Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UKO WAHANGANA N’IMIHANGAYIKO

Guhangayikishwa n’amafaranga

Guhangayikishwa n’amafaranga

Umubyeyi witwa Paul ufite abana babiri, yaravuze ati “ifaranga ryo mu gihugu cyacu rimaze guta agaciro, ibiribwa byabaye ingume n’aho bibonetse ugasanga birakosha. Twatondaga umurongo tukamara amasaha n’amasaha dutegereje guhaha, ariko bigashira tutaragerwaho. Inzara yazahaje abantu barananuka, ndetse hari n’abagiye bagira isereri bakitura hasi kubera inzara. Ibiciro by’ibintu by’ibanze byariyongereye cyane bigera muri za miriyoni, biza no kugera muri za miriyari. Amaherezo ifaranga ry’igihugu ryataye agaciro burundu. Amafaranga nari mfite muri banki yarahatikiriye, ay’ubwishingizi n’aya pansiyo na byo bita agaciro.”

Paul

Paul yari azi ko kugira ngo umuryango we ubone ibiwutunga yagombaga gukoresha “ubwenge” (Imigani 3:21). Yagize ati “nari rwiyemezamirimo umenyereye iby’amashanyarazi. Ariko nakoraga akazi kose mbonye, bakampemba make ku yo nari nsanzwe mpembwa. Hari abampembaga ibiribwa abandi bakampemba ibintu by’ibanze bikenerwa mu rugo. Iyo bampembaga amasabune ane, abiri twarayakoreshaga andi abiri nkayagurisha. Naje kugura imishwi 40, imaze gukura ndayigurisha nguramo indi mishwi 300. Nyuma y’igihe nafashe inkoko 50 nzigurana ibiro ijana bya kawunga. Iyo fu yadutunze iminsi myinshi kandi duhaho n’abandi.”

Paul yiboneye ko ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi ari ukwiringira Imana. Iyo dukoze ibyo Imana idusaba na yo iradufasha. Yesu yavuze ibirebana no gushakisha ibidutunga agira ati “ntimukomeze guhangayika mubunza imitima kuko . . . So wo mu ijuru azi ko mubikeneye.”—Luka 12:29-31.

Ikibabaje ni uko umwanzi ukomeye w’Imana ari we Satani, yagushije abantu benshi mu mutego wo kwiruka inyuma y’ubutunzi. Hari igihe abantu bahangayikishwa cyane n’ibintu bakeneye koko, ariko hari n’igihe bahangayikishwa n’ibitazigera biba, ugasanga mu by’ukuri barahatanira kugera ku byo batanakeneye. Abenshi bishora mu madeni, amaherezo bakazibonera ko burya “uguza aba ari umugaragu w’umugurije.”—Imigani 22:7.

Hari n’abafata imyanzuro ibabaje. Paul yaravuze ati “abaturanyi benshi bataye imiryango yabo n’incuti zabo bajya gushakira ubuzima mu bindi bihugu. Bamwe bagiye nta byangombwa bibemerera kuba mu bindi bihugu bafite, bituma batabona akazi. Bahoraga bihisha abapolisi kandi bakarara rubunda. Mu by’ukuri ntibishingikirije ku Mana. Ariko jye n’umuryango wanjye twishingikirije ku Mana bituma dushobora guhangana n’ibibazo by’ubukene.”

JYA WUMVIRA INAMA YA YESU

Paul yakomeje avuga ko “Yesu yatanze inama igira iti ‘ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.’ Ni yo mpamvu buri munsi nasengaga Imana nyisaba ‘kuduha ibyokurya by’uwo munsi.’” Kandi koko Imana yaradufashije nk’uko Yesu yabidusezeranyije. Ni iby’ukuri ko buri gihe tutabonaga ibyo twabaga twifuza. Urugero, hari igihe nagiye guhaha njya ku murongo ntiriwe mbaza icyo bagurisha. Igihe nagerwagaho, naje gusanga bagurisha yawurute, kandi ubundi sinyikunda. Ariko narayijyanye aba ari yo turarira. Nshimira Imana ko tutigeze tuburara mu muryango wacu. *

Imana yaduhaye isezerano rigira riti “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.”—Abaheburayo 13:5

“Nubwo muri iki gihe kubona ibyokurya byoroshye, turacyabona ko ikintu cy’ingenzi kidufasha guhangana n’imihangayiko, ari ukwiringira Imana. Tuzi ko nidukomeza gukora ibyo Yehova * ashaka buri gihe, azadufasha. Nanone twiboneye ukuri kw’amagambo yo muri Zaburi 34:8, agira ati “nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza. Hahirwa umugabo w’umunyambaraga umuhungiraho.” Ubu ntitugihangayikishwa n’uko twakongera guhura n’ibibazo by’ubukene.

Imana iha abagaragu bayo ibyokurya ‘by’uwo munsi’

“Twaje kubona ko mu by’ukuri icyo abantu bakeneye ngo babeho atari akazi cyangwa amafaranga, ahubwo ari ibyokurya. Ubu dutegerezanyije amatsiko kuzabona ibyo Imana yadusezeranyije igira iti ‘hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi.’ Hagati aho ‘niba dufite ibyokurya, imyambaro n’aho kuba, tuzanyurwa n’ibyo.’ Dukomezwa n’amagambo yo muri Bibiliya agira ati ‘imibereho yanyu ntikarangwe no gukunda amafaranga, ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko yavuze iti “sinzagusiga rwose kandi sinzagutererana.” Bityo dushobora kugira ubutwari bwinshi tukavuga tuti ‘Yehova ni we umfasha, sinzatinya.’” *

Ukwizera nyakuri ni ko kuzadufasha ‘kugendana n’Imana’ (Intangiriro 6:9). Twaba duhanganye n’ibibazo by’ubukene muri iki gihe cyangwa tukaba dushobora kuzahura na byo mu gihe kizaza, dushobora kwigira byinshi ku bwenge n’ukwizera Paul yagaragaje.

Bite se mu gihe duhangayikishijwe n’ibibazo by’umuryango?

^ par. 10 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.