IBIGANIRO BAGIRANA NA BAGENZI BABO
Kuki twagombye kwibuka urupfu rwa Yesu?
Nimucyo dusuzume uko ikiganiro Abahamya ba Yehova bagirana na bagenzi babo gishobora kuba giteye. Reka tuvuge ko Umuhamya witwa Donata yasuye umugore witwa Sofiya.
“MUJYE MUKOMEZA GUKORA MUTYA MUNYIBUKA”
Donata: Amakuru Sofi? Byaranshimishije kuba waraje mu Rwibutso rw’urupfu rwa Yesu Kristo mu cyumweru gishize. * Amateraniro wayabonye ute se?
Sofiya: Byaranshimishije, ariko nkubwije ukuri, sinasobanukiwe neza ibyo bavuze. Ubusanzwe nari nzi ko abantu bizihiza ivuka rya Yesu kuri Noheli n’izuka rye kuri Pasika, ariko sinigeze numva abizihiza urupfu rwa Yesu.
Donata: Ni byo koko, Noheli na Pasika ni iminsi mikuru yamamaye ku isi hose. Ariko kandi, Abahamya ba Yehova bumva ko ari iby’ingenzi kwibuka urupfu rwa Yesu. Ese ufite akanya ngo turebere hamwe impamvu turwibuka?
Sofiya: Yego.
Donata: Impamvu y’ingenzi ituma Abahamya ba Yehova bibuka urupfu rwa Yesu, ni uko Yesu yabitegetse abigishwa be. Reka dusuzume uko byagenze mu ijoro ribanziriza urupfu rwe. Ese uribuka ifunguro ridasanzwe yasangiye n’abigishwa be b’indahemuka?
Sofiya: Urashaka kuvuga Ifunguro rya Nyuma?
Donata: Wabimenye! Nanone ryitwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba. Igihe barimo bafata iryo funguro, Yesu yabahaye amabwiriza asobanutse. Ese wasoma amagambo yavuze, ari muri Luka 22:19?
Sofiya: Nta kibazo. Haragira hati “afata n’umugati arashimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati ‘uyu ugereranya umubiri wanjye ugomba gutangwa ku bwanyu. Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.’ ”
Donata: Urakoze. Zirikana amabwiriza Yesu yatanze asoza uwo murongo, agira ati “mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.” Mbere yo kubwira abigishwa ko bagombaga kujya bamwibuka, yababwiye icyo bagombaga kwibuka. Yavuze ko yari gutanga ubuzima bwe ku bwabo. Yesu yavuze amagambo nk’ayo muri Matayo 20:28. Aho hagira hati ‘Umwana w’umuntu ntiyaje aje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.’ Muri make, ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova bateranira hamwe buri mwaka, bibuka urupfu rwa Yesu n’igitambo cy’incungu yatanze. Urupfu rwe rushobora guhesha ubuzima abantu bose bumvira.
KUKI HARI HAKENEWE INCUNGU?
Sofiya: Njya numva abantu bavuga ko Yesu yadupfiriye kugira ngo tubone ubuzima. Ariko nkubwije ukuri, sinumva ukuntu ibyo byashoboka.
Donata: Sofi, si wowe wenyine. Ingingo ivuga iby’igitambo cya Yesu irakomeye. Icyakora nanone ni imwe mu nyigisho zishishikaje kurusha izindi mu Ijambo ry’Imana. Uracyafite akanya se?
Sofiya: Yego ndacyafite iminota mike.
Donata: Ni byiza. Nahoze nsoma ibirebana n’incungu, reka noneho ngerageze kubigusobanurira mu magambo make.
Sofiya: Nta kibazo.
Donata: Kugira ngo dusobanukirwe incungu, tugomba kubanza kumenya ingaruka zatewe n’icyaha Adamu na Eva bakoze, igihe bari mu busitani bwa Edeni. Reka dusome mu Baroma 6:23 maze twumve ikibazo cyavutse. Ese wasoma uwo murongo?
Sofiya: Uragira uti “ibihembo by’ibyaha ni urupfu, ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.”
Donata: Urakoze. Reka dusesengure uwo murongo. Amagambo abanza aragira ati “ibihembo by’ibyaha ni urupfu.” Igihe abantu batangiraga kubaho, Imana yatanze iryo tegeko ryoroheje rivuga ko icyaha gihanishwa urupfu. Birumvikana ko mu mizo ya mbere nta munyabyaha wabagaho. Adamu na Eva baremwe batunganye kandi n’abana babo bari kuvuka batunganye. Ubwo rero nta wagombaga gupfa. Adamu na Eva n’abari kuzabakomokaho bari kuzabaho iteka bishimye. Ariko nk’uko tubizi, si uko byagenze. Ndabeshya se?
Sofiya: Oya. Ntabwo ubeshya. Adamu na Eva bariye ku giti cyabuzanyijwe.
Donata: Ibyo ni ukuri. Igihe Adamu na Eva bahitagamo gusuzugura Imana, bakoze icyaha. Mbese, bihitiyemo kuba abantu badatunganye, baba babaye abanyabyaha. Ayo mahitamo yari kuzabagiraho ingaruka zibabaje, bo n’abari kuzabakomokaho.
Sofiya: Ubwo se ushatse kuvuga iki?
Donata: Kugira ngo ubyumve neza, reka nguhe urugero. Ese ukunda guteka imigati?
Sofiya: Yego ndabikunda.
Donata: Reka tuvuge ko ufite iforomo nshya nziza yo gutekaho imigati. Igize itya yituye hasi kandi utarayikoresha na rimwe, irahombana. None se ubwo imigati uzateka muri iyo foromo izaza imeze ite? Ese iyo migati na yo ntizaza ifite ubusembwa?
Sofiya: Birumvikana ko izaba ibufite.
Donata: Mu buryo nk’ubwo, igihe Adamu na Eva basuzuguraga Imana, na bo bagize ubusembwa, ni ukuvuga icyaha n’urupfu. Abana bari kuzabakomokaho bose bari kuzavukana ubwo busembwa, kuko Adamu na Eva bakoze icyaha batarababyara. Bose bari kuzavuka ari abanyabyaha. Muri Bibiliya ijambo “icyaha” ryerekeza ku bikorwa no ku mimerere twarazwe. Nubwo jye nawe nta kibi twakoze, dore ko twari tutaranavuka, igihe Adamu na Eva bacumuraga batumye tugerwaho n’icyaha no kudatungana, ibyo na byo bidukururira urupfu, yaba twe ndetse n’abari kuzabakomokaho bose. Nk’uko twabisomye mu Baroma 6:23, ibihembo by’ibyaha ni urupfu.
Sofiya: Ndumva byaba ari akarengane. None se kuki abantu bose bakomeza guhura n’imibabaro, bazira icyaha cyakozwe na Adamu na Eva gusa?
Donata: Ibyo birumvikana rwose, bisa n’aho ari akarengane. Ariko hari ikindi byumvikanisha. Imana ikurikije ubutabera bwayo butunganye, yafashe umwanzuro w’uko Adamu na Eva bagombaga gupfa bazira ibyaha bakoze, ariko twe abagize urubyaro rwabo ntitwatereranywe ahubwo dufite ibyiringiro. Imana yatweretse inzira twanyuramo ngo dukizwe icyo cyago. Ni yo mpamvu igitambo cy’incungu cya Yesu cyatanzwe. Reka twongere dusome mu Baroma 6:23. Nyuma yo kugaragaza ko ‘ibihembo by’ibyaha ari urupfu,’ uwo murongo ukomeza ugira uti “ariko impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.” Ubwo rero, urupfu rwa Yesu ni rwo ruduha uburyo bwo gukizwa icyaha n’urupfu. *
INCUNGU NI IMPANO IHEBUJE YATANZWE N’IMANA
Donata: Hari ikindi kintu kivugwa muri uyu murongo ngira ngo nkubwire.
Sofiya: Ni ikihe?
Donata: Zirikana ko uwo murongo ugira uti “impano Imana itanga ni ubuzima bw’iteka binyuze kuri Kristo Yesu Umwami wacu.” None se niba Yesu yarababaye kandi akadupfira, mbese agatanga ubuzima bwe ku bwacu, kuki uwo murongo uvuga ko incungu ari “impano Imana itanga,” aho kuba “impano Yesu atanga?” *
Sofiya: Yewe, simbizi.
Donata: Imana yaremye Adamu na Eva, kandi ni yo bacumuyeho igihe bayisuzuguraga bari mu busitani bwa Edeni. Ishobora kuba yarababaye cyane igihe abana bayo babiri ba mbere bayigomekagaho. Icyakora Yehova yahise ashakira umuti icyo kibazo. * Yahise ateganya ko umwe mu biremwa bye by’umwuka aza ku isi ari umuntu utunganye, akazatanga ubugingo bwe ho igitambo cy’incungu. Ni yo mpamvu incungu ari impano ituruka ku Mana. Hari ikindi kintu kigaragaza ko incungu ari impano y’Imana. Ese waba warigeze gutekereza uko Imana yumvise imeze igihe Yesu yicwaga?
Sofiya: Ndumva ntarigeze mbitekerezaho.
Donata: Ndabona ibikinisho mu mbuga, ubanza ufite abana.
Sofiya: Ni byo. Mfite babiri, umuhungu n’umukobwa.
Donata: Noneho kubera ko uri umubyeyi, fata akanya utekereze uko Se wa Yesu ari we Yehova Imana, yumvise ameze igihe Yesu yapfaga. Buriya se yumvise ameze ate igihe yari mu ijuru akabona umwana we akunda, afatwa, akandagazwa, kandi agakubitwa ibipfunsi? Nanone tekereza uko yumvise ameze igihe Umwana we yamanikwaga ku giti, akababara cyane kugeza ubwo apfuye.
Sofiya: Ndumva yarababaye cyane. Uzi ko ibyo ntigeze mbitekereza di!
Donata: Mu by’ukuri, ntidushobora kwiyumvisha ukuntu Imana yumvaga imeze icyo gihe. Icyakora tuzi ko igira ibyiyumvo, kandi tuzi impamvu yaretse ibyo byose bikabaho. Bisobanurwa neza mu murongo uzwi cyane wo muri Yohana 3:16. Wahasoma se?
Sofiya: Haragira hati “Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”
Igitambo cy’incungu ni ikimenyetso cy’ingenzi kigaragaza ko Imana idukunda
Donata: Urakoze. Ongera urebe amagambo abanza y’uwo murongo. Aragira ati “Imana yakunze isi.” Urukundo ni rwo rwatumye Imana yohereza Umwana wayo ku isi kugira ngo adupfire. Mu by’ukuri, igitambo cy’incungu ni ikimenyetso cy’ingenzi kigaragaza ko Imana idukunda. Ni yo mpamvu Abahamya ba Yehova bateranira hamwe buri mwaka, kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu. Ese ibi tuganiriyeho hari icyo bikunguye?
Sofiya: Birakinyunguye rwose. Ahubwo urakoze kuba wigomwe uyu mwanya ukabinsobanurira.
Ese hari ikibazo cyihariye gishingiye kuri Bibiliya wigeze wibaza? Ese waba ufite amatsiko yo gusobanukirwa imyizerere y’Abahamya ba Yehova, cyangwa bimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’idini bakora? Niba ari uko bimeze, ntuzatindiganye kubibaza Umuhamya uzongera guhura na we. Azishimira kuganira nawe kuri ibyo bibazo.
^ par. 5 Rimwe mu mwaka, Abahamya ba Yehova bateranira hamwe kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu rw’igitambo. Uyu mwaka uwo munsi mukuru uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 3 Mata.
^ par. 32 Mu ngingo izakurikira muri izi ngingo z’uruhererekane, tuzasuzuma uko igitambo cy’incungu cya Yesu kidufasha gukizwa icyaha n’icyo twakora kugira ngo itugirire akamaro.
^ par. 36 Bibiliya ivuga ko Imana na Yesu batandukanye. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 4 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.
^ par. 38 Reba mu Ntangiriro 3:15.