INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE SIYANSI YASIMBUYE BIBILIYA?
Akamaro ka siyansi
Hari igitabo cyavuze ko siyansi ari “uburyo bwo kwiga imiterere n’imikorere y’ibidukikije n’ibintu biri mu isanzure ry’ikirere, binyuriye mu kubyitegereza no kubisesengura hifashishijwe ubushakashatsi.” Gukora ibyo byose ntibyoroshye kandi akenshi bitesha umutwe. Abahanga muri siyansi bamara igihe kirekire biga imikorere y’ibintu runaka kandi bakabikoraho ubushakashatsi. Nubwo hari igihe batagira icyo bageraho, incuro nyinshi ibyo bageraho bigirira abantu akamaro. Reka dusuzume ingero nke.
Hari isosiyete yo mu Burayi yakoze agakoresho gafasha umuntu kutandura indwara ziterwa no kunywa amazi mabi. Ako gakoresho bagakoze bifashishije utuyungiro tw’amazi tubiri, harimo kamwe ka plasitiki n’akandi kihariye. Ibikoresho bimeze nk’ako kayungiro byagiye bikoreshwa mu gihe cy’ibiza, urugero nk’igihe igihugu cya Hayiti cyari cyibasiwe n’umutingito mu mwaka wa 2010.
Nanone mu kirere hari uburyo bufasha abantu kumenya aho umuntu aherereye cyangwa aho ikintu runaka giherereye hifashishijwe ibyogajuru bikorana. Ubwo buryo bwari bugenewe mbere na mbere gufasha abasirikare mu kazi kabo. Ariko nanone bufasha abashoferi, abaderevu b’indege, abasare, abahigi na ba mukerarugendo kumenya aho bajya. Ubwo buryo bwavumbuwe n’abo bahanga muri siyansi bworohereza abantu kugera iyo bajya.
Ese waba ukoresha telefoni igendanwa, orudinateri cyangwa interineti? Ese wiboneye ukuntu iterambere mu by’ubuvuzi ryatumye urushaho kugira ubuzima buzira umuze? Ese ujya ugenda mu ndege? None se wowe ntiwibonera ko siyansi ifitiye abantu akamaro? Ni ukuri yatugejeje kuri byinshi kandi byiza.
IBYO SIYANSI IDASHOBORA KUGERAHO
Kugira ngo ubushakashatsi bw’abahanga muri siyansi bo muri iki gihe bwaguke, basesengura ibyaremwe mu buryo bwimbitse. Abahanga mu by’ingufu za nikeleyeri barimo gusesengura imikorere ya atome, naho abahanga mu birebana n’imibumbe barimo gukora ubushakashatsi ku bintu byabayeho kera cyane, kugira ngo bamenye uko ikirere cyabayeho. Uko abo bahanga muri siyansi bagenda bavumbura ibintu bihambaye, hakubiyemo n’ibitagaragara, bamwe muri bo bumva ko niba Imana ivugwa muri Bibiliya ibaho, bagombye kuba barayibonye.
Bamwe mu bahanga muri siyansi no muri filozofiya bazwi cyane bageze aho bararengera. Bashimangira icyo umuhanga muri siyansi witwa Amir D. Aczel yise “ikimenyetso cyo mu rwego rwa siyansi cyemeza ko Imana itabaho.” Urugero, hari umuhanga mu bya fiziki w’ikirangirire wagize ati “nta kimenyetso gifatika kigaragaza ko Imana igira uruhare rw’ingenzi mu bibera mu kirere. Ibyo ni byo duheraho twemeza ko iyo Mana itabaho.” Abandi bavuga ko ibyo Imana ivugwa muri Bibiliya ikora, ari “ubumaji” kandi ko birimo “amayobera.” *
Ariko kandi hari ikibazo dukwiriye kwibaza: Ese ibyo abahanga muri siyansi bavumbuye ku birebana n’ibyaremwe, birahagije ku buryo twakwemeza ko ibyo bavuze ari ukuri kudasubirwaho? Igisubizo ni oya. Nubwo siyansi yatugejeje ku bintu bihambaye, abahanga muri siyansi benshi bemera ko hari byinshi bitaramenyekana kandi wenda bitazanamenyekana. Umuhanga muri fiziki witwa Steven Weinberg wigeze guhabwa igihembo cyitiriwe Nobeli, yaravuze ati “ntituzigera dusobanukirwa ibintu mu buryo bwuzuye.” Porofeseri Martin Rees, umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe iby’Inyenyeri mu Bwongereza yaranditse ati “hashobora kuba hari ibintu abantu batazigera basobanukirwa.” Tuvugishije ukuri, hari byinshi mu byaremwe abahanga mu bya siyansi batarasobanukirwa, uhereye ku ngirabuzimafatizo nto cyane ukageza ku isanzure ry’ikirere rihambaye. Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe.
-
Abahanga mu binyabuzima ntibashobora gusobanukirwa mu buryo bwuzuye imikorere y’ingirabuzimafatizo. Kugeza ubu, hari ibibazo siyansi itarasubiza mu buryo bwuzuye, urugero nk’uburyo zikoresha ingufu zazo, uko zikora za poroteyine n’uko zigenda zigabanyamo ibice.
-
Imbaraga rukuruzi zigira uruhare mu mibereho yacu ya buri munsi. Ariko imikorere yazo yashobeye abahanga muri fiziki. Ntibazi neza uko izo mbaraga zikurura umuntu iyo asimbutse aho gukomeza kuzamuka agasubira hasi. Nanone ntibazi uko zituma ukwezi kudata inzira mu gihe kuzenguruka isi.
-
Abahanga mu by’ikirere bavuga ko ugereranyije, 95 ku ijana by’ibigize isanzure ry’ikirere bitabonwa n’amaso cyangwa ibyuma kabuhariwe bireba kure. Iryo sanzure ryihariye bavuga ko rigizwe n’ibintu bitazwi n’ingufu zitazwi. Imiterere y’ibyo bintu n’izo ngufu na yo ntiramenyekana.
Hari ibindi bintu bikibera abahanga muri siyansi urujijo. Kuki ibyo bishishikaje? Hari umwanditsi wandika ibijyanye na siyansi wagize ati “ibyo tutazi ni byo byinshi cyane kuruta ibyo tuzi. Twagombye kumva ko siyansi ikubiyemo ibintu biturenze, maze tugashishikarira kwiga byinshi kurushaho, aho gutsimbarara ku byo tuzi gusa.”
Niba rero utekereza ko siyansi iri hafi gusimbura Bibiliya, bityo igatuma abantu bareka kwizera Imana, zirikana ibi: ese niba hari intiti muri siyansi zakoze ubushakashatsi zifashishije ibikoresho bihambaye, nyamara zigasobanukirwa utuntu duke cyane ku birebana n’ibyaremwe, ibyo ntibigaragaza ko hari ibintu zidashobora gusobanukirwa? Hari igitabo cyavuze ibirebana n’amateka n’ubushakashatsi mu by’inyenyeri, kigira kiti “nubwo hashize imyaka igera ku 4.000 abantu biga ibijyanye n’inyenyeri, gusobanukirwa isanzure ry’ikirere biracyagoye nk’uko byari bimeze ku Banyababuloni.”—Encyclopedia Britannica.
Abahamya ba Yehova bubaha ibitekerezo bya buri wese ku birebana n’iyo ngingo. Twihatira gukurikiza ihame rya Bibiliya rigira riti “gushyira mu gaciro kwanyu bimenywe n’abantu bose” (Abafilipi 4:5). Mu gihe ukizirikana ibyo, irebere uko siyansi na Bibiliya bihuza kandi bikuzuzanya.
^ Hari abantu batemera Bibiliya bitewe n’inyigisho z’amadini, zaba iza kera n’iz’ubu. Urugero hari inyigisho ivuga ko isi iri mu izingiro ry’ikirere cyangwa ko Imana yaremye isi mu minsi itandatu y’amasaha 24.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo ‘ Ibyo Bibiliya ivuga bihuje na siyansi.’