Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
Igihe kizaza kiduhishiye iki?
Nta gushidikanya ko abantu bazakomeza gutera imbere mu bya siyansi. Ariko se, imihati bashyiraho izatuma ku isi habaho abantu bitanaho by’ukuri? Oya rwose. Muri iki gihe, abatuye isi barangwa n’ubwikunde n’umururumba. Ariko hari ibyiza Imana iteganyiriza abantu.
Ijambo ry’Imana rivuga ko mu gihe kizaza isi yose izaba ituwe n’abantu bakundana. Abantu bazagira umutekano kandi nta wuzabagirira nabi.
Ubwikunde buzavanwaho bute?
Mu mizo ya mbere, Imana yaremye umuntu utarangwa n’ubwikunde. Ariko igihe yahitagamo gusuzugura Imana yatakaje ubutungane. Yaraze abamukomotseho kamere ibogamira ku bwikunde. Ariko kandi, Imana izakoresha Yesu kugira ngo abantu bongere kugira ubutungane.
Imana yemeye ko Yesu apfa maze atubera igitambo gikuraho ingaruka zatewe no kutumvira k’umuntu wa mbere (Abaroma 5:19). Bityo, Yesu yatumye tugira ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza, aho abantu bazaba batagifite kamere ibogamira ku bibi.