Ibyo bishobora gutuma twibaza tuti “ese ngaragaza ko nizera Yehova, nita kuri bagenzi banjye?
Umutware w’abarindaga iyo gereza yashinze Yozefu abo batware babiri bari bakomeye.Abo bagabo bombi bavuze ko bari bahangayikishijwe n’inzozi bari barose zari zishishikaje ariko ntibazisobanukirwe, kandi nta muntu bari bafite wo kuzibasobanurira. Abanyegiputa bafatanaga uburemere inzozi kandi biringiraga cyane abavugaga ko bashobora kuzisobanura. Abo bagabo ntibari bazi ko izo nzozi zari ziturutse ku Mana ya Yozefu ari yo Yehova, ariko Yozefu we yari abizi. Yarababwiye ati “mbese gusobanura si ukw’Imana? Nimumbwire izo ari zo” (Intangiriro 40:8). Ayo magambo Yozefu yavuze aracyafitiye akamaro abantu bose b’imitima itaryarya biga Bibiliya muri iki gihe. Iyaba byashobokaga abanyamadini bose bakicisha bugufi batyo! Tugomba kureka ubwibone kandi tukishingikiriza ku Mana, kugira ngo dusobanukirwe neza Ijambo ryayo.—1 Abatesalonike 2:13; Yakobo 4:6.
Umuhereza wa divayi ni we wabanje kurotorera Yozefu inzozi ze, zivuga iby’umuzabibu wari ufite amashami atatu yariho amaseri y’imbuto. Iyo mizabibu imaze guhisha, uwo muhereza yayikamuriye mu gikombe cya Farawo ivamo umutobe. Yozefu yahise amenya ibisobanuro by’izo nzozi abifashijwemo na Yehova. Yabwiye uwo muhereza ko ayo mashami atatu asobanura iminsi itatu, kandi ko muri iyo minsi Farawo yari kuzamusubiza ku mirimo ye. Uwo muhereza yahise agaragaza akanyamuneza mu maso, maze Yozefu aramubwira ati “uzangaragarize ineza yuje urukundo, ubwire Farawo ibyanjye.” Yozefu yamubwiye ko we yari yarashimuswe mu gihugu cy’iwabo kandi ko yafunzwe arengana.—Intangiriro 40:9-15.
Umutetsi w’imigati yashishikajwe n’ibintu byiza Yozefu yari amaze kubwira umuhereza wa divayi, maze na we ahita amubaza icyo inzozi yari yarose zisobanura. Yari yarose yikoreye ibitebo bitatu by’imigati, maze ibisiga biraza birya imigati yari mu gitebo cyari ku mutwe we. Izo nzozi na zo Yozefu yari azisobanukiwe. Ariko ibisobanuro byazo ntibyari bishimishije. Yozefu yaramubwiye ati “dore uko inzozi zawe zisobanurwa: ibitebo bitatu ni iminsi itatu. Mu minsi itatu uhereye none, Farawo azakuvana mu nzu Intangiriro 40:16-19). Yozefu yatangaje ashize amanga ubutumwa bwari buturutse ku Mana, nk’uko abagaragu b’Imana bizerwa batangaza ubutumwa bwiza n’ubutumwa bw’urubanza rwegereje.—Yesaya 61:2.
y’imbohe, aguce umutwe maze akumanike ku giti; kandi rwose ibisiga bizarya inyama zawe” (Nyuma y’iminsi itatu, ibyo Yozefu yavuze byarasohoye. Farawo yakoresheje ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ivuka rye, uwo munsi mukuru ukaba utarizihizwaga n’abari bagize ubwoko bw’Imana bo mu bihe bya Bibiliya. Muri ibyo birori ni ho yatangarije urubanza yari yaciriye abo bagaragu be bombi. Umutetsi w’imigati yarishwe nk’uko Yozefu yari yarabivuze, naho umuhereza wa divayi asubizwa ku mirimo ye. Ikibabaje ni uko uwo muhereza utaritaga ku bintu yibagiwe ibyo Yozefu yamukoreye byose.—Intangiriro 40:20-23.
“JYE NTA CYO NDI CYO!”
Haje gushira imyaka ibiri yuzuye Yozefu ari muri gereza (Intangiriro 41:1). Tekereza ukuntu ibyo bigomba kuba byaramubabaje! Ariko igihe Yehova yamufashaga gusobanukirwa inzozi zikomeye z’umuhereza wa divayi n’umutetsi w’imigati, ashobora kuba yararushijeho kugira icyizere. Nyuma yaho uko iminsi yahitaga indi igataha, ashobora kuba yarabyukaga yizeye ko agiye gufungurwa, ariko akongera agatangira undi munsi akiri muri gereza. Muri iyo myaka uko ari ibiri agomba kuba yarahuye n’ibibazo bikomeye kurusha ibindi mu buzima bwe bwose. Nyamara ntiyigeze areka kwiringira Imana ye Yehova. Aho kugira ngo yihebe, yiyemeje kwihangana kandi yavuye muri ibyo bigeragezo agifite imbaraga.—Yakobo 1:4.
Muri ibi bihe bigoye, twese dukeneye kwitoza umuco wo kwihangana. Kugira ngo dushobore guhangana n’ibigeragezo duhura na byo, tugomba kurangwa n’umuco wo kwiyemeza, kwihangana no kugira amahoro yo mu mutima atangwa n’Imana yonyine. Ishobora kudufasha kutiheba no gukomeza kugira ibyiringiro nk’uko yafashije Yozefu.—Abaroma 12:12; 15:13.
Umuhereza wa divayi ashobora kuba yaribagiwe Yozefu, ariko Yehova we ntiyigeze amwibagirwa. Umunsi umwe ari nijoro Yehova yeretse Farawo inzozi z’uburyo bubiri zitazibagirana. Ubwa mbere uwo mwami yabonye inka ndwi nziza zibyibushye ziva mu ruzi rwa Nili, zikurikiwe n’izindi nka ndwi mbi cyane kandi zinanutse. Izo nka zinanutse zariye za nka ndwi zibyibushye. Ubwa kabiri Farawo yarose abona amahundo arindwi meza abyibushye amera ku ruti rumwe. Nyuma yaho yabonye amahundo arindwi y’iminambe kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, amera maze amira ya yandi meza. Mu gitondo Farawo yahagaritse umutima bitewe n’ibyo yabonye muri izo nzozi, maze atuma ku batambyi bakora iby’ubumaji bo muri Egiputa n’abanyabwenge bose, kugira ngo bazisobanure. Ariko bose byarabananiye (Intangiriro 41:1-8). Ntituzi niba byarabatangaje cyangwa niba byarabashobeye, cyangwa niba baratanze ibisobanuro bivuguruzanya. Uko byaba byaragenze kose, baramutengushye kandi yari ahangayikishijwe cyane no kuzisobanukirwa.
Amaherezo umuhereza wa divayi yaje kwibuka Yozefu. Umutimanama waramuriye, maze abwira Farawo iby’umusore wari muri gereza wari waramusobanuriye neza inzozi ze n’iz’umutetsi w’imigati, hakaba hari hashize imyaka ibiri. Farawo yahise atumaho Yozefu bamuvana muri gereza.—Intangiriro 41:9-13.
Tekereza ukuntu Yozefu yumvise ameze, igihe intumwa za Farawo zazaga kumureba. Yahise ahindura imyenda kandi ariyogoshesha, uko bigaragara akaba yariharanguje, nk’uko umugenzo w’Abanyegiputa wabisabaga. Nta gushidikanya kandi ko yasenze Yehova ashyizeho umwete, amusaba kuzamuha umugisha igihe yari kuzaba avugana n’umwami. Bidatinze, yagiye kubona yibona mu ngoro y’umwami y’akataraboneka, ahagaze imbere y’umwami. Bibiliya igira iti “Farawo abwira Yozefu ati ‘narose inzozi ariko nta washoboye kuzinsobanurira. None numvise bavuga ko ushobora kumva inzozi ukazisobanura.’” Uko Yozefu yamushubije bigaragaza ko yicishaga bugufi kandi ko yizeraga Imana ye. Yaravuze ati “jye nta cyo ndi cyo! Imana ni yo iri bumenyeshe Farawo ibyiza.”—Intangiriro 41:14-16.
Yehova akunda abagaragu be bizerwa kandi bicisha bugufi. Ntibitangaje rero kuba yarafashije Yozefu gusobanura ibyo abanyabwenge n’abatambyi bari bananiwe. Yozefu yasobanuye ko inzozi za Farawo zombi zari zifite ibisobanuro bimwe. Kuba Yehova yarohereje ubwo butumwa incuro ebyiri, byumvikanisha ko “yahamije ibyo bintu” kandi ko byari kuzasohora nta kabuza. Inka zibyibushye n’amahundo meza byagereranyaga imyaka irindwi y’uburumbuke muri Egiputa, Intangiriro 41:25-32.
naho inka ndwi zinanutse n’amahundo mabi bikagereranya imyaka irindwi y’inzara yari kuzakurikiraho. Iyo nzara yari kuzayogoza igihugu, ku buryo nta wari kwibuka ko higeze kubaho uburumbuke.—Farawo yamenye ko Yozefu asobanuye neza inzozi ze. Ariko se hari gukorwa iki? Yozefu yatanze igitekerezo cy’ingamba zafatwa. Farawo yagombaga gushaka umuntu “w’umunyabwenge” kandi “uzi gushishoza,” wo kugenzura igikorwa cyo gukusanya ibinyampeke kugira ngo babihunike muri icyo gihe cy’imyaka irindwi y’uburumbuke, kandi bazabigabanye abakene mu gihe cy’inzara yari kuzakurikiraho (Intangiriro 41:33-36). Yozefu yari afite ubuhanga n’ubushobozi bwo gusohoza iyo nshingano, ariko ntiyigeze yibonekeza ngo ashake kuyisohoza. Kwicisha bugufi byatumye atishyira hejuru ngo yifuze uwo mwanya bitewe n’uko yari afite ukwizera. Niba koko twizera Yehova, ntitwagombye kwifuza kuba abantu bakomeye cyangwa ngo twishyire imbere. Twagombye gutuza, ibisigaye tukabishyira mu maboko ya Yehova.
“ESE HARI UNDI MUNTU TWABONA UHWANYE N’UYU?”
Farawo n’abagaragu be babonye ko ingamba Yozefu yafashe zirangwa n’ubwenge. Nanone umwami yiboneye ko Imana ya Yozefu ari yo yatumye avuga amagambo y’ubwenge. Yabwiye abagaragu be bari ibwami ati “ese hari undi muntu twabona uhwanye n’uyu, urimo umwuka w’Imana?” Hanyuma yabwiye Yozefu ati “kubera ko Imana yatumye umenya ibyo byose, nta wundi muntu w’umunyabwenge kandi uzi gushishoza uhwanye nawe. Wowe ubwawe ushinzwe ibyo mu rugo rwanjye, kandi abantu banjye bose bazajya bakumvira nta mpaka. Jye wicaye ku ntebe y’ubwami ni jye jyenyine uzakuruta.”—Intangiriro 41:38-41.
Farawo yashohoje ibyo yavuze, ahita yambika Yozefu imyenda myiza. Yamuhaye umukufi wa zahabu, impeta iriho ikimenyetso, igare rya cyami n’ububasha bwo gutambagira igihugu cyose kugira ngo ashyire mu bikorwa ibyo yari yavuze (Intangiriro 41:42-44). Mu gihe cy’umunsi umwe gusa, Yozefu yavuye muri gereza ajya kuba ibwami. Yari yabyutse ari imfungwa iyi yo hasi, ajya kuryama ari uwa kabiri kuri Farawo. Kuba Yozefu yarizeraga Yehova Imana byari bifite ishingiro. Yehova yabonaga ibikorwa by’akarengane byose umugaragu we yakorerwaga mu gihe cy’imyaka myinshi. Yagize icyo abikoraho mu gihe gikwiriye kandi mu buryo bwiza. Yehova ntiyashakaga gusa kurenganura Yozefu, ahubwo yashakaga no kuzarinda abari bagize ubwoko bwa Isirayeli. Mu ngingo izakurikira iyi tuzareba uko yabigenje.
Niba uhanganye n’ikigeragezo, wenda nk’akarengane kamaze imyaka myinshi, ntuzihebe. Jya wibuka Yozefu. Impamvu zatumye Yehova amugororera zirumvikana. Yakomeje kugwa neza, kwicisha bugufi, kwihangana no kwizera.
^ par. 4 Reba ingingo zigira iti “Twigane ukwizera kwabo,” zasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama n’uwo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2014.
^ par. 10 Abanyegiputa ba kera bagiraga amoko arenga 90 y’imigati na za gato. Ku bw’ibyo, uwo mutware w’abatetsi b’imigati bo kwa Farawo yari umuntu ukomeye cyane. Umutware w’abahereza ba divayi yayoboraga abagaragu bari bashinzwe gushakira umwami divayi n’inzoga nziza, kandi bakabirinda kugira ngo hatagira uroga umwami, dore ko ubutiriganya n’ubuhotozi byari byogeye ibwami. Ntibitangaje rero kuba uwo muhereza wa divayi yari umujyanama wiringirirwa w’umwami.