Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya

Nakora iki ngo mbe umubyeyi mwiza?

Ese utoza abana bawe gukunda Imana?

Iyo umwana arerewe mu muryango urimo ababyeyi bakundana kandi bubahana, aba arerewe ahantu heza cyane (Abakolosayi 3:14, 19). Ababyeyi beza bakunda abana babo kandi bakabashimira, nk’uko Yehova yashimiye Umwana we.—Soma muri Matayo 3:17.

Data wo mu ijuru yita ku bagaragu be kandi akabumva. Ababyeyi bakwiriye kumwigiraho, bagatega amatwi abana babo (Yakobo 1:19). Bagombye kumenya uko abana babo biyumva, hakubiyemo no kumenya icyabateye kubabara.—Soma mu Kubara 11:11, 15.

Wakora iki ngo urere abana bawe neza?

Mubyeyi, ujye uzirikana ko ufite uburenganzira bwo gushyiriraho abana bawe amategeko (Abefeso 6:1). Jya wigana Imana. Kubera ko ikunda abana bayo, ibaha amategeko asobanutse kandi ikababwira ingaruka zo kutayumvira (Intangiriro 3:3). Aho kugira ngo ihatire abantu kuyumvira, ibereka akamaro ko gukora ibyiza.—Soma muri Yesaya 48:18, 19.

Iyemeze gutoza abana bawe gukunda Imana. Ibyo bizatuma bitwara neza, ndetse n’igihe uzaba utari kumwe na bo. Imana itwigisha binyuze ku rugero rwiza iduha. Nawe nugaragaza ko ukunda Imana, uzaba uha abana bawe urugero rwiza. Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 6:5-7; Abefeso 4:32; 5:1.